Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kumenya guteka

    Guteka si ubwenge bw’agaciro gake ahubwo ni ikintu kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bifitiye ubugingo akamaro. Ni ubwenge abagore bose bakwiriye kwiga, kandi bukwiriye kwigishwa mu buryo bugiriye akamaro abarushijeho kuba abakene. Guteka ibyokurya biryoshye kandi bikaba ari iby’igiciro cyiza kandi bigiriye umubiri akamaro, bigomba ubwenge; ariko bishobora gukorwa.IZI2 157.5

    Abatetsi bakwiriye kumenya uburyo bwo gutegura ibyokurya byoroheje mu buryo bworoheje kandi bwiza, kugira ngo bibe biryoshye kandi ari byiza biruseho, kuko byoroheje. 4 Mil 302, 303:IZI2 158.1

    Nimutyo tugire amajyambere y’ubwenge yo gutuma ibyokurya byacu biba ibyoroheje. Ku bw’ineza y’Imana igihugu cyose cyera ibyokurya birimo ibikwiriye byubaka umubiri kandi biryoshye. 5 CD 94:IZI2 158.2

    Abenshi ntibiyumvamo ko iyi ari inshingano ikomeye, nuko ntibagerageze gutegura ibyokurya neza. Ibyo bishobora gukorwa mu buryo bworoheje, buteye imbaraga kandi butaruhije, batiriwe bakoresha amavuta y’ingurube, amavuta y’inka cyangwa inyama. Ubwenge bukwiriye gufatanywa no kwiyoroshya. Kugira ngo abagore bakore ibyo, bakwiriye gusoma, maze bakimenyereza gukurikiza ibyo basomye, kugeza ubwo biba akamenyero. 6 IT 681;IZI2 158.3

    Amatunda, n’ibyokurya by’impeke, n’imboga byateguwe mu buryo bworoheje, bitagezwemo n’ibintu byo kuryoshya (nk’ikinzari) n’urugimbu rw’amatungo y’ubwoko bwose, bigira ibyokurya bitunga amagara hamwe n’amata n’urukoko kurusha ibindi byose.IZI2 158.4

    Ibyokurya by’impeke n'amatunda byateguwe bitarimo amavuta, kandi mu buryo busanzwe uko bishobotse, bikwiriye kuba ibyokurya byo gushyira ku meza y’abantu bose bavuga ko bitegura kujyanwa mu ijuru. 8 2T 352; IZI2 158.5

    Isukari nyinshi cyane ihora ikoreshwa mu byokurya. Keke, udutsima turyohera, amandazi, konfitire y’amatunda, amatunda yatekanwe n’isukari, bitera kugubwa nabi mu gifu. Ibigirira umuntu nabi cyane cyane ni ibyokurya n’amandazi bikoreshejwe amata avanze n’amagi n’isukari. Kunywa amata avanze n’isukari bikwiriye kwirindwa. 9 Ml I 302;IZI2 158.6

    Isukari nkeya nishyirwa mu byokurya bigitekwa ni ko n’impagarara ziterwa n’ubushyuhe zizaba nkeya. 10 CD 95;IZI2 159.1

    Amata anyobwa akwiriye gutekwa akabira rwose; nibyitonderwa hazaboneka akaga gakeya ko kwandura indwara zituruka ku kuyanywa. 11 MI I 302;IZI2 159.2

    Hazaza igihe, ubwo kunywa amata bitazaba birimo amahoro. Ariko niba inka zifite amagara mazima, n’amata agatekwa cyane nta kaga kaba kariho. 12 CD 357;IZI2 159.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents