Uko amasengesho ya Daniyeli akomeza kujya mbere, malayika Gaburiyeli amanuka ava mu bikari byo mu ijuru kumubwira ko gusenga kwe kwashubijwe. Uyu malayika ukomeye azanwa no kumwungura ubwenge no kumenya — ngo abashe gusobanukirwa ibitangaza byendaga kuba mu gihe kiri imbere. Nuko, ubwo yari ashishikajwe no kumenya no gusobanukirwa ukuri, Daniyeli agirana ikiganiro n’intumwa ivuye mu ijuru. IY 33.2
Nk’igisubizo cyo kwinginga kwe, Daniyeli ntiyahawe gusa umucyo n’ukuri we n’ubwoko bwe bari bakeneye, ahubwo yahishuriwe ibikomeye byo mu bihe bizaza, ndetse kugeza ku kugaruka k’Umucunguzi w’isi. Abiyita ko ari abaziranenge, nyamara badafite umurava wo gusuzuma Ibyanditswe Byera cyangwa ngo bakirane n’Imana mu masengesho ngo babashe gusobanukirwa n’ukuri kwa Bibiliya, ntibazi neza kwezwa by’ukuri icyo ari cyo. IY 33.3
Daniyeli yavuganye n’Imana. Yakinguriwe ijuru. Ariko icyubahiro yahawe ni cyo cyatumye yicisha bugufi arushaho kwifuza gusobanukirwa. Abemera ijambo ry’Imana n’umutima wabo bazagira inzara n’inyota yo kumenya ubushake bwayo. Imana ni Yo soko y’ukuri. Imurikira intekerezo ziri mu mwijima igaha umuntu imbaraga y’ubwenge yo kwakira no gusobanukirwa ukuri Imana yahishuye. IY 33.4