Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gahunda yo kurya

    Igihe igifu kiryamye ngo kiruhuke, umurimo wacyo ukwiriye kuba warangiye, kugira ngo kiruhuke bisesuye nk’uko indi myanya y’umubiri iruhuka. Ntabwo umurimo wo gusya ibyokurya ukwiriye gukorwa n’igifu mu gihe cyo kuruhuka umuntu asinziriye.. .Igifu gikwiriye kugira igihe cy’akamenyero cyo gukora n’icyo kuruhuka; kurya imburagihe, hagati y’ibihe byo kurya, ni ukwica rwose amategeko y’ubuzima bw’umubiri. 17 CD 175;IZI2 160.1

    Ibihe byo kurya bikwiriye kwitonderwa cyane. Nta kintu gikwiriye kuribwa hagati y’ibihe byo kurya, ari ibintu biryohereye, cyangwa ububemba, cyangwa amatunda, cyangwa ibindi byokurya by’ubwoko ubwo ari bwo bwoswe. Kuryagagura konona imbaraga y’imyanya igusha neza ibyokurya, bikagira icyo bitwara ubutaraga bw’umuntu n’umunezero. Kandi igihe abana baje ku meza, ntibanezezwa n’ibyokurya, nta pfa ryo kurya baba bafite; ibyo rero bikaba ari bibi kuri bo. 18 MI I 384;IZI2 160.2

    Igihe turyamye turuhuka, igifu gikwiriye kuba cyarangije gukora umurimo wacyo, kugira ngo cyo hamwe n’indi myanya y’umubiri bibashe kwishimira ikiruhuko. Abantu bahora biyicariye aho, kurya batinze cyane nimugoroba bibagirira nabi cyane.IZI2 160.3

    Ibihe byinshi kugira intege nke ukumva udashaka ibyokurya biterwa n’uko imyanya igusha neza ibyokurya iba yaremerejwe cyane n’ibyokurya ku manywa. Hanyuma yo kurya, imyanya igusha neza ibyokurya ikwiriye kuruhuka, nibura amasaha atanu cyangwa atandatu ni yo akwiriye gushira ukabona kongera kurya; kandi abantu benshi cyane bagambirira kugerageza bazabona yuko kurya kabiri mu munsi ari byo byiza kuruta kurya gatatu ku munsi. 19 Mil 304;IZI2 160.4

    Ingeso yo kurya kabiri mu munsi akenshi babonye ko ari yo ifitiye umubiri w’umuntu akamaro. Ariko hariho impamvu ibiteye, abantu bashobora kurya ubwa gatatu. Niba rero umuntu ariye ubwa gatatu, akwiriye kurya ibyokurya byoroshye cyane, kandi bishobora kugushwa neza mu gifu vuba. 20 Mil 321;IZI2 160.5

    Mu gihe abigishwa bakora umurimo ukoreshwa amaboko n’ukoreshwa ubwenge, kubabuza kurya ubwa gatatu ntibikwiriye. Abigishwa bakwiriye kurya ubwa gatatu, bakarya ibyokurya byateguwe nta mboga, ahubwo ibyoroheje kandi bikwiriye, nk’amatunda n’umukati. 21 CD 178;IZI2 161.1

    Ibyokurya ntibikwiriye kuribwa bishyushye cyane cyangwa bikonje cyane. Iyo ibyokurya bikonje, imbaraga z’ubuzima bw’igifu zikoresherezwa cyane kubishyushya bitaranozwa. Ibinyobwa bikonje na byo byonona umubiri nk’uko ibishushye na byo biwangiza. Kunywa amazi menshi mu gihe cyo kurya bituma ibyokurya bitanozwa n’igifu neza; ni byiza kunywa amazi mbere yo kurya. Ntimukarye umunyu mwinshi, mwirinde gukoresha ibyokurya byashyizwemo umuti ubibuza kubora (vinaigre) n’ibyashyizwemo utuntu two gutuma bihumura, mujye murya amatunda menshi maze icyaka gituma mushaka kunywa ibinyobwa byinshi mu gihe cyo kurya kizashira rwose. Ibyokurya bikwiriye kuribwa buhoro buhoro, kandi bikwiriye gutapfunwa cyane. Ibyo ni ngombwa, kugira ngo amacandwe abashe kuvangwa neza n’ibyokurya, kandi n’amazi agusha neza ibyokurya ngo abashe gukora. 22 Mil 305, 306;IZI2 161.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents