Mbega umurava n’ubwitange byaranze amasengesho ye! Ukuboko kwe kwizera kwazamuriwe gusingira amasezerano adakuka y’Isumbabyose. Ubugingo bwe bukirana n’agahinda. Maze abona igihamya ko gusenga kwe kumviswe. Yizera ko intsinzi ari iye. Iyaba natwe nk’abantu twabashaga gusenga nk’uko Daniyeli yasenze, tugakirana n’ibigeragezo nk’uko yakiranye na byo, twicisha bugufi imbere y’Imana, twagombye kubona ibisubizo by’amasengesho yacu nk’uko byagendekeye Daniyeli. Umva uko yashyikirije ikirego cye mu rukiko rwo mu ijuru: IY 32.3
“Mana yanjye, tega amatwi wumve! Ngaho reba akaga twagize n’ak’umurwa wakweguriwe. Turagutakambira tutishingikirije ubutungane bwacu, ahubwo twishingikirije impuhwe zawe nyinshi. Nyagasani, utwumve! Nyagasani, utubabarire! Nyagasani, utwiteho ugire icyo ukora udatindiganyije! Bikore kubera ko uri Imana yacu natwe tukaba ubwoko bwawe, no kubera umurwa wawe wakweguriwe.” (imirongo 18, 19). IY 32.4
Umugaragu w’Imana yasabaga ko imigisha iva mu ijuru imanukira ubwoko bw’Imana no gusobanukirwa ubushake mvajuru. Umutwaro wari ku mutima we wari uwa Isirayeli, kubera ko batari bashikamye, mu gukomeza amategeko y’Imana. Asobanukirwa ko ibyago byose byababayeho byatewe n’ingaruka zo kwirengagiza amategeko yera. Aravuga ati, ” Twakoze ibyaha tugucumuraho . . . Erega kubera ibyaha byacu n’ibicumuro bya ba sogokuruza, Yeruzalemu n’ubwoko bwawe dusuzugurwa n’amahanga adukikije!” (imirongo 15, 16). Abayuda bari baratakaje icyubahiro cyabo, n’imico yera y’Imana nk’ubwoko bwatoranyijwe. “Mana yacu, umva amasengesho yanjye n’icyo ngusaba. Girira ko uri Nyagasani, usanishe Ingoro yawe yasenyutse.” (umurongo 17). Umutima wa Daniyeli wibukana agahinda ingoro y’Imana yagizwe amatongo. Yari azi ko gukomera kwayo kubasha gusanwa gusa Abisirayeli babashije kwicuza ibicumuro byo kugomera amategeko y’Imana, bakicisha bugufi, bagakiranuka, kandi bakumvira. IY 33.1