Go to full page →

IGICE CYA 24 — “KURIMBURWA KUBWO KUBURA UBWENGE” AnA 267

Ineza Imana yagiye igaragariza Abisirayeli iteka yagiye ishingira ku kumvira kwabo. Ubwo bari munsi y’umusozi wa Sinayi baribaragiranye na Yo isano ishingiye ku isezerano nk’amaronko . . . itoranyije mu mahanga yose. Bari barasezeranye bakomeje ko bazakurikira inzira yo kumvira. Baravuze bati: “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Kuva 19:5,8. Iminsi mike nyuma yaho ubwo amategeko y’Imana yavugirwaga kuri Sinayi, kandi n’andi mabwiriza yo mu rwego rw’amateka akavugwa anyujijwe kuri Mose, Abisirayeli bari barasezeraniye icyarimwe bavuga bati: “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Igihe isezerano ryavugururwaga, Abisirayeli bongeye gufatanyiriza hamwe kuvuga bati: “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.” Kuva 24:3, 7. Imana yari yarahisemo Abisirayeli nk’ubwoko bwayo kandi na bo bari barayihisemo ngo ibe Umwami wabo. AnA 267.1

Ubwo bari hafi kuranzira kuzerera mu butayu, ibikubiye muri rya sezerano byari byarasubiwemo. Ubwo bari i Balipewoli bageze ku rugabano rw’Igihugu cy’Isezerano aho benshi muri bo batsindiwe n’ikigeragezo, abakomeje kuba indahemuka ku Mana bavuguruye indahiro zabo zo kumvira. Binyujijwe muri Mose, bari baraburiwe ibishuko byajyaga kubibasira mu gihe kiri imbere; kandi bari baringingiwe gukomeza kwitandukanya n’amahanga yari abakikije no gukomeza kuramya Imana yonyine. AnA 267.2

Mose yari yarahaye Abisirayeli amabwiriza agira ati: “None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n’amateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindūre. Ntimukōngere ku mategeko mbategeka, ntimukayagabanye mubone kwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yanyu mbategeka. . . . . Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu mu maso y’amahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati: “Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga.” Gutegeka kwa kabiri 4:1-6. AnA 268.1

Abisirayeli bari barihanangirijwe mu buryo bwihariye kutareka amategeko y’Imana kuko bajyaga gukura imbaraga n’umugisha amu kuyumvira. Uwiteka yari yarababwiriye muri Mose agira ati: “Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abazukuru bawe.” Gutegeka 4:9. Ibintu bikora ku mutima byabaye bijyanirana no gutangwa kw’amategeko kuri Sinayi ntibyagombaga kwibagirana na mba. Abisirayeli bari barahawe imiburo yumvikana kandi ihamye yabasabaga kwirinda imigenzo yo gusenga ibigirwamana yari iganje mu mahanga yari abakikije. Bari baragiriwe inama igira iti: “Nuko murinde imitima yanyu cyane,” “mwe kwiyonona ngo mwiremere igishushanyo kibajwe gishushanijwe mu ishusho yose,” “rinda umutima wawe kugira ngo nurarama ukareba izuba n’ukwezi n’inyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubite imbere yabyo ubisenge, kandi ari byo Uwiteka Imana yawe yagabanije amahanga yose yo munsi y’ijuru hose.” “Mwirinde mwe kwibagirwa isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yasezeranye namwe, ngo mwiremere igishushanyo kibajwe mu ishusho y’ikintu cyose Uwiteka Imana yawe yakubujije.” Gutegeka 4:15,16,19,23. AnA 268.2

Mose yabatondaguriye ibibi byajyaga kuba ingaruka yo gutandukana n’amategeko y’Uwiteka. Yatanze ijuru n’isi ho umuhamya maze avuga ko nibamara gutura mu Gihugu cy’Isezerano, maze bakabasha kwinjiza muri bo imigenzo mibi yo kuramya no gupfukamira ibishushanyo bibajwe ndetse bakanga kugaruka ngo baramye Imana nyakuri, uburakari bw’Imana bwajyaga kubakongerezwa kandi bajyaga kujyanwa ari imbohe bagatatanyirizwa mu mahanga y’abapagani. Mose yarababuriye ati: “uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra, ntimuzakimaramo igihe kirekire, ahubwo muzarimbuka rwose. Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga, muzasigara muri bake mu mahanga Uwiteka azabimuriramo. Muzakorerayo imana zabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, zitareba, zitumva, zitarya, zitanukirwa.” Gutegeka 4:26-28. AnA 269.1

Ubu buhanuzi bwasohoye mu gihe cy’abacamanza ku ruhande rumwe, bwaje gusohora mu buryo bwuzuye kandi buhye rwose n’uko bwahanuwe mu gihe Isirayeli yatwarwaga bunyago na Ashuri naho Ubuyuda nabwo bugatwarwa na Babuloni. AnA 269.2

Ubuhakanyi bwa Isirayeli bwari bwaragiye bukura buhoro buhoro. Ukoibisekuru byagendaga bisimburana, Satani yari yaragiye agerageza kenshi gutera ishyanga ryatoranijwe kwibagirwa “amategeko n’amateka” bari barasezeranye kuzakomeza iteka ryose. Gutegeka 6:1. Satani yari azi ko nashobora gusa gutera Abisirayeli kwibagirwa Imana, no “gukurikira ibigirwamana, no kubikorera no kubiramya,” bazarimbuka nta kabuza. Gutegeka 8:19. AnA 269.3

Nyamara umwanzi w’itorero ry’Imana ku isi ntabwo yari yaritaye rwose kuri kamere yuje impuhwe y’Uwiteka Imana “idatsindishiriza na hato uwo gutsindwa,” ariko ikaba nyiri ikuzo ryuje “ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha.” Kuva 34:6.7. Nubwo umwanzi Satani yakoresheje umuhati kugira ngo agwabize umugambi Imana yari ifitiye Abisirayeli, nyamara no mu bihe by’umwijima w’icuraburindi mu mateka yabo, igihe byasaga n’aho imbaraga imbaraga z’ikibi zenda gutsinda rwose, Uwiteka mu buntu bwe yarigaragazaga. Uwiteka yashyiraga imbere yabo ibintu byari bigendereye kugubwa neza kw’iryo shyanga. Uwiteka yvugiye mu muhanuzi Hoseya agira ati: “Naho namwandikira iby’amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk’ikintu cy’inzaduka” “Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije.” Hoseya 8:12; 11:3. Mu byo Uwiteka yabagiriye yari yarabikoranye ubugwaneza, akabigisha umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko abinyujije ku bahanuzi be. AnA 270.1

Iyaba Abisirayeli barumviye ubutumwa bw’abahanuzi, baba barakijijwe gukozwa isoni kwakurikiyeho. Kubera ko bari barinangiriye mu giteshuka ku mategeko yayo, byabaye ngombwa ko Imana ibareka bakajyanwa mu bunyage. Ubutumwa Imana yabatumyeho ibunyujije mu muhanuzi Hoseya bwari ubu ngo: “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge: ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka, we kumbera umutambyi: ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.” Hoseya 4:6. AnA 270.2

Mu bhe byose byabayeho, kwica amategeko y’Imana kwagiye gukurikirwa n’ingaruka nk’izo. Mu gihe cya Nowa, ubwo ihame ryose ryo gukora ibitunganye ryicwaga kandi gucumura kukarushaho kwimbika ndetse kukaba gikwira ku buryo Imana itashoboraga gukomeza kubyihanganira, haciwe iteka rivuga riti: “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi.” Itangiriro 6:7. Mu gihe cya Aburahamu, abaturage b’I Sodomu bigometse ku Mana n’amategeko yayo ku mugaragaro; maze hakurikiraho ibyaha, kwangirika no gusayisha gukabije nk’ukwari kwararanze abantu ba mbere y’umwuzure. Abaturage b’i Sodomu bagejeje aho Imana idashobora kubihanganira, maze umuriro wo guhora kw’Imana urabakongerezwa. AnA 271.1

Igihe cyabanjirije kujyanwa mu bunyage kw’imiryango cumi ya Isirayeli cyari igihe kirangwa no kutumvira n’ibyaha nk’iby’i Sodomu. Amategeko y’Imana yari yarahinduwe ubusa, kandi ibi byakinguye amarembo y’umwuzure wo gukiranirwa ku ishyanga rya Isirayeli. Umuhanuzi Hoseya yaravuze ati: “Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana. Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso.” Hoseya 4:1, 2. AnA 271.2

Ubuhanuzi bwerekeye urubanza bwahanuwe na Amosi na Hoseya bwajyaniranaga no guhanurirwa ikuzo ryo mu gihe kiri imbere. Imiryango cumi yamaze igihe kirekire yarigometse kandi yaranze kwihana ntiyigeze ihabwa isezerano ko izasubizwa mu butware bahoranye muri Palesitina. Bagombaga kuzaba inzererezi mu mahanga kugeza ku mperuka y’ibihe. Ariko binyujijwe ku muhanuzi Hoseya, hatanzwe ubuhanuzi bweretse Abisirayeli amahirwe yo kuzagira umugabane mu gukomorerwa guheruka kuzakorerwa ubwoko bw’Imana ku iherezo ry’amateka y’isi, ubwo Kristo azaba aje ari Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware. Umuhanuzi Hoseya yavuze ko imiryango cumi izamara iminsi myinshi “badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo, haba n’inkingi, cyangwa efodi na terafimu.” Umuhanuzi yakomeje agira ati: “Hanyuma Abisirayeli bazagaruka, bashaka Uwiteka Imana yabo, n’umwami wabo Dawidi: bazasaanga Uwiteka n’ineza ye mu minsi y’imperuka, bamushaka bamwubashye.” Hoseya 3:4, 5. AnA 271.3

Akoresheje imvugoshusho, Hoseya yagaragarije imiryango cumi umugambi w’Imana wo kuzahura umuntu wese wihana wajyaga kwifatanya n’itorero ryayo ku isi, anabereka imigisha Isirayeli yahawe mu gihe yumviraga kandi ikayoboka Imana iri mu Gihugu cy’Isezerano. Ubwo Uwiteka yavugaga kuri Isirayeli nk’ishyanga yashakaga cyane kugaragariza imbabazi yaravuze ati: “Uwiteka aravuga ati: ‘Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurūre. Avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ry’ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy’ubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa. Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi uzanyita Ishi, umugabo wanjye, kandi ntuzongera kunyita Bāli, databuja. Nzakura mu kanwa ke amazina y’ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.” Hoseya 2:16-19. AnA 272.1

Mu minsi iheruka y’amateka y’iyi si, isezerano Imana yagiranye n’ubwoko bwayo bukurikiza amategeko yayo rigomba kuvugurururwa. “Uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n’inkota, n’intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro. Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira. Ndetse nzakwishyingira ube uwanjye nkubereye umunyamurava, kandi uzamenya Uwiteka.” AnA 272.2

“Uwiteka aravuga ati: “Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi. Isi na yo izitaba imyaka, na vino n’amavuta ya elayo, kandi na byo bizitaba Yezerēli. Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti: ‘Muri ubwoko bwanjye.’ Na bo bazavuga bati: ‘Uri Imana yacu.” Hoseya 2:20-25. AnA 273.1

“Nuko uwo munsi abazaba barokotse mu Isirayeli n’abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by’ukuri, Uwera wa Isirayeli.” Yesaya 10:20. Mu mahanga yose, n’amoko yose n’indimi zose hazaboneka bamwe bazishimira guakora ibyo ubu butumwa bubasaba bugira buti: “Mwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.” Bazitandukanya n’ikigirwamana cyose kibaboheye ku isi maze baramye “Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko.” Bazava mu bibaboshye byose maze bahagarare imbere y’isi babe ibimenyetso by’urwibutso rw’imbabazi z’Imana. Kubera ko bumvira ibyo Imana ibasaba, abamarayika n’abantu bazababona bamenye ko “bitondera amategeko y’Imana, bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.” Ibyahishuwe 14:6, 7, 12. AnA 273.2

“Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, umuhinzi azakurikirana n’umusaruzi, n’umwenzi w’imizabibu azakurikirana n’ubiba imbuto, kandi imisozi izatobokamo vino iryoshye, n’udusozi twose tuzayenga. Kandi nzagarura ubwoko bwanjye Isirayeli bari bajyanywe ari imbohe, bazongera kubaka imidugudu yari yarashenywe bayisubiremo, bazatera inzabibu banywe vino yazo, bazahinga imirima barye ibisaruwemo. Kandi nzabatera kumera mu gihugu cyabo, ntabwo bazongera kurandurwa mu gihugu cyabo nabahaye.” Ni ko Uwiteka Imana yawe ivuga.” Amosi 9:13-15. AnA 273.3