Dushingiye ku bimaze gusobanurwa, malayika Gaburiyeli yahaye Daniyeli amabwiriza noneho yabashaga kumva. Imyaka mike ishize, nyamara, umuhanuzi yifuje gusobanukirwa n’ibyo atari yasobanukiwe neza, na none yongera gushaka umucyo n’ubwenge bukomoka ku Mana. “Muri icyo gihe jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu nibabaje. Sinigeze ndya umutsima nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa ibindi byokurya byiza, sinigeze nywa divayi, nta n’ubwo nigeze nisiga amavuta . . . Nubuye amaso kugira ngo ndebe mbona umuntu wambaye imyambaro yera, akenyeye umukandara w’izahabu inoze. Umubiri we wateraga ibishashi nk’ibuye ry’agaciro, mu maso he harabagiranaga nk’umurabyo, amaso ye yabengeranaga nk’indimi z’umuriro, amaboko n’amaguru bye byari bimeze nk’umuringa unoze. Iyo yavugaga wagiraga ngo ni amajwi y’abantu benshi.” (Daniyeli 10:2-6). IY 33.5
Ubu busobanuro busa n’ubwo Yohana yeretswe ubwo Kristo yamubonekeraga ari ku kirwa cy’i Patimo. Usa n’umwana w’Imana yabonekeye Daniyeli. Uwiteka yohereza indi ntumwa ivuye mu ijuru ngo yongere kwigisha Daniyeli ibizaba mu minsi y’imperuka. IY 34.1
Ukuri gukomeye kwahishuwe n’Umucunguzi w’isi ni ukw’abashakisha ukuri nk’abashaka ubutunzi buhishe. Daniyeli yari amaze gusaza. Ubuzima bwe bwari bwaranyuze mu bigeragezo byo mu ngoro y’abapagani, ibitekerezo bye binihishwa n’ibyaberaga muri ubwo bwami bukomeye. Nyamara ibyo byose abishyira ku ruhande ngo yegurire ubugingo bwe Imana, anashaka gusobanukirwa n’umugambi w’Isumbabyose. Nk’igisubizo cy’amasengesho ye, yahawe umucyo uturutse mu bikari byo mu ijuru kandi ugezwa no ku bazabaho mu minsi ya nyuma. Ni umurava umuze ute twebwe tugomba gushakana Imana, ngo ibashe gukingura ibitekerezo byacu maze dusobanukirwe n’ukuri duhabwa gukomoka mu ijuru. IY 34.2
“Jyewe Daniyeli nari hamwe n’abandi, ariko ni jye jyenyine wabonekewe abandi ntibabonekerwa, ahubwo ubwoba bwinshi bwarabatashye barahunga bajya kwihisha . . . Byanteye gucika intege nshya ubwoba, nsigara nta mbaraga mfite” (imirongo 7, 8). Abejejwe by’ukuri bagira imibereho isa nk’iyi. Uko bazarushasho kubona gukomera, icyubahiro no gukiranuka bya Kristo, ni ko bazarushaho kubona intege nke zabo no kudatungana. Ntibazabona imbaraga yo kwiyita abaziranenge; ibyabonekaga nk’ukuri muri bo, n’ibigereranywa no kwera n’icyubahiro bya Kristo, bizagaragara ko bidakwiye kandi byanduye. Iyo abantu bitandukanije n’Imana, iyo bafite gushidikanya ku bya Kristo, nibwo bavuga bati, “Ndi umuziranenge ; Nagizwe umwere.” IY 34.3
Gaburiyeli noneho abonekera umuhanuzi, maze aramubwira ati: “Yewe Daniyeli watoneshejwe n’Imana, umva icyo amagambo nkubwira asobanura. Haguruka, dore Imana yakuntumyeho. Akimara kumbwira ayo magambo mpita mpaguruka mpinda umushyitsi. Arongera ati ‘Daniyeli, wigira ubwoba. Kuva ku munsi wa mbere wiyemeje gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana, yumvise isengesho ryawe none nkuzaniye igisubizo cyayo.” (imirongo 11, 12). IY 34.4