Ubwo iherezo ry’igihe cy’ubunyage cy’imyaka mirongo irindwi ryari ryegereje, ibitekerezo bya Daniyeli byacukumbuye cyane ubuhanuzi bwa Yeremiya. Yabonye ko igihe kiri hafi ubwo Imana yari igiye guha ubwoko bwayo andi mahirwe; hamwe no kwiyiriza ubusa, no kwicisha bugufi no gusenga, yinginga Imana yo mw’ijuru kubw’Abisirayeli, muri aya magambo: “Nyagasani Mana, wowe ukomeye kandi ufite igitinyiro, ukomeza Isezerano ryawe ukagirira neza abagukunda bagakurikiza amabwiriza yawe. Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera, twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n’ibyemezo wafashe. Watumye abagaragu bawe b’abahanuzi ku bami bacu no ku bategetsi bacu no kuri ba sogokuruza, ndetse no ku baturage bose bo mu gihugu, ariko twabimye amatwi.” (Daniyeli 9:4-6). IY 32.1
Daniyeli ntagaragaza gukiranuka kwe bwite imbere Imana. Aho kuvuga ko ari imbonera n’umuziranenge, uyu muhanuzi wubahwa yicishije bugufi yishyira hamwe n’abandi Bisirayeli nk’abacumuye. Ubwenge Imana yari yaramuhaye bwari burenze kure ubwenge bw’abakomeye bo muri iyi si, nk’uko umucyo w’izuba umurikira mu kirere ku manywa y’ihangu ugatwikira uw’inyenyeri. Tekereza iri sengesho ryavuye mu kanwa k’uwemewe n’ijuru. Mu kwicisha bugufi, mu marira atagira imbereka ku mutima, yinginga Imana kubwe no kubw’ubwoko bwe. Ashyira ubugingo bwe imbere y’Imana, yatura kudakiranuka kwe, kandi agaragaza gukomera n’ubushobozi bw’Ubuhoraho. IY 32.2