Imyaka iheruka y’ingoma yarangiye nabi y’ubwami bwa Isirayeli yaranzwe n’urugomo no kumena amaraso bitigeze bibaho ndetse no mu bihe bibi cyane by’umuvurungano no kubura amahoro byabayeho mu gihe cy’ab’inzu ya Ahabu. Mu gihe cy’imyaka isaga magana abiri abayobozi b’imiryango cumi bari baragiye babiba umuyaga; noneho bari bari gusarura serwakira. Abami bagiye bicwa urukurikirane kugira ngo bahe imyanya abandi babaga bafite inyota y’ubutegetsi kuyobora. Uwiteka yavuze kuri abo bigaruriraga ubutegetsi batamwubahaga agira ati: “Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi.” Hoseya 8:4. Amahame yose y’ubutabera yari yarirengagijwe; bityo abagombye guhagarara imbere y’amahanga yo ku isi nk’aabikijwe ubuntu bw’Imana, “bariganije Uwiteka” kandi na bo ubwabo barariganyanya hagati yabo. Hoseya 5:7. AnA 254.3
Imana ikoresheje gucyaha gukomeye cyane, yashatse gukangura iryo shyanga ryari ryaranze kwihana kugira ngo risobanukirwe akaga ko kurimbuka gukomeye kwendaga kuribaho. Imana ikoresheje Hoseya na Amosi, yagiye yoherereza imiryango cumi ubutumwa bukurkirana, ibasaba kwihana kuzuye kandi ibamenyesha akaga bazagira nk’ingaruka zo gukomeza kuyigomera. Hoseya yaravuze ati: “Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z’ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n’ubwinshi bw’intwari zawe. Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa . . . . Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.” Hoseya 10:13-15. AnA 255.1
Naho Efurayimu umuhanuzi yayihamijeho ho ibi agira ati: “Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya.” [Akenshi umuhanuzo Hoseya yavugaga kuri Efurayimu ashaka kuvuga umuyobozi wahakanye Imana wari mu miryango y’Abisirayeli, ibyo akabikoresha ari ikimenyetso cyerekana ishyanga ryahakanye Imana.] “Isirayeli yataye ibyiza: na we umwanzi azamuhiga.” “Yaciwe intege n’urubanza,” ntiyashobora kumenya ingaruka mbi cyane z’imigirire yabo mibi, bidatinze imiryango cumi yari igiye kurorongotanira mu mahanga yose. Hoseya 7:9; 8:3; 5:11; 9:17. AnA 255.2
Bamwe mu bayobozi bo muri Isirayeli bumvise rwose ko batakaje icyubahiro cyabo kandi bi fuzaga ko icyo cyubahiro bakigarurirwa. Nyamara aho kugira ngo bitandukanye na ya migirire yari yaratumye ubwami bwa Isirayeli bugira intege nke, bakomeje gukiranirwa, bakishimagiza bibwira ko igihe nikigera bazagera ku bubasha mu bya politiki bifuzaga ariko binyuze mu kwifatanya n’abapagani. “Igihe Efurayimu abonye yuko arwaye, na Yuda ko yakomeretse, ni bwo Efurayimu yagiye Ashuri.” “Efurayimu ni n’inuma y’injiji, itagira ubwenge: batakira Egiputa,bagahungira no mu Ashuri.” “Basezerana n’abo mu Ashuri.” Hoseya 5:13; 7:11; 12:1. AnA 256.1
Inshuro nyinshi Uwiteka yari yaragiye ashyira imbere y’imiryango cumi ibibi byo kutumvira abinyujije ku muntu w’Imana wari waragaragaye imbere y’igicairo cy’i Beteli, kuri Eliya na Elisa ndetse no kuri Amosi na Hoseya. Nyamara nubwo habayeho gucyaha no kwinginga, Isirayeli yari yararohamye cyane mu buhakanyi. Uwiteka yaravuze ati: “Isirayeli yagomye nk’ishashi itsimbaraye.” “Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera.” Hoseya 4:16; 11:7. AnA 256.2
Hari bihe byagiye bibaho maze ibihano by’Imana bikagera ku bwoko bwigomekaga. Imana yaravuze iti: “Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y’akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk’umucyo ukwira hose. Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa “Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye.” Hoseya 6:5-7. AnA 256.3
Amaherezo baje kugezwaho ubu butumwa bugira buti: “Nimwumve Ijambo ry’Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. . . Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe. “Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gituma ubwiza bwabo nzabuhindura nk’ibikoza isoni. AnA 256.4
Batungwa n’ibyaha by’ubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo. Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture n’imirimo bakoze.” Hoseya 4:1, 6-9. AnA 257.1
Mu myaka mirongo itanu ibanziriza igihe cyo kwigarurirwa na Ashuri, ibyaha n’ubugome muri Isirayeli byari bimeze nk’ibyo mu minsi ya Nowa, ndetse nk’ibyo mu bindi bihe abantu bari barirengagije Imana bakirundurira mu gukora rwose mu gukora ibibi. Guha ikuzo ibyaremwe bakabirutisha Imana yabiremye, kuramya ibyaremye aho kuramya Umuremyi wabyo, iteka byari byareteje ingaruka z’ibibi by’indengakamere. Uko ni ko igihe Isirayeli yaramyaga Bali na Ashitoreti yahaye icyubahiro cy’ikirenga imbaraga zo mu byaremwe. Abisirayeli baciye umurunga wabahuzaga n’ibintu byose bibazahura kandi bikabahesha agaciro, maze bahinduka imbata z’ibishuko mu buryo bworoshye. Igihe ibihindizo by’ubugingo byari bishenywe, abo basengaga ibigirwamana bari barayobejwe nta bihindizo byo kubakingira icyaha byari bihari bityo birundurira mu bibi umutima w’umuntu urarikira. AnA 257.2
Abahanuzi bararanguruye bavuga barwanya gukandamiza, akarengane, kwishimisha kudasanzwe, gusayisha mu bibi n’ubusambanyi byariho mu gihe cyabo. Nyamara kurwanya ibyo bibi ndetse no kwamagana icyaha kwabaye imfabusa. Umuhanuzi Amosi yaravuze ati: “Ubahaniye mu irembo baramwanga, kandi banga urunuka uvuga ibitunganye.” “Kuko nzi ibicumuro byanyu ko ari byinshi, n’ibyaha byanyu uko bikomeye, mwa abarenganya abakiranutsi mwe, mukakira impongano, kandi mukagoreka imanza z’abatindi, aho muzicira ku irembo.” Amosi 5:10, 12. AnA 257.3
Izo ni zimwe mu ngaruka zari zarakurikiye gushingwa kw’ibigirwamana bibiri by’inyana z’izahabu byashinzwe na Yerobowamu. Intambwe ya mbere yatewe batandukana n’imihango yo kuramya yari isanzweho yari yarabagejeje ku kwinjiza imihango mibi cyane yo gusenga ibigirwamana, kugeza ubwo amaherezo hafi y’abaturage bose ba Isirayeli bari barirunduriye mu mihango ireshya abantu yo kuramya ibyaremwe. Isirayeli yibagiwe Umuremyi wayo “iriyanduza bishayishije.” Hoseya 9:9. AnA 258.1
Abahanuzi bakomeje kwamagana ibyo bibi ndetse no kwinginga abantu ngo bakore ibitunganye. Hoseya yarabinginze ati: “Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.” “Nuko garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujye uhora utegereje Imana yawe.” “Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe. Mujyane amagambo mugarukire Uwiteka mumubwire muti: “Udukureho gukiranirwa kose, utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ry’iminwa yacu.” Hoseya 10:12; 12:6; 14:1, 2. AnA 258.2
Abacumuye ku Mana bahawe amahirwe menshi yo kwihana. Mu gihe cy’ubuhakanyi bwabo bwibwitse n’ubukene bukomeye, ubutumwa Imana yabohererezaga bwari ubutumwa bw’imbabazi n’ibyiringiro. Imana yaravuze iti: “Isirayeli we, uririmbuje kuko wangomeye kandi ari jye mutabazi wawe. Umwami wawe ari hehe, ngo agukirize mu midugudu yawe yose? Abacamanza bawe bari he, abo wakaga umwami n’ibikomangoma?” Hoseya 13: 9, 10. AnA 258.3
Umuhanuzi yarabinginze ati: “Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora. Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye. Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.” Hoseya 6:1-3. AnA 259.1
Uwiteka yazahuye kandi aha amahoro abari baratakobwe umugambi wamaze igihe kirekire wo gucungura abanyabyaha bari baraboshywe n’imbaraga za Satani. Uwiteka yaravuze ati: “Nzakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo rutagabanije, kuko uburakari nabumukuyeho. Nzamerera Isirayeli nk’ikime; azarabya nk’uburabyo, azashora imizi nk’i Lebanoni. Amashami ye azagaba, kandi ubwiza bwe buzasa n’ubw’igiti cy’umwelayo, n’impumuro ye nk’i Lebanoni. Ababa mu gicucu cye bazagaruka, bazashibuka nk’ingano batohe nk’umuzabibu, impumuro yabo izaba imeze nka vino y’i Lebanoni. Efurayimu azavuga ati: ‘Ndacyahuriye he n’ibigirwamana kandi?’ Narayumviye kandi nzayitaho, meze nk’umuberoshi utoshye, imbuto zawe ni jye ziturukaho.” AnA 259.2
“Uzi ubwenge wese ni we uzitegereza ibyo,
Uwitonda wese ni we uzabimenya,
Kuko inzira z’Uwiteka zitunganye,
Kandi abakiranutsi bazazigenderamo,
Ariko abacumura bazazigwamo” Hoseya 14:4-9. AnA 259.3
Inyungu ziri mu gushaka Uwiteka zarashimangiwe cyane. Uwiteka yabararitse avuga ati: “Nimunshake mubone kubaho, ariko mwe gushaka i Beteli. AnA 259.4
Ntimukajye n’i Gilugali, ntimukanyure n’i Bērisheba kuko i Gilugali hazajyanwa ari imbohe, n’i Beteli hazaba imisaka.” “Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugira ngo mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk’uko mwibwira. Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera mucira ku irembo, ahari aho Uwiteka Imana Nyiringabo izagirira imbabazi abasigaye b’inzu ya Yosefu.” Amosi 5:4,5,14,15. AnA 259.5
Nyamara umubare munini cyane w’abumvise ayo magambo y’irarika banze ko abagirira umumaro. Amagambo y’intumwa z’Imana yari ahabanye cyane n’ibyifuzo by’abari barinangiye ku buryo umutambyi w’ibigirwamana wari i Beteli yatumye ku mwami wa Isirayeli agira ati: “Amosi yakugambaniye mu b’inzu ya Isirayeli, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose.” Amosi 7:10. AnA 260.1
Uwiteka akoresheje Hoseya yaravuzea ati: “Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’I Samariya na bwo.” “Na Isirayeli ashinjwa n’ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukira Uwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka.” Hoseya 7:1, 10. AnA 260.2
Uko ibisekuru byagendaga bikurirana, Uwiteka yajyaga yihanganira abana be bayobagurikaga, ndetse no muri icyo gihe cy’ubwigomeke bukomeye, Uwiteka yari agishaka kubihishurira ngo abereke ko afite ubushake bwo kubakiza. Uwiteka yaravuze ati: “Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk’igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk’ikime gitonyorotse hakiri kare.” Hoseya 6:4. AnA 260.3
Ibibi byari byarabaye gikwira mu gihugu byari byarageze aho bidashobora gukira; bityo Isirayeli icirwa iteka riteye ubwoba rigira riti: “Efurayimu yifatanije n’ibigirwamana nimumureke.” “Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n’uhanzweho n’umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n’uko ubwanzi bwawe bugwiriye.” Hoseya 4:17; 9:7. AnA 260.4
Noneho imiryango icumi ya Isirayeli yari igihe cyo gusarura imbuto z’ubuhakanyi bwayo bwari bwarabaye umugenzo kubwo kubaka ibicaniro i Beteli n’i Dani. Ubutumwa Imana yabatumyeho bwari ubu ngo: “Inyana yawe Samariya we yarayanze, uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwaho urubanza? Kuko iyo nyana ikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y’umukozi. Ni ukuri inyana y’i Samariya izavunagurika” “Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bw’inyana z’ibigirwamana z’i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n’abatambyi babo, banezerwaga n’ubwiza bwazo kuko bwashize. Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu (Senakeribu), Efurayimu azakorwa n’isoni, na Isirayeli azamwazwa n’imigambi ye.” Hoseya 8:5,6; 10:5,6. AnA 261.1
“Dore Uwiteka Imana ihoza amaso yayo ku bwami bufite ibyaha iravuga iti ‘Nzabatsemba ku isi, keretse inzu ya Yakobo ni yo ntazarimbura rwose.’ Ni ko Uwiteka avuga. Kuko nzategeka kandi nzagosorera inzu ya Isirayeli mu moko yose, nk’uko ingano zigosorerwa ku ntara ntihagire n’imwe igwa hasi. Abanyabyaha bose bo mu bwoko bwanjye bazicishwa inkota, ari bo bavuga bati ‘Ibibi ntibizadufata, habe no kudushyikira.” AnA 261.2
” ‘Inyumba y’itumba nzayisenya hamwe n’inyumba y’impeshyi, kandi amanyumba arimbishijwe amahembe y’inzovu azasenywa, n’amazu akomeye azatsembwaho.’ Ni ko Uwiteka avuga.” “Kuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari yo ikora ku gihugu kikayenga, kandi abagituyemo bose bazaboroga.” “Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazicishwa inkota, n’ingobyi yawe na yo izagabanishwa umugozi, kandi nawe uzagwa mu kindi gihugu cyanduye, Isirayeli na we rwose azajyanwa ari imbohe, akurwe mu gihugu cye.” “Ni cyo gituma nzakugenzereza ntyo, Isirayeli we. Ubwo nzakugenzereza ntyo, itegure gusanganira Imana yawe, Isirayeli we.” Amosi 9:8-10; 3:15; 9:5; 7:17; 4:12. AnA 261.3
Ibyo byago byari byahanuwe byabaye bihagaritswe igihe runaka, kandi ku ngoma ndende ya Yerobowamu wa II ingabo za Isirayeli zageze ku ntsinzi zikomeye; ariko iki gihe cyagaragaragamo kugubwa neza nticyigeze kigira impinduka giteza mu mitima y’abari baranze kwihana, maze amaherezo hacibwa iteka ngo: “Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Isirayeli azajyanwa ari imbohe akurwe mu gihugu cye.” Amosi 7:11. AnA 262.1
Umwami na rubanda ntibitaye kuri aya magambo akomeye kuko bari barimbitse mu kwinangira. Maze Amasiya wari umwe mu bayobozi b’abatabyi b’ibigirwamana w’i Beteli arakajwe n’ayo magambo adakebakeba umuhanuzi yavuze ku ishyanga no ku mwami waryo abwira Amosi ati: “Wa bamenya we, genda uhungire mu gihugu cy’u Buyuda urireyo ibyokurya byawe kandi abe ari ho uhanurira, ariko ntukongere guhanurira i Beteli ukundi, kuko hari ubuturo bwera bw’umwami n’inzu y’ubwami.” Amosi 7:12,13. AnA 262.2
Umuhanuzi yumvise amagambo ya Amasiya yamusubije akomeje ati: “Uwiteka avuga ati: ‘Umugore wawe azaba maraya mu mudugudu, kandi abahungu bawe n’abakobwa bawe bazicishwa inkota, n’ingobyi yawe na yo izagabanishwa umugozi, kandi nawe uzagwa mu kindi gihugu cyanduye, Isirayeli na we rwose azajyanwa ari imbohe, akurwe mu gihugu cye.” Amosi 7:17. AnA 262.3
Amagambo yavuzwe kuri iyi miryango yahakanye Imana yaje gusohora uko yakabaye; nyamara gusenyuka k’ubwami bwa Isirayeli kwagiye kubaho buhoro buhoro. Mu kubahana Uwiteka ntiyibagiwe kubagirira imbabazi, maze ku ikubitiro ubwo Puli umwami wa Ashuri yateraga igihugu; Menahemu wari umwami wa Isirayeli muri icyo gihe ntiyajyanwe ari imbohe, ahubwo yaje kwemererwa kuguma ku ngoma ariko akubaha kandi agahabwa amabwiriza n’ubwami bwa Ashuri. “Menahemu ni ko guhongera Puli italanto z’ifeza igihumbi, kugira ngo amutize amaboko abone uko akomera mu bwami bwe. Kandi Menahemu yari yatse abakomeye mu Bisirayeli b’abatunzi bose ifeza, umuntu wese muri bo yamwatse shekel z’ifeza mirongo itanu, ngo azihe umwami wa Ashuri.” 2Abami 15:19,20. Ubwo Abanyashuri bari bamaze gucisha bugufi imiryango cumi, babaye bisubiriye iwabo by’agahe gato. AnA 262.4
Aho kugira ngo Menahemu yihane ibibi byari byarateje kurimbuka k’ubwami, yakomeje gukora “ntiyaretse ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.” Abamusimbuye ku ngoma ari bo Pekahiya na Peka na bo “bakoze ibibi mu maso y’Uwiteka.” 2Abami 15: 18,24,28. Ku ngoma ya Peka wategetse imyaka makumyabiri, Tigilati-Pileseri umwami wa Ashuri yigaruriye Isirayeli maze ajyana imbaga nini y’imbohe yakuye mu miryango yari ituye mu ntara ya Galileya no mu burasirazuba bwa Yorodani. “Abo mu muryango wa Rubeni n’uwa Gadi n’igice kimwe cy’umuryango wa Manase,” hamwe n’abandi mu baturage “b’i Gileyadi, na Galileya n’igihugu cyose cya Nafutali” (1Ngoma 5:26; 2Abami 15:29), batatanyirijwe mu bihugu by’abapagani bajyanwa kure ya Palesitina. AnA 263.1
Uhereye kuri uko guhanwa gukomeye, ubwami bw’amajyaruguru ntibwigeze bwongera kubura umutwe. Abari basigaye bacitse integer bakomeje igisa n’ubutegetsi nubwo butari bugifite imbaraga na mba. Umwami umwe wenyine witwaga Hoseya ni we wajyaga gukurikira Peka. Bidatinze ubwami bwari bugiye gukurwaho burundu. Nyamara muri icyo gihe cy’umubabaro n’agahinda, Imana yakomeje kwibuka kubagirira imbabazi bityo iha rubanda andi mahirwe yo guhindukira bakareka gusenga ibigirwamana. Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Hoseya, umwami mwiza Hezekiya yatangiye gutegeka mu Buyuda kandi akorana ingoga uko ashoboye kose maze ashyiraho amavugurura akomeye mu mirimo yakorerwa mu ngoro y’Imana i Yerusalemu. Hateguwe umuhango wo kwizihiza Pasika, kandi muri ibyo birori ntihatumiwemo umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini umwami Hezekiya yari yarimikiwe ngo ategeke gusa, ahubwo n’imiryango yose yo mu majyaruguru yaratumiwe. “Nuko bashyiraho itegeko, baryamamaza mu Bisirayeli bose uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, ngo baze i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika, kuko bari batakiyiziririza ari benshi cyane uko byari byaranditswe. AnA 263.2
“Maze intumwa zijyana inzandiko zivuye ku mwami n’abatware be, zizikwiza i Bwisirayeli n’i Buyuda hose, zivuga itegeko ry’umwami yategetse ati: “Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukire Uwiteka Imana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, ibone kugarukira mwebwe abasigaye barokotse amaboko y’abami ba Ashūri. Kandi mwe kumera nka ba sogokuruza banyu, cyangwa bene wanyu bacumuraga ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nk’uko mubireba. Nuko rero noneho mwebwe ntimube abanyamajosi agamitse nka ba sogokuruza banyu, ahubwo muyoboke Uwiteka mwinjire mu buturo bwe yereje iteka ryose, mukorere Uwiteka Imana yanyu kugira ngo uburakari bwayo bw’inkazi bubaveho. Nimugarukira Uwiteka, bene wanyu n’abana banyu bazagirirwa imbabazi n’ababajyanye ari imbohe bagaruke muri iki gihugu, kuko Uwiteka Imana yanyu igira imbabazi n’ibambe, kandi ntizabirengagiza ngo ibahe umugongo nimuyigarukira.” 2Ngoma 30:5-9. AnA 264.1
Intumwa zoherejwe n’umwami Hezekiya zijyana ubwo butumwa “zinyura mu gihugu cya Efurayimu n’icya Manase, zikava ku musozi zijya ku wundi, zigera no mu cya Zebuluni.” Isirayeli yagombye kubona ko iryo rarika ririmo guhamaharirwa kwihana no kugarukira Imana. Nyamara abasigaye bo mu miryango cumi bari bagituye mu karere k’ubwami bw’amajyaruguru kari karigeze kugubwa neza, ntibitaye kuri izo ntumwa ndetse barazisuzuguye cyane. “Nuko intumwa . . . baraziseka cyane, bazishinyagurira” Nyamara hariho abantu bake bitabiriye iryo rarika bishimye. “Ariko bamwe bo mu Bashēri no mu Bamanase no mu Bazebuluni bicisha bugufi, baza i Yerusalemu. Kandi n’i Buyuda ukuboko kw’Imana kubaha guhuza umutima, bumvira itegeko ry’umwami n’abatware babitegetswe n’ijambo ry’Uwiteka. . . . . hateranira abantu benshi baziririza ibirori by’imitsima idasembuwe, bari iteraniro rinini cyane.” 2Ngoma 30:10-13. AnA 265.1
Hashize hafi imyaka ibiri, Samariya yaje kwigarurirwa n’ingabo za Ashuri zari ziyobowe na Shalimaneseri; kandi mu kugita Samariya kwakurikiyeho, imbaga y’abantu yishwe urupfu rubi n’inzara n’icyorezo ndetse n’inkota. Umurwa wa Samariya ndetse n’igihugu cyose biratsindwa, bityo abari basigaye bashegeshwe bo mu miryango cumi bajyanwa ari imbohe kandi batatanyirizwa mu ntara zitandukanye z’ubwami bwa Ashuri. AnA 265.2
Kurimbuka kwageze ku bwami bw’amajyaruguru kwari iihano kivuye mu Ijuru. Abanyashuri bari ibikoresho Imana yakoresheje kugira ngo isohoze umugambi wayo. Binyujijwe muri Yesaya watangiye guhanura mbere gato yo kugwa kwa Samariya, Uwiteka yavuze ku ngabo z’Abanyashuri azita “ingegene y’umujinya We.” Uwiteka yaravuze ati: “Inkoni bitwaje [Abanyashuri], ni yo burakari bwanjye.” Yesaya 10:5. AnA 265.3
Abisirayeli bari baracumuye ku Uwiteka Imana yabo mu buryo bukomeye cyane, bagakora ibibi. Banze “kumva ahubwo bagamika amajosi . . . bakanga amateka ye, n’isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n’ibyo yahamije . . . bareka amategeko yose y’Uwiteka Imana yabo.” “Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk’uko yabivugiye mu bagaragu be b’abahanuzi bose,” bitewe n’uko bari bararetse amategeko yose y’Uwiteka Imana yabo “biremera ibishushanyo by’inyana ebyiri biyagijwe, kandi n’icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru, bakorera Bali.” Bari barinangiye banga kwihana bityo bahanwa nk’uko byavuze mu miburo yumvikana yari yaraboherereje. AnA 266.1
“Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa mu Ashuri,” bitewe n’uko “batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo n’ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse byose banga kubyumva no kubikora.” 2Abami 17:7, 11, 14-16, 20, 23; 18:12. AnA 266.2
Mu bihano bikomeye byahanwe imiryango cumi, Uwiteka yari afite umugambi mwiza kandi wuzuye impuhwe. Ibyo atashoboraga kuzongera kubakoreramo bari mu gihugu cya gakondo ya ba sekuruza yashakaga kugisohoza binyuze mu kubatatanyiriza mu bapagani. Nyamara umugambi wayo w’agakiza gahabwa abantu bose bajyaga guhitamo kwakira imbabazi binyuze mu Mukiza w’inyokomuntu wagombaga gusohozwa; kandi mu mibabaro Isirayeli yatejwe, Imana yariho itegurira inzira ikuzo ryayo kugira ngo rihishurirwe amahanga yose yo ku isi. Ntabwo abajyanwe bunyago bose bari baranze kwihana. Muri bo harimo bamwe barkomeje kuba indahemuka ku Mana n’abandi bari baricishije bugufi imbere yayo. Binyuze muri abo “bana b’Imana ihoraho” (Hoseya 1:10), Imana yajyaga gutera benshi cyane bo mu bwami bwa Ashuri kumenya imico yayo n’ibyiza biva ku mategeko yayo. AnA 266.3