Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IMIRIRE NO KWIRINDA

    “Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose.” 1 Abakorinto 9:25.

    Umwigishwa wese akeneye gusobanukirwa n’isano iri hagati y’imibereho itunganye no kugira imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru. Buri wese akwiriye kwifatira icyemezo niba ubuzima bwe buzayoborwa n’intekerezo cyangwa n’umubiri. Umusore wese agomba kwihitiramo icyatunganya ubuzima bwe; kandi imvune n’umubabaro uko byangana kose bikwiriye kubaho kugira ngo abasore basobanukirwe n’imbaraga bahanganye na zo, ndetse n’imbaraga zituma imico yabo ihinduka myiza cyangwa se mibi ndetse zikanagena uko iherezo ryabo rizamera.Ub 211.1

    Kutirinda ni umwanzi abantu bose bakwiriye kwirinda. Ukuntu iyi ngeso yiyongera mu buryo bukabije bikwiriye gukangura umuntu wese ukunda ubwoko bwe kujya ku rugamba akayirwanya. Gahunda yo kwigisha ibyerekeye kwirinda mu mashuri ni gahunda yo gushimwa iri mu murongo mwiza. Inyigisho kuri iyi ngingo zikwiriye gutangwa mu ishuri ryose no mu muryango wose. Abasore n’inkumi ndetse n’abana bakwiriye gusobanukirwa n’ingaruka ziterwa n’ibisindisha, itabi n’ubundi burozi nk’ubwo mu kugwabiza umubiri, kwijimisha intekerezo no kwandavuza ubugingo. Bikwiriye gusobanuka neza ko nta muntu n’umwe ukoresha ibisindisha, itabi n’ubundi burozi ushobora kurambana imbaraga ze zose z’ubushobozi bw’umubiri, ubw’intekerezo n’ubw’imico mbonera.Ub 211.2

    Ariko kugira ngo tugere ku muzi wo kutirinda, tugomba kwimbika cyane tukagera no ku birenze kwirinda kunywa inzoga n’itabi. Ubunebwe, ubuzima butagira intego, cyangwa kwifatanya n’amatsinda agendereye ibibi, bishobora kuba nyirabayazana w’iyo ngeso mbi. Akenshi izo ngeso ziboneka mu ngo no mu miryango ivuga ko irangwa no kwirinda badakebakeba. Ikintu cyose gituma ibyo umuntu ariye bitagogorwa neza, gitera intekerezo gukora mu buryo bw’indengakamere, cyangwa se kigaca intege umubiri mu buryo ubwo ari bwo bwose, kigahungabanya ubwuzuzanye hagati y’intekerezo n’imbaraga z’umubiri, kigaca intege ubwonko ntibushobore gutegeka umubiri, bityo ibyo bigatera kutirinda. Kurimbuka k’urubyiruko rwinshi rwajyaga kuzagira ahazaza heza ahanini gushingiye ku ipfa ndengakamere ruterwa n’imirire idatuma rugira amagara mazima.Ub 211.3

    Icyayi, ikawa, ibirungo n’ibiribwa bikozwe ahanini mu isukari, bizwi neza ko ari byo bitera kugugarirwa. Inyama nazo zangiza ubuzima. Kuba ubusanzwe zikangura umubiri mu buryo budasanzwe, iyi ni impamvu ihagije ituma zidakwiriye gukoreshwa; kandi kuba amatungo hafi ya yose ku isi asigaye arwara indwara nyinshi, bituma imyama zikwiriye kwangwa incuro ebyiri. Inyama zitera imyakura gukanguka mu buryo budasanzwe, zigakangura irari no kurarikira, bityo bikagwabiza imbaraga zo gushyira mu gaciro umuntu agira.Ub 212.1

    Abantu bimenyereza kurya ibyokurya bikungahaye cyane birimo n’inyama, nyuma y’igihe runaka bisanga igifu cyabo kitanyurwa n’ibyokurya byoroheje. Usanga igifu kibasaba ibyokurya birimo ibirungo byinshi cyane, bihumura kandi biryoshye cyane ndetse bikangura umubiri. Iyo imyakura itagikorera kuri gahunda kandi umubiri wose ugacika intege, ubushobozi bwo kwitegeka busa n’ubutakaza imbaraga yo kurwanya kwifuza no kurarikira kudasanzwe. Agahu korohereye ko ku gifu gasa n’agafuruta maze kagasuherwa ndetse kakaba kokerwa kugeza ubwo ibyokurya bikangura umubiri cyane binanirwa guhosha ubwo bubabare. Iyo bigenze bityo, umuntu agira inyota ikabije idashobora kumarwa n’ikindi kintu cyose uretse kunywa ibinyobwa bikomeye.Ub 212.2

    Ikibi gikwiriye kwirindwa kigitangira. Igihe urubyiruko rwigishwa, ni ngombwa gusobanura neza ingaruka ziva ku cyagaragara ko ari ugutandukira guto bava mu nzira itunganye. Nimutyo umunyeshuri yigishwe agaciro k’indyo yoroheje kandi itera amagara mazima binyuze mu kwirinda kwifuza ibikabuzi. Nimutyo kwimenyereza kwitegeka bishinge imizi hakiri kare. Mureke abasore n’inkumi basobanurirwe kandi bacengerwe n’ihame ry’uko bakwiriye kuba abatware b’inda aho kuba abagaragu wayo. Imana yabaremanye ubushobozi bwo kwitegeka, bityo bagomba gukoresha ubwo butware bahawe n’Ijuru. Igihe bene aya mabwiriza atanzwe uko bikwiriye, nta kabuza umusaruro uzavamo uzagera no ku bandi benshi batari abasore ubwabo gusa. Imbaraga ihindura ibikomotseho izagera ku bandi maze ikize abagabo n’abagore bari ku rwobo rw’irimbukiro.Ub 212.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents