Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umumaro wo kwitegeka mu byo kwigisha umwana

    Mu byo kwigisha umwana, haba ubwo ubushake bwa nyina n’ubujijuke bwe bihura n’ubwenge buke bw’umwana n’ubujiji bwe. Iyo bigeze aho nyina aba agomba kugira ubwenge bwinshi. Gukorana ubwenge buke no gukoresha umwana ku gahato biramwangiza cyane.IZI2 48.2

    Igihe cyose bishobotse, ako kaga gakwiriye kwirindwa; kuko bizanira umwana na nyina guhora batongana. Ariko niba ako kaga kamaze kubatahaho, umwana akwiriye gutozwa gushyira ubushake bwe mu bushake bufite ubwenge buruseho bw’umubyeyi we.IZI2 48.3

    Umutegarugori akwiriye kumenya kwifata, ntagire icyo akora cyo gutera umwana kubyutsa intambara. Ntakwiriye gutangana amategeko ijwi rikakaje. Ikizamugirira umumaro cyane ni ukuvugana ijwi rito rituje. Akwiriye kugirira umwana ibimukururira kuri Yesu. Akwiriye kumenya yuko Imana ari Umufasha we, n’urukundo rwe n’imbaraga ze.IZI2 48.4

    Iyo ari Umukristokazi w’umunyabwenge, ntagerageza guhatira umwana we kuganduka. Asaba ashishikaye ngo umwanzi atanesha, maze uko asaba yiyumvamo ko imibereho y’iby’umwuka ihindutse mishyashya. Abona yuko iyo mbaraga imukoreramo ikorera no mu mwana, maze umwana agahinduka umunyamahoro kandi wumvira. Uwo mubyeyi aba anesheje. Kwihangana kwe, ineza ye, amagambo ye y’ubwenge bwo kwirinda biba bikoze umurimo wabyo. Haboneka amahoro akurikiye umugaru, nk’umucyo w’izuba urashe imvura ihise. Nuko rero abamarayika barebaga ibyo, bakaririmba indirimbo z’umunezero.IZI2 49.1

    Bene ayo makuba aza no mu mibereho y’umugabo n’umugore, iyo batayobowe n’Umwuka w’Imana, mu bihe nk’ibyo bagaragaza umutima wo guhubuka no kutabanza gutekereza nk’uko biboneka kenshi cyane mu bana. Nk’uko ibuye rikomeye ryikubita ku rindi nkomeye ni ko n’intambara y’ubushake yikubita ku bushake bundi imeraIZI2 49.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents