Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 6 :AMATEGEKO CUMI6Iki gice gishingiye m u Kuva 19, 20, 25-40

    Amategeko y’Imana atangarizwa ku musozi wa Sinayi - Uwiteka amaze guha Abisirayeli ibihamya nk’ibyo by’ububasha bwe, yababwiye uwo ari we. Yarababwiye ati: “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.” Ya Mana yagaragarije imbaraga zayo mu Banyegiputa, noneho yababwiye amategeko yayo iti:III 54.1

    “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.III 54.2

    “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpora abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.III 54.3

    “Ntukavugire ubusa izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko Uwiteka atazamubara nk’utacumuye, uvugiye ubusa izina rye.III 54.4

    “Wibuke kweza umunsi w’isabato. Mu minsi itandatu ujya ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka aremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato, akaweza.III 54.5

    “Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.III 55.1

    “Ntukice.III 55.2

    “Ntugasambane.III 55.3

    “Ntukibe.III 55.4

    “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.III 55.5

    “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”III 55.6

    Itegeko rya mbere n’irya kabiri Uwiteka yatanze arwanya gusenga ibigirwamana, kubera ko kubisenga byari gushora abantu mu mworera w’icyaha no kwigomeka, maze bikabyara gutamba ibitambo by’abantu. Imana yashakaga kubarinda kugerageza gukora bene ibyo bizira. Amategeko ane abanza yatangiwe kwereka abantu inshingano yabo ku Mana. Itegeko rya kane ni ryo riba ipfundo hagati y’Imana ikomeye n’inyokomuntu. Isabato by’umwihariko yatanzwe kubw’inyungu z’umuntu no kubw’icyubahiro cy’Imana. Amategeko atandatu aheruka yerekana inshingano buri muntu afite kuri bagenzi be.III 55.7

    Isabato yagombaga kuba ikimenyetso hagati y’Imana n’ubwoko bwayo by’iteka ryose. Muri ubu buryo, yagombaga kuba ikimenyetso - abantu bose bari kubahiriza Isabato bari kwerekana ko baramya Imana ihoraho, Umuremyi w’ijuru n’isi. Isabato yagombaga kuba ikimenyetso hagati y’Imana n’ubwoko bwayo igihe cyose yari kuba ifite ubwoko buyikorera ku isi.III 56.1

    “Abantu bose bumva za nkuba zikubita, babona ya mirabyo irabya, bumva ijwi rya rya hembe, babona wa musozi ucumba umwotsi, babibonye bahinda imishyitsi, bahagarara kure. Babwira Mose bati “Ba ari wowe utubwira ni ho turi bwumve, ariko Imana ye kutubwira tudapfa.”III 56.2

    “Mose abwira abantu ati, Nimuhumure kuko Imana izanywe no kubagerageza, no kugira ngo gutera ubwoba kwayo guhore imbere yanyu mudakora ibyaha.” Abantu bahagarara kure. Mose yigira hafi y’umwijima w’icuraburindi Imana irimo.III 56.3

    Uwiteka abwira Mose ati “Uku abe ari ko ubwira Abisirayeli, uti ‘Ubwanyu mwiboneye ko mbabwiye ndi mu ijuru.’” Ubwiza bw’Imana bwuje igitinyiro bwagaragaye kuri Sinayi, guhindagana kwabaye ku isi kuzanwe n’ubwiza bwayo, inkuba ziteye ubwoba n’imirabyo byaherekeje uku kugendererwa n’Imana. Ibyo byose byakoze ku mitima y’Abisirayeli bibatera ubwoba no kubaha igitinyiro cyayo cyera ku buryo byatumye basubira inyuma bava imbere y’ubwiza bw’Imana batabizi, batinye ko batarashobora kwihanganira kuba imbere y’ubwiza bwayo buteye ubwoba.III 56.4

    Akaga ko gusenga ibigirwamana - Na none kandi, Imana yashakaga kurinda Abisirayeli gusenga ibigirwamana. Yarababwiye iti: “Ntimukagire icyo mukora cyo kubangikanya nanjye. Ntimukiremere ibigirwamana by’ifeza cyangwa by’izahabu.” Abisirayeli bari bari mu kaga ko kwigana urugero rw’Abanyegiputa, bakiremera ibishushanyo bibajwe bihagarariye Imana.III 57.1

    Imana yashakaga ko ubwoko bwayo busobanukirwa ko ari Yo yonyinye bugomba gusenga. Igihe bari gutsinda amahanga yasengaga ibigirwamana yari abakikije, ntibagombaga kurokora ikigirwamana na kimwe ayo mahanga yasengaga, ahubwo bagombaga kubirimbura byose bakabitsembaho. Byinshi muri ibyo bigirwamana by’abapagani byagendagaho ibintu by’agaciro kenshi kandi byabaga byaratatswe ubwiza, bikaba byarashoboraga kureshya abari barabonye uko gusenga ibigirwamana kwakorwaga kuko kwari gikwira muri Egiputa, ndetse bikaba byagera n’aho bafata ibyo bintu bidafite ubwenge maze bakabiramya. Uwiteka yashakaga ko ubwoko bwe bumenya ko gusenga ibigirwamana kw’ayo mahanga ari ko kwayashoye mu byaha by’uburyo bwose, kandi ko Imana yari gukoresha Abisirayeli nk’ibikoresho byayo kugira ngo ihane ayo mahanga ndetse irimbure ibigirwamana byayo.III 57.2

    Mose amaze guhabwa amateka ahawe n’Imana kandi amaze kuyandikira Abisirayeli, kandi amaze no kwandika amasezerano bari kuzasohorezwa kubwo kuyumvira, Uwiteka yaravuze ati: “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n’abakuru b’Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure, Mose abe ari we wigira hafi y’Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.”III 57.3

    “Mose araza abwira abantu amagambo y’Uwiteka yose n’amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Kuva 24:1-3.III 58.1

    Mose ntiyari yanditse Amategeko Cumi, ahubwo yanditse amateka Imana yashakaga ko bazajya bubahiriza ndetse n’amasezerano bari gusohorezwa igihe bari kumvira Imana. Ayo mateka Mose yayasomeye abantu, bityo barahirira kuzumvira amagambo yose Uwiteka yari yavuze. Nuko Mose yandika indahiro yabo mu gitabo kandi atambira Imana igitambo kubw’abantu. “Yenda igitabo cy’isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.” Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati “Ngaya amaraso y’isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk’uko ayo magambo yose ari.” Abantu basubiyemo isezerano basezeraniye Uwiteka ryo gukora ibyo yari yaravuze byose ndetse no kumwumvira. Kuva 24:7,8.III 58.2

    Amategeko ahoraho y’Imana - Amategeko y’Imana yabayeho mbere y’uko abantu baremwa. Abamarayika bagengwaga n’ayo mategeko. Satani yaguye bitewe n’uko yarenze ku mahame y’ingoma y’Imana. Imana imaze kurema Adamu na Eva, yabamenyesheje amategeko yayo. Icyo gihe ayo mategeko ntiyari yanditswe, ariko Uwiteka yarayabigishije.III 59.1

    Muri Edeni Imana yashyizeho Isabato yo mu itegeko rya kane. Imana imaze kurema isi n’abantu ku isi, yabaremeye Isabato. Adamu amaze gukora icyaha no kugwa, nta kintu cyakuwe mu mategeko y’Imana. Amahame yo mu Mategeko Cumi yabayeho mbere yo gucumura kandi yari abereye gahunda yera yagengaga ibifite ubugingo. Nyuma yo gucumura amahame y’ayo mategeko ntiyigeze ahindurwa, ariko Imana yatanze amategeko yiyongeraho kugira ngo isingire abantu mu mibereho yabo y’icyaha.III 59.2

    Imana yashyizeho gahunda yasabaga ibitambo by’amatungo, kugira ngo ikomeze kwibutsa inyokomuntu yari yacumuye ko inzoka yateye Eva kutizera. [Kwari ukwibutsa ko] igihano cyo kutumvira ari urupfu. Kwica amategeko y’Imana byatumye biba ngombwa ko Kristo apfa nk’igitambo, kandi ibyo biberaho kugira ngo bishoboke ko abanyabyaha babona icyanzu cyo gukiriramo igihano nyamara kandi ngo bitume kubaha amategeko y’Imana bikomeza kubaho. Gahunda y’ibitambo yari ibereyeho kwigisha abanyabyaha kwicisha bugufi, barebye imibereho yabo y’icyaha, kandi ngo iyo gahunda ibatere kwihana no kwiringira Imana yonyine, binyuze mu Mucunguzi wasezeranwe, kugira ngo bababarirwe uko bishe amategeko ya Yo mu gihe cyashize. Iyo hatabaho kwica amategeko y’Imana, urupfu ntiruba rwarabayeho na mba, kandi ntihari kuba harabayeho amategeko y’inyongera yo gusubiza mu buryo imibereho y’icyaha umuntu yarimo.III 59.3

    Adamu yigishije abamukomotseho amategeko y’Imana, kandi ayo mategeko yagiye ahererekanywa ku b’indahemuka bo mu bisekuru byose uko byagiye bikurikirana. Gukomeza kwica amategeko y’Imana kwateje umwuzure w’amazi ku isi. Nowa n’ab’umuryango bitondeye amategeko y’Imana, kandi kubwo gukora ibitunganye kwabo, bakirijwe mu nkuge kubw’igitangaza cy’Imana. Nowa yigishije Amategeko Cumi y’Imana abamukometseho. Uhereye kuri Adamu ugakomeza, Uwiteka yakomeje kwirindira abantu, abo amategeko Ye yari mu mitima yabo. Imana yavuze ibya Aburahamu igira iti: “Kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse, n’amategeko yanjye nandikishije n’ayo navuze.” Itangiriro 26:5.III 60.1

    Uwiteka yabonekeye Aburahamu maze aramubwira ati: “Ni njye Mana ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye, kandi utungane rwose. Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza rwose.” Itangirio 17:1,2. “Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho kugira ngo nkubere Imana wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho.” Itangiriro 17:7.III 60.2

    Imana yasabye Aburahamu n’abazamukomokaho gukebwa, nk’ikimenyetso cy’uko Imana yari yarabatandukanyije n’amahanga yose nk’abantu bayo bihariye. Kubw’icyo kimenyetso, babaga barahiriye bikomeye ko batazigera bashyingirana n’andi mahanga, kuko kubwo kugenza batyo bari gutakaza kubaha Imana kwabo n’amategeko yayo yera, bityo bagahinduka nk’amahanga yasengaga ibigirwamana yari abakikije.III 61.1

    Kubw’igikorwa cyo gukebwa, babaga bemeye ku mugaragaro ko ku ruhande rwabo bazasohoza ibyasabwaga n’isezerano Imana yagiranye na Aburahamu, bagatandukana n’amahanga yose kandi bakaba intungane. Iyo abakomoka kuri Aburahamu baba baritandukanyiije n’andi mahanga, baba barakuyeho ikigeragezo gikomeye cyo kwishora mu bikorwa by’ibyaha by’ayo mahanga kandi ntibaba barigometse ku Mana. Ku rwego rukomeye, batakaje imico yaco yihariye kandi yera bitewe no kwivanga n’amahanga yari abakikije. Kugira ngo Uwiteka abahane, yateje amapfa mu gihugu cyabo, bityo ayo mapfa atuma bamanuka bajya muri Egiputa kugira ngo bakize ubuzima bwabo. Ariko kubera isezerano yari yaragiranye na Aburahamu, Imana ntiyabatereranye igihe bari bari muri Egiputa. Yemeye ko bakandamizwa n’Abanyagiputa kugira ngo mu makuba yabo babashe kuyigarukira, bahitemo ubutegetsi bwayo bukiranuka kandi bwuje imbabazi, kandi bumvire ibyo yabasabye.III 61.2

    Habayeho imiryango mike cyane yabanje kujya muri Egiputa. Iyo miryango yarororotse iragwira baba benshi cyane. Bamwe bitonderaga kwigisha abana babo amategeko y’Imana, ariko benshi mu Bisirayeli bari barabonye gusenga ibigirwamana kwinshi ku buryo ibitekerezo byabo ku byerekeye amategeko y’Imana byari byarajemo urujijo. Abubahaga Imana bayitakiraga bafite agahinda mu mitima yabo basaba ko yakuraho uburetwa barimo kandi ikabakura mu gihugu cy’ubunyage kugira ngo babashe kugira umudendezo wo kuyikorera. Imana yumvise gutaka kwabo maze ihagurutsa Mose ngo imugire igikoresho cyayo mu kubatura ubwoko bwayo. Ubwo bari baramaze kuva muri Egiputa kandi Imana yaratandukanyirije amazi y’Inyanja Itukura imbere yabo, Uwiteka yarabagerageje kugira ngo arebe niba bazamwiringira we wari warabakuye muri rindi shyanga akoresheje ibimenyetso, ibigeragezo n’ibitangaza. Nyamara batsinzwe igeragezwa bahawe. Bitotombeye Imana bitewe n’ibirushya bahuriye na byo mu nzira, kandi bifuje kongera gusubira muri Egiputa.III 62.1

    Amategeko yanditswe ku bisate by’amabuye - Kugira ngo Abisirayeli batazagira urwitwazo, Uwiteka ubwe yaramanutse aza ku Musozi wa Sinayi yihunze umucyo mu cyubahiro kandi akikijwe n’abamarayika be. Mu buryo bukomeye kandi bukora ku mutima, yabamenyesheje amategeko agize Amategeko Cumi. Imana ntiyashatse ko ayo mategeko bayigishwa n’undi uwo ari we wese, ndetse n’iyo baba abamarayika. Ahubwo Imana ubwayo yivugiye amategeko yayo mu ijwi ryumvikana abantu bose bashoboraga kwiyumvira. Ndetse n’icyo gihe, ntiyayabahaye ngo bayafatishe ubwenge bwabo bubika amakuru igihe gito ku buryo kwibagirwa ibyo yabasabaga byari byoroshye, ahubwo yayandikishije urutoki rwayo rwera ku bisate by’amabuye. Imana yashakaga kurinda ko byazashoboka ko amategeko yayo yera bayavanga n’imihango iyo ari yo yose cyangwa se bakitiranya ibyo ibasaba n’imigirire y’abantu.III 62.2

    Nuko iraza yegera ubwoko byayobaga mu buryo bworoshye, kandi Imana ntiyabasigira Amategeko Cumi gusa. Imana yanategetse Mose kwandika amateka n’amategeko yari imubwiye. Ayo mategeko n’amateka yatangaga amabwiriza arambuye yerekeye ibyo Imana yabasabaga gukora. Muri ubu buryo, Imana yarinze kandi isegasira Amategeko Cumi yari yanditse ku bisate by’amabuye. Imana yatanze ayo mabwiriza yihariye n’ibyo yasabaga kugira ngo itere abantu bayobagurikaga kumvira amategeko yayo kuko byashobokaga cyane rwose ko bayarengaho.III 63.1

    Iyo abantu bakurikiza amategeko y’Imana nk’uko yahawe Adamu nyuma yo gucumura kwe, akarindirwa mu nkuge na Nowa, kandi Aburahamu na we akayubahiriza, umuhango wo gukebwa ntuba warabaye ngombwa. Kandi iyo urubyaro rwa Aburahamu rukomeza isezerano umuhango wo gukebwa wari uhagarariye, ntabwo baba bariroshye mu gusenga ibigirwama, cyangwa ngo bemererwe kumanuka bakajya muri Egiputa, ndetse ntibiba byarabaye ngombwa ko Imana itangariza amategeko yayo ku musozi wa Sinayi, ngo iyandike ku bisate by’amabuye kandi ngo iyarinde ikoresheje amabwiriza yihariye yashyize mu mateka n’amategeko yahaye Mose.III 63.2

    Amategeko n’amateka - Mose yanditse ayo mategeko n’amateka yari yavuzwe n’akanwa k’Imana igihe yari kumwe na Yo ku musozi wa Sainayi. Iyo abantu baba barumviye amahame yo mu Mategeko Cumi, ntabwo baba barakeneye amabwiriza yihariye Imana yahaye abantu yerekeye inshingano bafite ku Mana n’inshingano bafite kuri bagenzi babo, ari yo Mose yanditse mu gitabo. Amabwiriza asobanutse neza Imana yahaye Mose yerekeye inshingano abagize ubwoko bwayo bafite kuri bagenzi babo hagati yabo ndetse no ku munyamahanga, ayo mabwiriza ni amahame agize Amategeko Cumi, yashyizwe mu mvugo yoroheje kandi atangwa mu buryo busobanutse neza, kugira ngo abantu batazayibeshyaho na gato.III 64.1

    Imana yahaye Mose amabwiriza yerekeye umuhango wo gutamba ibitambo byagombaga kuzarangirira ku rupfu rwa Yesu Kristo. Gahunda yo gutamba ibitambo yashushanyaga kuzatambwa kwa Kristo nk’Umwana w’intama uzira inenge.III 64.2

    Uwiteka yashyizeho gahunda yo gutamba ibitambo ubwo yari kumwe na Adamu amaze gucumura, kandi Adamu yayigishije urubyaro rwe. Iyi gahunda yaje kwangirika mbere y’umwuzure, kandi kuyangiza byakozwe n’abitandukanyije n’abayoboke b’Imana bakiranuka maze bakubaka umunara wa Babeli. Batambiye ibitambo ibigirwamana biremeye aho kubitambira Imana yo mu ijuru. Batambaga ibitambo bidatewe n’uko bari bizeye Umucunguzi wari kuzaza, ahubwo byari bitewe n uko batekerezaga ko bagomba kunezeza ibigirwamana byabo batanga ibitambo byinshi cyane by’amatungo bakabitambira ku bicaniro byanduye by’ibigirwamana byabo. Ubwo buyobe bwabo bwabajyanye mu gusayisha gukomeye. Bigishaga abantu ko uko igitambo cyabaga ari icy’agaciro kenshi cyane byatumaga kirushaho gushimisha ibigirwamana byabo, kandi ko ko ibyo bizatuma kugubwa neza n’ubutunzi by’igihugu cyabo bizarushaho kwiyongera. Kubera ibyo, byageze n’aho akenshi n’abantu ubwabo bajya batambirwa ibyo bigirwamana bidafite icyo bisobanuye. Kugira ngo bagenge kandi bategeke ibikorwa by’abantu, ayo mahanga yari afite amategeko n’amabwiriza birimo ubugome bukabije. Abayobozi bari bafite imitima itarorohejwe n’ubuntu bw’Imana ni bo bashyiragaho bene ayo mategeko. Nubwo bashoboraga kwirengagiza ibyaha by’ubugome bukabije, icyaha gito cyahanishwaga igihano kibi cyane kandi gikojeje isoni cyatangwaga n’ababaga bari mu myanya y’ubuyobozi.III 65.1

    Ibi Mose yari abizi neza ubwo yabwiraga Abisirayeli ati: “Dore mbigishije amategeko n’amateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra. Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu mu maso y’amahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati “Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga.’III 65.2

    “Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nk’uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje? Kandi ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko n’amateka atunganye, ahwanye n’aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi?” Gutegeka kwa kabiri 4:5-8.III 66.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents