Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingeso idakwiriye

    Gukinisha imitima ni icyaha kitagira uko kingana mu maso y’Imana yera. Nyamara bamwe bakunda inkumi bakanazikundisha, hanyuma bakagenda bakibagirwa amagambo bavuze yose n’amaherezo yayo. Babona undi bakamubengukwa, bakavuga amagambo ahwanye n’aya mbere, bakamugira nk’uwa mbere.IZI2 17.1

    Iyo ngeso yigaragaza mu mibereho yabo bamaze gushyingirwa. Gushyingirwa konyine ntigutera ubwenge bujahagurika gushikama; ngo bukomere kandi bube ubw’ukuri mu ngeso. Barambirwa gukomeza gukiranuka, maze intekerezo zanduye zikigaragariza mu mirimo yanduye. Mbega uburyo ari ikintu cy’ingenzi yuko abasore bakenyera cyane mu bwenge kandi bakitondesha ingeso zabo kugira ngo Satani atabashuka akabavana mu nzira yo gukiranuka!IZI2 17.2

    Umusore wishimira kubana no kuzura n’inkumi ababyeyi bayo batabizi, ntabwo aba ayikoreye ibikwiriye bya Gikristo cyangwa abikoreye ababyeyi bayo. Mu gihe bavugana udukuru kandi bagahurira mu rwihisho, uwo musore abasha kumushuka, maze yakora atyo akaba atakibashije kugaragaza ingeso nziza no gukiranuka k’umutima umwana w’Imana wese akwiriye kugira. Kugira ngo basohoze imigambi yabo, bahemuka ku mugaragaro bagateshuka inzira ya Bibiliya, maze bakagaragaza ko atari abanyakuri ku babakunda kandi bagerageza kubabera abarinzi bakiranuka. Uko kwishyingira ko mu rwihisho ntikuba guhuje n’Ijambo ry’Imana. Uyobora umukobwa amuvana ku nshingano ze, akamukura ku bitekerezo by’inama y’Imana no ku itegeko ryo kumvira no kubaha ababyeyi be, ntaba ari umunyakuri mu masezerano yo gushyingirwa. “Ntukibe” ni itegeko ryandiswe n’urutoke rw’Imana ku bisate by’amabuye, nyamara se ni kangahe urukundo rwihishe mu buryarya rukoreshwa maze bakabyihorera! Bahendahendesha uburyarya, bakaganirira mu rwihisho, kugeza ubwo urukundo rw’utazi iyo biva n’iyo bijya ntanamenye n’amaherezo y’ibyo rutakiri ku babyeyi be, akitanga k’ugendana ingeso mbi kandi atamukunze. Bibiliya iciraho iteka uburyarya bw’uburyo bwose.IZI2 17.3

    Abiyita Abakristo, bafite imibereho yo gukiranuka, kandi bagaragara ko bafite ubwenge muri byose, bafudika muri ibyo, Bagaragaza umubano n’icyo bashaka bagambiriye kitagira ikigihindura. Bakururwa n’ibitekerezo by’abantu n’irari bigatuma badashaka kurondora muri Bibiliya no gusabana n’Imana.IZI2 18.1

    Igihe itegeko rimwe ryo mu mategeko cumi ryishwe, intambwe zo kujya hasi ntizabura gukurikiraho. Igihe ibihindizo by’ikinyabupfura cya gikobwa bikuweho, ntabwo ubusambanyi bugaragara ko ari icyaha gikabije. Yoo, mbega amaherezo ateye ubwoba y’umugore w’inkozi y’ibibi uko avugwa mu isi y’iki gihe! “Umugore w’inzaduka” ushyeshyengesha amagambo ye abohera abantu ibihumbi byinshi mu minyururu ye, benshi bakarohayo ubugingo bwabo, kandi benshi bagakenya ubugingo bw’abandi. Amagambo yo mu Byanditswe ni ay’ukuri, avuga ngo: “Ibirenge bye bigana ku rupfu; intambwe ze zikagana ikuzimu.”IZI2 18.2

    Umucyo wo kugaragaza aho akaga kari uri impande zose mu nzira y’imibereho, kugira ngo ubuze abantu kujya mu kaga, ahabuzanijwe, ariko n’ubwo bimeze bityo, abantu imbaga nini bihitiramo inzira y’akaga, bakanga kuburirwa bagasuzugura amategeko y’Imana, bakihamagarira guhora kwayo.IZI2 18.3

    Abashaka gukomeza kurinda amagara yabo, bakagira ubwenge bwinshi, bakagira ingeso nziza zishyitse, bakwiriye “guhunga. . .irari rya gisore.” Abazakomeza kugira ishyaka n’umuhati ukomeye wo gukangara ibibi basatirana na byo, bazasuzugurwa kandi bakozwe isoni n’inkozi z’ibibi, ariko bazubahwa kandi bahabwe ingororano n’Imana.IZI2 18.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents