Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ububasha bw ‘imyambaro

    Gukunda kwambara kwangiza ingeso nziza maze bigatuma umugore aba atakibaye Umukristokazi mwiza,ukwiriye kandi wirinda. Imyambaro ibengerana y’igiciro cyinshi kenshi itera umutima w’uyambaye uburaya kandi ikabyutsa iruba mu mutima w’umureba. Imana ibona yuko kwangirika kw’ingeso akenshi kubanzirizwa no kwibona no kwirata mu myambaro. Ibona yuko imyambaro y’igiciro cyinshi iniga ubushake bwo gukora ibyiza. 7 4T 645;IZI2 102.1

    Imyambaro yoroheje, idakurura amaso kandi itari iy’umwirato ni yo yizihiye abakobwa barumuna banjye b’inkumi. Nta nzira nziza iruseho mushobora kurabagiranishiriza abandi iruta kwiyoroshya mu myambaro no mu ngeso. Ushobora kwereka bose yuko wishimira cyane ibintu by’ubu bugingo, mu cyimbo cy’ibizahoraho. 8 3T376;IZI2 102.2

    Abenshi bambara nk’ab’isi kugira ngo bareshye abatizera, ariko aho bahagira ifuti riteye agahinda. Niba bashaka kugira ubwenge bw’ukuri kandi bukiza, bakwiriye kugira imibereho ihwanye n’uko bavuga, bakagaragarisha kwizera kwabo imirimo yo gukiranuka, bakagira itandukaniro rigaragara hagati y’Umukristo n’iby’isi. Amagambo, imyambaro, n’imirimo, bikwiriye kuvugira Imana. Nibwo imibereho myiza izamamazwa ahabazengurutse hose, ndetse n’abatizera nibwo bazamenya ko babanaga na Yesu. Niba hari abashaka ko imibereho yabo yerekana ukuri, bakwiriye kugira imico ihwanye n’uko bizera bakigana uwababereye icyitegererezo wieishaga bugufi. 9 4T 633,634;IZI2 102.3

    Bagore, namwe bakobwa, mwitandukanye n’igisa n’ikibi cyose. Muri iki gihe cyihuta, kinukishwa n’ibiboze, ntimuzaba amahoro, keretse nimurindwa. Kwera n’ubupfura ni ingume. Ndahendahenda abayoboke ba Kristo, ngo mukore umurimo ufite agaciro gakomeye, ngo mufate neza ibuye ry’igiciro cyinshi ryiza, ritagira icyo rigurwa ry’ubupfura. Ni byo bizatuma muba abera.IZI2 102.4

    Kwiyoroshya mu myambaro mgufatanya n’ubupfura bwo mu ngeso, bizagendana n’inkumi ifite ingeso zera maze biyibere ingabo iyikingira ibyago igihumbi. 10 CG417;IZI2 103.1

    Kwiyoroshya mu myambaro kuzatuma umugore w’ubwenge agaragara ko ari umunyamahirwe. Mujye mwambara nk’uko Abakristo bakwiriye kwambara byoroheje, mutirimbishije byo gukurura amaso ahubwo mwambare nk’abagore bizihiwe bavuga yuko bubaha Imana bagakora imirimo myiza.IZI2 103.2

    Kugira ngo abenshi bagendane n’ibyadutse by’ubupfayongo, baretse umurimbo basanganywe uvanze no kwiyoroshya maze barangamira ibyadutse. Batanga igihe n’amafaranga n’imbaraga z’ubwenge n’ubutungane bw’umutima, maze bakegurira impagarike yabo yose ku byadutse. Basore n’inkumi nkunda, ingeso ibarimo yo kwambara bikurikije uburyo bwadutse bw’iby’umurimbo, n’izahabu, n’imyenda itatswe yo kurimbana, ntibizatera abandi gushima idini yanyu cyangwa ukuri muvuga ko mukurikiza. Abantu bazi kugenzura bazareba umwete wanyu wo kwirimbisha inyuma bibahamirize ko muri abanyantege nke n’abirasi. 11 CG 321;IZI2 103.3

    Hariho umwambaro umwana wese n’umusore n’inkumi bakwiriye kubona. Uwo mwambaro ni ugukiranuka kw'abera. Nibemera kandi bakihanganira kuwubona nk’uko bagenza bahimba imyambaro yabo bakurikije uko ab’isi bagenza, bazambikwa vuba cyane umwambaro wo gukiranuka kwa Kristo, kandi amazina yabo ntazahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo. Ababyeyi b’abagore, n’abasore n’inkumi n’abana, bakwiriye gusenga bati: “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye. “(Zaburi 51:10). Uko kwera k’umutima n’ubwiza bw’umwuka bifite igiciro kiruta icy’izahabu nziza, muri iki gihe no mu gihe kizaza. Abafite imitima iboneye basa ni bo bazabona Imana. 12CG 417, 418.IZI2 103.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents