Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inama ituruka ku babyeyi bubaha Imana

    Kuki abasore n’inkumi bataba abanyabwenge, babonye amaherezo y’ubuhanya aturuka ku gushyingirwa? Kuki bakomeza kwiyumvamo yuko badakeneye inama y’umuntu mukuru n’iy’abantu benshi bazi ibyo neza? Abagabo n’abagore bagaragariza mu mirimo yabo ubwigengesere bukomeye. Mu gihe bataragira ikintu gikomeye bakora, bitegura iby’iyo mirimo, igihe, imali, nuko ibyo bakabyiga bitonze cyane kugira ngo bitazabananira bamaze kubitangira.IZI2 14.1

    Mbese bakwiriye kwitonda biruseho bate mu gihe bagiye mu byo gushyingirwa kandi ari byo bizagira icyo bihindura mu bo igihe kizaza no mu bugingo buzaza? Mu kigwi cyo kugenza batyo, biterera mu byo gushyingirwa nk’abikinira, batabikomeje, babihubukiye bahumye ndetse batitonze ngo batekereze. Impamvu itera ibyo nta yindi ni Satani ukunda kureba ubuhanya no kononekara mu isi, maze akazunguriza urwo rushundura kuroba abantu. Yishimira kugira bene abo bantu batazirikana, akabavutsa umunezero wo muri iyi si n’uw’iwabo mu isi izaza.IZI2 14.2

    Mbese abana bakwiriye kugisha inama kwifuza kwabo gusa n’ibyo bararikiye batagiriwe inama ikwiriye n’ababyeyi babo? Bamwe basa n’aho batitaye ku nama no ku bwenge by’ababyeyi babo, cyangwa ngo bazirikane ubwenge bwabo bushyitse. Kwikunda kwamaze gukinga imiryango y’imitima yabo y’urukundo umwana akwiriye kugirana na se na nyina. Ubwenge bw’abasore bukwiriye gukangurwa muri ibyo. Itegeko rya gatanu ni ryo tegeko ryonyine rukumbi ririmo isezerano, ariko ryubahirizwa bya nikize ndetse rikirengagizwa n’abashaka kwikundisha. Gusuzugura urukundo rwa ba nyina, gukoza isoni ba se ni ibyaha bihora byanditswe ku basore benshi.IZI2 14.3

    Ifuti rimwe ryo mu mafuti akomeye cyane yerekeye kuri ibyo, ni uko abasore bataramenya iyo biva n’iyo bijya badashaka ko hari icyarogoya urukundo rwabo, ko nta gikwiriye kuruzitira. Niba hariho ikintu gikwiriye kwitonderwa no kwitabwaho cyane, icyo kintu cyaba iki. Gufasha guturutse ku bandi, kubishyira'ku munzani urebye mu mpande zombi utuje kandi witonze, birakwiriye rwose. Nyamara ibi bikorwa n’abantu benshi cyane batabanje gutekereza. Ncuti basore, nimugishe inama Imana n’ababyeyi banyu bubaha Imana. Musengere icyo mushaka gukora.IZI2 15.1

    Wabaza uti: “Mbese ababyeyi bakwiriye guhitiramo umwana wabo mugenzi we batitaye ku bushake bw’uwo muhungu cyangwa umukobwa wabo?” Ndababaza ikibazo nk’uko biri. Mbese umuhungu cyangwa umukobwa akwiriye guhitamo uwo bazabana atagishije ababyeyi inama, kandi iyo ntambwe ari iyo kuzanira ababyeyi umunezero niba abo babyeyi babakunda? None se umwana n’ubwo yagirwa inama agahendahendwa n’ababyeyi be, akwiriye kugumya gukurikira ibyo yishakiye? Ndasubiza neruye nti: ‘Oya; keretse niba atazashyingirwa.’ Itegeko rya gatanu ribuzanya bene iyo ngeso. “Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.” Iri ni itegeko rifite isezerano Uwiteka atazabura rwose gusohoreza abubaha ababyeyi babo. Ababyeyi b’abanyabwenge ntabwo bazahitiramo abana babo abafasha batabyum vikanyeho.IZI2 15.2

    Ababyeyi b’abana bakwiriye kwiyumvamo ko ari inshingano yabo kuyobora urukundo rw’abasore, kugira ngo bazahabwe bagenzi babo bakwiriye. Bakwiriye kwiyumvamo ko ari inshingano yabo kubigisha ubwabo no kubabera icyitegererezo bafashijwe n’Imana, kugira ngo batunganye rwose ingeso z’abana bakiri bato, ngo bazabe abera n’intungane kandi bakururirwe gukora ibyiza n’iby’ukuri. Ingeso mbi zirehereza gukora ibibi; umunezero utuma abandi banezerwa. Nimureke urukundo rw’iby’ukuri no kwera n’ubwiza biterwe mu mutima hakiri kare, niho umusore n’inkumi bazashaka gufatanya n’abafite izo ngeso.IZI2 15.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents