Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umurimo Wa Kristo

    Satani arangije kugerageza Yesu, yamuvuye iruhande aragenda. Abamarayika bateguriye Yesu ibyokurya mu butayu, baramukomeza, kandi ahabwa umugisha wa Data wa twese. Ibigeragezo bikomeye cyane bya Satani byari byananiwe kugera ku ntego yabyo, nyamara Satani yari ategereje igihe Yesu yari kuzaba ari gukora umurimo we, aho mu bihe bitandukanye yari kugerageza imigambi ye mibisha amwibasira. Satani yari acyiringiye kuzamutsinda akoresheje guhagurutsa abantu batari kwakira Yesu maze bakamwanga ndetse bakagerageza kumurimbura.III 84.2

    Mu gihe cy’umurimo wa Kristo, Satani n’abamarayika be bari bashishikaye, bagatera abantu kutizera, urwango no gukoba. Akenshi iyo Yesu yavugaga ukuri kwahuranya imitima kukerekana ibyaha byabo, abantu baramurakariraga cyane. Satani n’abamarayika be bashyiraga muri abo bantu umwuka wo kuvutsa ubuzima Umwana w’Imana. Incuro nyinshi abantu batoraguye amabuye ngo bayamutere, ariko abamarayika b’Imana baramurinda maze bamukura hagati y’iyo mbaga yabaga yasheze, maze bamujyana ahantu hari umutekano. Nanone kandi igihe ukuri kweruye kwasohokaga mu kanwa ke kera, imbaga y’abantu yaramufashe maze iramukurubana imujyana ku manga ishaka kumutembagaza kuri iyo manga. Haje kuvuka impaka hagati muri bo z’uko bamugenza, icyo gihe abamarayika bongeye kumuhisha iyo mbaga ntiyamubona, nuko anyura hagati yabo arigendera.III 85.1

    Satani yari acyiringiye ko umugambi ukomeye w’agakiza utazagerwaho. Yakoresheje imbaraga ze zose kugira ngo atere imitima y’abantu kwinangira ndetse n’imitima yabo igasharirira Yesu. Satani yiringiraga ko abantu bake cyane ari bo bazamwakira nk’Umwana w’Imana ku buryo bizatuma abona ko imibabaro ye n’igitambo cye bifite agaciro gakomeye cyane ku buryo bitatangirwa itsinda rito rityo. Nyamara n’iyo haza kuboneka abantu babiri gusa bari kwakira Yesu nk’Umwana w’Imana kandi bakamwizera nk’ubaha agakiza, Yesu yari kwemera gusohoza umugambi we.III 85.2

    Gukiza abababaye - Yesu yatangiye umurimo we amenagura imbaraga Satani yari afite zo guteza imibabaro. Yakizaga abarwayi akabasubiza ubuzima, yahumuraga abatabona, agakiza abaremaye, akabatera kwitera hejuru kubera ibyishimo kandi bagasinguiza Imana. Yasubizaga amagara mazima ababaga bamaze igihe barwaye, bamaze imyaka myinshi baraboshywe n’imbaraga za Satani zuzuye ubugome. Akoresheje amagambo anyura amatwi, yahumurizaga abanyantege nke, abahinda umushyitsi n’abacitse intege. Abatentebutse n’abababazwaga Satani yabaga yarigaruriye, Yesu yabakuraga mu biganza bye, akabasubiza ubuzima buzira umuze n’ibyishimo n’umunezero mwinshi. Yazuye abapfuye basubirana ubuzima maze basingiza Imana kubwo kwigaragaza kw’imbaraga yayo ikomeye. Yakoreye ibikomeye abantu bose bamwizeraga.III 86.1

    Imibereho ya Kristo yari yuzuye amagambo n’ibikorwa by’ubugwaneza, impuhwe n’urukundo. Yahoraga yiteguye gutega amatwi ibibazo by’abazaga bamusanga kandi akabibaruhura. Imibiri y’abantu benshi batabarika yabaga yakijijwe uburwayi yagendaga igaragarwaho n’igihamya cy’ubushobozi bwe buva ku Mana. Nyamara nyuma y’uko yabaga amaze kubakorera byinshi, abantu benshi baterwaga isoni n’uwo Mubwiriza wicisha bugufi ariko akaba afite ububasha bukomeye. Bitewe n’uko abatware batamwizeye, rubanda na rwo ntirwashakaga kwemera Yesu. Yari umunyamibabaro wamenyereye intimba. Ntabwo abantu bashoboraga kwihanganira kugengwa n’imibereho ye yo kwirinda no kwiyanga. Bashakaga kunezezwa n’icyubahiro yashoboraga kubahesha. Nyamara kandi hari benshi bakurikiye Umwana w’Imana maze batega amatwi amabwiriza ye; baryoherwa n’amagambo yavaga mu kanwa ke. Amagambo ye yabaga yuzuye ubusobanuro, nyamara kandi asobanutse neza ku buryo n’umuswa kumsha abandi yashoboraga kuyasobanukirwa.III 86.2

    Kurwanywa kutageze ku ntego - Satani n’abamarayika be bahumye amaso y’Abayuda kandi bijimisha intekerezo zabo, ndetse batera abatware ba rubanda n’abategeka guhitana Umukiza. Abatware batumye abandi bantu ngo bajye kubazanira Yesu, ariko ubwo bageraga hafi ye, baratangaye cyane. Babonye yuzuye impuhwe n’imbabazi ubwo yitegerezaga imibabaro y’umuntu. Bamuteze amatwi bamukunze kandi bamufitiye ubwuzu n’impuhwe ubwo bumvaga avuga amagambo akomeza abanyantege nke n’abababaye. Bamwumvise kandi avugana ijwi rifite ubutware maze agacyaha imbaraga za Satani, agategeka abo yagize imbata bakagenda babohowe. Bumvise kandi amagambo ye yuje ubwenge maze bagatwarwa. Ntabwo bashoboye kumufata. Bagarutse ku batambyi n’abakuru batazanye Yesu.III 87.1

    Igihe abatambyi n’abakuru bababazaga bati: “Mubujijwe n’iki kumuzana?” bavuze ibitangaza babonye akora, n’amagambo yera y’ubwenge, urukundo no kumenya bamwumvanye. Barangije bavuga bati: “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” Yohana 7:45,46. Abatambyi bakuru bashinje abo bantu bari batumye ko nabo bayobejwe, kandi bamwe mu batware batewe ikimwaro n’uko batamufashe mu ibanga. Abatambyi babajije bakwena niba hari n’umwe wo mu bakuru wamwemeye. Benshi mu bacamanza n’abakuru bizeye Yesu, ariko Satani yababujije kubihamya ku mugaragaro. Batinye gukwenwa na rubanda kuruta uko batinyaga Imana.III 88.1

    Kugeza icyo gihe imigambi mibisha n’urwango bya Satani byari bitaraburizamo umugambi w’agakiza. Igihe cyagendaga cyegereza ngo Yesu asohoze umugambi wari waramuzanye ku isi. Satani n’abamarayika be bagiye inama maze biyemeza gutera ishyanga Yesu ubwe yakomokagamo gutera hejuru basakuza basaba ko yicwa ndetse bamugaragariza ubugome bwinshi no kumukwena. Biringiraga ko Yesu atazemera kugirirwa atyo bityo ntashobore gukomera ku kwicisha bugufi n’ubugwaneza bye.III 88.2

    Igihe Satani yacuraga imigambi ye, Yesu na we yajyaga abwirana ubwitonzi abigishwa ibyerekeye imibabaro yagombaga gucamo kugira ngo abambwe, ndetse ko azazuka ku munsi wa gatatu. Nyamara ubwenge bwabo bwasaga n’uburimo igihu, bityo ntibashobore gusobanukirwa ibyo yababwiraga.III 88.3

    Yesu ahinduka ishusho irabagirana - Ukwizera kw'abigishwa kwakomejwe cyane igihe Yesu yahindukaga ishusho irabagirana, igihe bemererwaga kubona ubwiza bwa Kristo no kumva ijwi rivugiye mu ijuru rihamya ko Yesu ari Imana. (Soma Matayo 17:1-8). Imana yahisemo guha abayoboke ba Yesu igihamya gikomeye ko ari we Mesiya wasezeranywe, kugira ngo mu mibabaro no gucika intege bari guhura nabyo mu ibambwa rye, be kuzareka ukwizera kwabo. Igihe Yesu yahindukaga ishusho irabagirana Uwiteka yohereje Mose na Eliya kugira ngo bavugane na Yesu iby’imibabaro yari agiye kunyuramo ndetse n’urufu rwe. Aho kugira ngo Uwiteka atoranye abamarayika abe ari bo baza kuganiriza Umwana wayo, yahisemo abantu bari baranyuze mu bigeragezo by’isi.III 89.1

    Eliya yari yaragendanye n’Imana. Umurimo we wari waramuruhije kandi uramugora, kuko Uwiteka yari yaramukoresheje akagaragaza ibyaha bya Isirayeli. Eliya yari umuhanuzi w’Imana, ariko byagiye biba ngombwa ko ahunga akava ahantu hamwe akajya ahandi kugira ngo akize amagara ye. Ab’ishyanga rye bamuhigaga nk’inyamaswa bashaka kumuhitana. Ariko Imana yimuriye Eliya mu ijuru. Abamarayika bamujyanye mu bwiza mu ijuru anesheje kandi adasogongeye ku rupfu.III 89.2

    Mose yari akomeye kuruta abandi bose bamubanjirije kubaho. Imana yari yaramuhaye icyubahiro gikomeye. Yari yaragize amahirwe yo kuvugana n’Imana imbona nkubone nk’uko umuntu avugana n’incuti ye. Mose yemerewe kubona umucyo urabagirana ndetse n’ukuzo bigose Data wa twese. Uwiteka yakoresheje Mose kugira ngo abature Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa. Mose yari umuhuza w’ubwoko bwe n’Imana, akenshi yahagararaga hagati yabwo n’umujinya w’Imana. Igihe umujinya w’Imana wakongerezwaga Abisirayeli kubera kutizera kwabo, kwitotomba kwabo ndetse n’ibyaha byabo bikabije, urukundo Mose yabakundaga rwashyizwe ku gipimo. Imana yavuze ko ishaka kubarimbura maze we ikamuhindura ishyanga rikomeye. Mose yerekanye urukundo akunda Abisirayeli ubwo yasabaga yinginga ku bwabo. Ababaye, Mose yasabye Imana kureka uburakari bwayo bukaze maze ikababarira Abisirayeli, bitaba bityo igahanagura izina rye mu gitabo cyayo.III 89.3

    Mose yanyuze mu rupfu, ariko Mikayile yaramanutse amusubizamo ubugingo mbere y’uko umubiri we ubora. Satani yagerageje gukomeza intumbi ya Mose avuga ko ari iye, ariko Mikayile aramuzura nuko amujyana mu ijuru. Satani yarakariye Imana cyane, avuga ko idakiranuka kubwo kwemera ko umuhigo we awamburwa. Nyamara Kristo ntiyacyashye umwanzi we, nubwo ibishuko bya Satani ari byo byateye umugaragu w’Imana gucumura. Yesu mu mutima wicishije bugufi yabihariye Se maze aravuga ati: “Umwami Imana iguhane.” Yuda 9.III 90.1

    Yesu yabwiye abigishwa be ko hari bamwe mubo bahagararanye batazigera basogongera ku rupfu kugeza ubwo bazabona ubwami bw’Imana buje mu bushobozi bwabwo. Igihe Yesu yahindukaga ishusho irabairana iri sezerano ni ho ryasohoye. Mu maso ha Yesu harahindutse, maze harabagirana nk’izuba. Imyambaro yeraga de kandi irabagirana. Mose yari ari ho kugira ngo ahagararire abantu bazazurwa mu bapfuye ubwo Yesu azaba agarutse. Kandi Eliya na we wahinduwe atigeze asogongera urupfu, yari ahagarariye abantu bazahindurwa bakambikwa kudapfa ubwo Kristo azaba agarutse maze bakazamurwa bakajyanwa mu ijuru batigeze basogongera urupfu. Abigishwa barumiwe kandi bagira ubwoba bwinshi ubwo bitegerezaga ikuzo rihebuje rya Yesu n’igicu cyari kimugose, kandi bakumva ijwi ry’Imana ryumvikanye mu ikuzo riteye ubwoba rivuga riti: “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire!”III 91.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents