Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibyokurya bishyizwemo ibyo kubiryoshya byinshi

    Ibintu byo kuryoshya Ibyokurya nk’umunyu n’urusenda, bikoreshwa hato na hato cyane n’ab’isi, bituma ibyokurya bidakorwa neza n’imyanya itunganya ibyokurya. 13 CD 339;IZI2 159.4

    Muri iki gihe cyihuta, ibyokurya bidatera amaraso kwihuta cyane ni byo birushaho kuba byiza. Kamere y’ibimeze nk’urusenda ni ukwangiza. Ifu y'akabuto ka sinapi, urusenda, utuntu duhumuza ibyokurya, umuti usharira utuma ibyokurya bitabora, n’ibindi bisa na byo, byokera mu gifu maze bigatuma amaraso agurumana umuriro kandi akandura. Igifu cy’umusinzi iyo kirwaye akenshi biba bitewe n’inzoga zirimo alikolo. Ubundi kurwara mu gifu biterwa no gushyira ibintu byokera mu byokurya. Umuntu agasigara atakiryoherwa n'ibyokurya bisanzwe. Umubiri wumva wifuza kandi urarikiye ikintu kirushijeho kuwukangura. 14 Mil 325:IZI2 159.5

    Bamwe bamaze kumenyera gutegekwa n’ibyo bibwira ko bibaryoheye bituma batabasha kunezezwa n’ibyokurya keretse babonye ibyo bifuza. Iyo bagaburirwa ibyokurya birimo urusenda n’ibihumura, bituma igifu gikoreshwa n’icyo kiboko cy’umuriro; kuko cyamenyerejwe uburyo kitabasha gukora kitabonye ibyokurya bikangura umubiri. 15 CD 340:IZI2 159.6

    Ibituma ibyokurya biryoha bibanza kokera agahu korohereye gatwikira mu gifu, ariko hanyuma byonona imbaraga yumva y’ako gahu korohereye. Amaraso ahindamo umuriro, ubushake bwa kinyamaswa bugahaguruka kandi imbaraga y’umubiri n’iy’ubwenge bifite intege nkeya, maze bigahinduka imbata y’irari rirushijeho kuba ribi. Umutegarugori akwiriye kwiga kugaburira ab’urugo rwe ibyokurya byoroheje ariko kandi bifitiye umubiri akamaro. 16 Cl I 114;IZI2 159.7

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents