Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibyo Bibiliya itwigisha

    Kristo yavuze iby’umutima wo kwambara, kandi yaburiye abayoboke be. Ni koko yabategetse kutiganyira. “None se, ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mugasozi, uko bumera; ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda; kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu.” Ubwibone no gushayisha mu byo kwambara ni ibyaha umugore akunda cyane; kubw’ibyo aya mategeko ni we abwirwa. Mbega ukuntu agaciro k’izahabu cyangwa imaragarita cyangwa imyenda y’umurimbo y’igiciro cyinshi ari gake, iyo ukagereranije n’ubugwaneza n’ubwiza bwa Kristo!IZI2 100.3

    Neretswe ibyanditswe bikurikiyeho. Marayika yaravuze ati: “Birakwiriye kwigisha ubwoko bw’Imana.” “Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda; kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu, cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbisha imirimo y’ingeso nziza, nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.” (1 Timoteyo 2:9, 10). “Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi, cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukanisha imyenda: ahubwo ube uw’imbere, uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro, ni wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana. Abagore bera ba kera biringiraga Imana ni ko birimbishaga.” 1 Petero 3:3-5.IZI2 100.4

    Benshi babona ko ayo mategeko ari aya kera cyane adakwiriye kwitabwaho; ariko uwayahaye abigishwa be yari azi akaga gaturuka ku gukunda imyambaro ko mu gihe cyacu, maze atwoherereza urwibutso rwo kutuburira. Mbese tuzita kuri uwo muburo tube abanyabwenge?IZI2 101.1

    Abashaka gukurikiza Kristo by’ukuri bazitonda cyane ku byerekeye imyambaro bambara; bazahirimbanira gusohoza ibishakwa by’iri tegeko (1 Petero 3:3-5) ryatanzwe n’Umwami ku mugaragaro.IZI2 101.2

    Kwiyanga mu myambaro ni umugabane w’inshingano yacu ya Gikristo. Kwambara bidakurura amaso, kwivutsa umunezero w’umurimbo w’ibintu byakozwe mu izahabu n’umurimbo w’uburyo bwose, bigira icyo bihuriraho no kwizera kwacu. 43T 366;IZI2 101.3

    Abenshi bakennye kwigishwa uburyo bakwiriye gusa mu iteraniro ryo gusenga ku munsi w’Isabato. Ntibakwiriye kuza imbere y’Imana bambaye imyambaro isanzwe yambawe mu mibyizi. Bose bakwiriye kugira umwambaro unyuranye n’undi wo ku Isabato, kugira ngo ujye wambarwa mu gihe cyo mu iteraniro mu nzu y’Imana. Mu gihe tudakwiriye gushushanywa n’ab’isi, ntidukwiriye kwirengagiza ibyerekeye ku buryo dukwiriye gusa inyuma. Dukwiriye kubonera dufite isuku, n’ubwo tutirimbishije. Abana b’Imana bakwiriye kubonera imbere n’inyuma. 56T 355;IZI2 101.4

    cyane cyane abagore b’abagabura bacu bakwiriye kwitonda ntibitandukanye n’ibyo Bibiliya yigisha byerekeye imyambaro. Abenshi babona ko ayo mategeko ari aya kera cyane adakwiriye kwitabwaho; ariko uwayahaye abagishwa be yari azi akaga gaturuka ku gukunda imyambaro ko mu gihe cyacu, maze atwoherereza urwibutso rwo kutuburira. Mbese tuzita kuri uwo muburo tube abanyabwenge? Kurenza urugero mu myambaro bihora byiyongera. Imperuka ntiragera. Ibintu bihora bihinduka bishya, kandi abagore n’abakobwa bakurikiza uko igihe kimeze, ntibite ku gihe cyangwa ku mutungo bakoresha. Imari nyinshi ikoreshwa ku myambaro, nkaho yahawe Imana yayitanze. 6 4T 630,631;IZI2 101.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents