Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gukoresha amategeko yo kugorora ibyo kwitungira ubuzima

    Ibyo kuvugurura ibyerekeye ibiribwa ni ingenzi cyane. Ibyo bikwiriye kwiganwa ubwenge cyane, kandi nta muntu ukwiriye kunegura abandi ku mpamvu z’uko imigenzereze yabo idahwanye n’iye muri byose: Ntibishoboka gutanga itegeko ridahinduka ryo gutegeka ingeso z’umuntu wese, kandi nta n’umwe ukwiriye kwitekereza ko ari we ukwiriye kuba urugero rw’abandi bose. Si ko bose bashobora kurya ibintu bimwe. Ibyokurya biryohereye kandi bikwiriye umuntu umwe bishobora kubera undi umwaku ndetse bikamugirira nabi. Bamwe ntibashobora kunywa amata, abandi bo abagwa neza. Abantu bamwe ntibashobora kugubwa neza n’amashaza n’ibishyimbo; abandi bo bikababera byiza. Ku bantu bamwe ibyokurya by’impeke bitasewe cyane ni byiza, nyamara abandi bo ntibabashe kubikoresha. 23 Mil 319, 320;IZI2 161.3

    Ahabaye ingeso mbi mu byerekeye imirire, ntibikwiriye gutinda kuhagorora. Igihe indwara yo kugubwa nabi mu gifu yaje itewe no gukoresha igifu nabi, hakwiriye kubaho umwete wo kwitondera kurinda imbaraga gisigaranye, bikoreshejwe gukuraho ikintu cyose cyikoreza igifu umutwaro uremereye. Bishoboka ko igifu kitakira rwose niba cyari cyarakoreshejwe nabi igihe kirekire; ariko kurya mu buryo bukwiriye bishobora kurinda ahakiri hazima, kandi benshi bashobora gukira rwose, cyangwa se bakoroherwa.IZI2 162.1

    Abantu bafite imbaraga bakora imirimo ikomeye y’amaboko ntibahatirwa kwitondera ubwinshi n’ubwoko bw’ibyokurya barya nk’abantu bagira ingeso yo guhora biyicariye. Ariko na bo babasha kugira ubuzima bwiza cyane iyaba bimenyerezaga kwitegeka mu mirire no mu minywere.IZI2 162.2

    Bamwe bifuza yuko hagira itegeko rihamye ritegekerwa ibyokurya byabo. Nta muntu washyiriraho undi itegeko rihamye. Umuntu wese akwiriye kujya akoresha inama no kwitegeka kandi agakora nk’uko bikwiriye. 24 Mil 308, 310;IZI2 162.3

    Ubugorozi bw’ibyokurya bukwiriye gukuza amajyambere. Kubera ko indwara zo mu matungo ziyongera, gukoresha amata n’amagi na byo bizarushaho kubamo akaga. Hakwiriye kubaho umwete wo gukoresha ibindi bintu bikwiriye gutunga umubiri kandi bidahenda mu mwanya w’ibyo. Ahantu hose abantu bakwiriye kwigishwa uburyo bwo guteka nta mata n’amagi uko bishoboka kose, kandi ibyokurya byabo bigakomeza kuba ibikwiriye umubiri kandi biryoshye.IZI2 162.4

    Imana ntishimishwa igihe umubiri wirengagijwe cyangwa ukoreshejwe nabi, bituma uba udakwiriye mu murimo wayo. Gufata umubiri wawe neza ubikoresheje kuwutegurira ibyokurya binejeje kandi bitera imbaraga, ni inshingano imwe mu nshingano za mbere za nyir’umgo. Ni byiza rwose kugira imyambaro n’ibintu byo mu nzu by’igiciro gito kuruta kwigomwa ibyokurya.IZI2 162.5

    Bene ingo bamwe bagomwa ab’urugo rwabo ibyokurya kugira ngo babike ibyo bazakoresha ibirori abashyitsi baje. Ibyo ni ubwenge buke. Mu birori by’abashyitsi hakwiriye kubamo kwiyoroshya cyane. Iby’urugo rukennye ni byo bikwiriye kwitabwaho mbere.IZI2 163.1

    Kuzigama nabi n’ingeso zaduka, akenshi bizitira ingeso yo gucumbikira abashyitsi mu gihe bikwiriye kandi byari kuba umugisha. Ibyokurya bisanzwe bikoreshwa ku meza yacu bikwiriye kuba iby’umushyitsi tutiteguye abasha guhamagarirwa bitiriwe bivuna umugore kwitegura ibindi.IZI2 163.2

    Mujye muzirikana ibyo murya mwitonze. Mujye mwiga ikintu muhereye ku ntangiriro mugeze ku iherezo ryacyo. Mujye mwimenyereza kwitegeka. Mujye mutegeka irari ryanyu muritegekanye ubwenge. Ntimukagirire igifu nabi mubikoresheje kurya mukarenza mbiga, ariko kandi ntimukiyime ibyokurya bigize umumaro, ibyokurya biryoshye bishakwa n’umubiri.IZI2 163.3

    Abasobanukirwa n’amategeko yo kwitungira ubuzima kandi bategekwa na gahunda bazajya bahunga kurenza urugero mu kwinezeza no mu kwigomwa. Ibyokurya byabo ni ibitoranyijwe, bidatoranyirijwe kunezeza ipfa ryabo gusa, ahubwo bitoranyirijwe kubaka umubiri.IZI2 163.4

    Bashakashaka kuzigama imbaraga yose mu buryo bwiza cyane kugira ngo babashe gukorera Imana n’abantu umurimo wo hejuru cyane. Bagira ipfa rifite impamvu iritegeka n’umutima uhana, maze bakagororerwa kumererwa neza mu mubiri no mu bwenge. Igihe badashyira inama zabo imbere mu buryo busitaza abandi, icyitegererezo cyabo kibera ubuhamya ingeso nziza zitunganye. Abo bantu bafite ubwenge bwinshi bwo gukora ibyiza. 25 Mil 319323;IZI2 163.5

    Ntidukwiriye gutegura ibyokurya byinshi cyangwa iby’amoko menshi byo kuribwa ku Isabato biruta ibiribwa mu yindi minsi. Mu kigwi cyo kugenza dutyo, ibyo byokurya bikwiriye kuba ibyoroheje, kandi hakwiriye kuribwa bikeya, kugira ngo ubwenge bubashe kumva neza kandi bugire imbaraga yo gusobanukirwa n’iby’umwuka.IZI2 163.6

    Guteka ku Isabato bikwiriye kwirindwa, ariko kandi kurya ibyokurya bikonje ntibikwiriye. Mu gihe cy’imbeho, ibyokurya byateguwe kuwa nyuma bikwiriye gushyushywa. Kandi ibyo byokurya na none bikwiriye kuba ibyoroheje, biryoshye kandi binejeje. Cyane cyane mu ngo zirimo abana, ni byiza kgutegura ikintu kizatekerezwa ko ari icy’umunezero cyabo mu rugo batagira buri munsi. 26 Mil 307;IZI2 164.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents