Go to full page →

IGICE CYA 23: KWIRINDA KUGENA IBIHE IBYO ARI BYO BYOSE UB1 150

“Ntabwo ari ibyanyu kumenya iminsi n’ibihe 155Ikibwirizwa cya Lansing, Michigan, 5/9/1891” UB1 150

“Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’Ubwami bw’Imana. Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati: “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye: kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebwe ho mu minsi mike muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.” Nuko bamaze guterana baramubaza bati: “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo Ubwami mu Bisirayeri?” Arabasubiza ati: “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine.”” Ibyakozwe 1:3-7. UB1 150.1

Abigishwa bagize amatsiko yo kumenya igihe nyacyo cyo guhishurwa k’Ubwami bw’Imana; ariko Yesu ababwira ko atari ibyabo kumenya iminsi n’ibihe; kuko Se atabibahishuriye. Kumenya igihe ubwami bw’Imana buzashyirirwaho ntabwo cyari ikintu cy’ingenzi cyane kuri bo ngo bakimenye. Bagombaga kugaragaza ko bashishikajwe no gukurikira umwigisha wabo, basenga, bategereje, bari maso kandi bakora. Bagombaga kugaragariza isi kamere ya Kristo. Ibyo byari ibya ngombwa mu mibereho ya gikristo inesha mu bihe by’abigishwa, birakenewe no mu bihe byacu. “Arabasubiza ati: ” Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine. Icyakora muzahabwa imbaraga Mwuka Muziranenge nabamanukira.” Nyuma y’uko Mwuka Muziranenge yabamanukiye, bagombaga gukora iki? “kandi muzaba abagabo bo ku mpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi” (Ibyak 1:7-8). UB1 150.2

Mukoreshe neza amahirwe y’iki gihe. UB1 150

Uyu ni umurimo tugomba kwiyemeza. Aho kugira ngo twibereho dutegereje ibihe byihariye byo gukorwaho, dukwiriye gukoresha neza amahirwe yo muri iki gihe, dukora ibigomba gukorwa kugira ngo abantu bakizwe. Aho kugira ngo tumarire imbaraga z’ibitekerezo byacu mu kwibwira ibyerekeranye n’iminsi n’ibihe, ibyo Uwiteka afite mu bubasha bwe bwite, kandi byarahishwe abantu, dukwiriye ubwacu kwiyegurira mu maboko ya Mwuka Muziranenge, dukora imirimo yo muri ibi bihe, tugabura umutsima w’ubugingo, bitavanze n’ibitekerezo bya kimuntu, ku bantu barimbuka kubera kutamenya ukuri. UB1 150.3

Satani ahora yiteguye kuzuza inyigisho n’imigambi bizayobya mu ntekerezo z’abantu bikabavana mu kuri kw’iki gihe no kubabuza gutanga Ubutumwa bwa marayika wa gatatu ku isi. Byigeze kugenda bityo ; kuko Umukiza wacu akenshi yacyahaga abantu bahugiraga mu byo bitekerereza bagahora babaza ibyo Umwami atabahishuriye. Yesu yari yarazanywe mu isi no kwigisha abantu ukuri nyako, kandi yifuzaga gushimisha imitima yabo kugira ngo bemere kwakira no kubahiriza amategeko n’inyigisho bakora umurimo wabo muri iki gihe; kandi kuganira nawe byatumaga bunguka ubwenge bw’uwo mwanya cyangwa bw’umunsi wose. UB1 151.1

Yesu yaravuze ati : « Ubu nibwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine bakamenya n’uwo yatumye ari we Yesu Kristo » Yohana 17 :3. Ibyakozwe byose kandi bikavugwa byari bifite intego imwe byerekezagaho ari yo : —gushimangira ukuri mu mitima yabo kugira ngo bazahabwe ubugingo buhoraho. Yesu ntiyazanywe no gutangaza abantu abatangariza igihe cyihariye kizabamo ikintu gikomeye cyenda kuzabaho ; ahubwo yazanywe no kwigisha no gukiza icyari cyazimiye. Ntabwo yazanywe no guteza amatsiko no gushimisha abantu kuko yari azi ko ibi bizatuma abantu barushaho kugira amatsiko no gutangara. Byari intego ye gutanga ubumenyi aho abantu bakura gukura mu by’Umwuka, bagakomeza kugendera mu nzira yo kubaho no gutungana by’ukuri. Yatanze inyigisho zashoboraga guhwana n’ibikenewe mu mibereho yabo ya buri munsi, gusa ukuri nk’uko kwashoboraga kugezwa ku bandi ngo nabo bagutunge. UB1 151.2

Nta guhishurirwa gushya yagejeje ku bantu, ahubwo yafunguriraga ubwenge bwabo ngo busobanukirwe n’ukuri kwari kwarigishijwe nabi kuva kera n’abatambyi n’abigisha. Yesu yongeye guhesha agaciro ukuri mvajuru akwerekeza aho kugomba kuba, mu buryo kwari kwarahawe abakurambere n’abahanuzi. Nyuma y’uko bahabwa izi nyigisho z’ingenzi, yabasezeraniye kubaha Mwuka Muziranenge uzabibutsa ibyo yari yarababwiye byose. UB1 151.3

Dukomeje kuba mu ngorane zo kwishyira hejuru yo kwiyoroshya k’Ubutumwa bwiza. Hariho icyifuzo gikomeye ku bantu benshi cyo gutunguza isi ikintu kidasanzwe, kizashyira abantu mu munezero mwinshi wo mu buryo bw’Umwuka no guhindura imibereho ya bo muri iki gihe. Hariho ikintu gikenewe mu by’ukuri cyo guhindura uburyo bw’imibereho y’iki gihe; kuko guhabwa agaciro k’ukuri muri iki gihe ntabwo kuri nk’uko kwari gukwiriye kumera, ahubwo guhinduka dukeneye ni uguhinduka k’umutima, kandi gushobora gusa kubonwa no gushaka umugisha w’Imana umuntu ku giti cye, no kumwingingira kumuha imbaraga ye, no gusengera kugira ngo tubabarirwe by’ukuri kandi no kugira ngo kamere yacu ishobore guhindurwa. Uku ni ko guhinduka dukeneye ubungubu, kugirango tugire iyi mibereho dukwiriye kwitoza kwihangana no kwerekana umutima ufite umwete. Dukwiriye kwibaza mu kuri nyakuri tuti: “Nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho ?” Luka 10: 25, 26. Dukwiriye kumenya intambwe dutera tugana mu ijuru. UB1 151.4

Umuburo wo kutagena ibihe. UB1 152

Ubugari n’uburebure bw’ikijyepfo n’agaciro by’ukuri Kristo yahaye abigishwa be ntikwahawe agaciro kandi ntikwasobanutse, kandi na n’ubu niko bimeze mu bwoko bw’Imana. Natwe ni uko twananiwe kwakira ibikomeye, kurabukwa ubwiza bw’ukuri Imana yadushinze muri iki gihe. Iyaba twagenderaga mu bumenyi bw’ibya Mwuka, twabona ukuri kujya imbere kandi gukwirakwira ahantu tutizeraga cyane; ariko ntikuzigera gutera imbere mu buryo bwatuma dutekereza ko dushobora kumenya iminsi n’ibihe ibyo Imana ifite mu bubasha bwayo. Akenshi naburiwe ku byerekeranye no kugena igihe. Nta kindi gihe kindi hazabaho ubutumwa bwiza ku bantu b’Imana buzashingira ku gihe. Si ibyacu kumenya igihe nyacyo cyaba icyo gusukwa kwa Mwuka Muziranenge cyangwa icyo kugaruka kwa Kristo. UB1 152.1

Narimo nshakisha mu nyandiko zanjye, mbere yo kuza muri iri teraniro, ndeba icyo ndibujyane muri Australia; nahereyeko mbona ibahasha yari yanditsweho, “Igihamya cyatanzwe ku byerekeye igihe cyagenwe, 21/6/1851. Narayifunguye, kandi aya magambo niyo nasomye mo ngo: ” Kopi y’iyerekwa Uwiteka yahaye Mushiki wacu Ellen G. White, 21/6/1851, i Canden, New York. Uwiteka yanyeretse y’uko ubutumwa bugomba gutambuka, kandi ko budakwiriye gushingira ku gihe, kuko igihe ntikizongera na rimwe gishingirwaho. Nabonaga ko bamwe bari mu byishimo bitari byo, bitewe no kubwiriza ku gihe, ko ubutumwa bwa marayika wa gatatu bushobora guhagarara bwemye; kandi ko budakeneye kugira igihe cyo kubukomeza, ko kandi buzagendera mu mbaraga ikomeye, bukora umurimo wabwo, kandi buzagabanurwaho mu gukiranuka. UB1 152.2

“Nabonaga bamwe bakora ibishoboka byose biganisha mu itumba ritaha; bisobanura, gukora imishinga yabo, bikuraho umutungo wabo mu byerekeranye n’icyo gihe. Nabonaga ko bitari byiza kubera iyi mpamvu: aho gusanga Imana buri munsi kandi babyifuza by’ukuri kugira ngo bamenye umurimo wabo muri iki gihe, batumbiriye imbere, bakora gahunda zabo nk’aho bari bazi ko umurimo wabo urangira mu iri tumba, batagombye kubaza Imana uruhare rwabo rwa buri munsi. — Ellen G. White. UB1 152.3

” Byandikiwe i Milton, 29/6/1851, AAG” UB1 152.4

Iyi ni inyandiko nagezeho ku wa kabiri w’isabato mu cyumweru gishize ndimo gushakisha inyandiko zanjye, kandi hano hari indi yanditswe ku muntu wagenaga igihe mu 1844, anohereza hirya no hino ibitekerezo bye kugira ngo yumvikanishe intekerezo ze. Raporo yerekeranye n’ibyo yakoraga yangejejweho i Jackson (Michigan) mu iteraniro rikuru, kandi nabwiye abantu ko badakwiriye kwita ku byo yavugaga, kuko yahanuye ibitashoboraga kubaho. Iminsi n’ibihe Imana yabirekeye mu bubasha bwayo. Ni kuki itaduhaye ku bimenya? — kuko ntitwari kubikoresha neza niba yarabitubwiye. Ingaruka y’ibi bintu yari kuva mu kubimenya kw’abantu bacu ni uko umurimo w’Imana wari kudindira cyane mu gutegura abantu kuzahagarara ku munsi ukomeye ugiye kuza. Ntabwo dukwiriye kurambiriza ku gihe kidutera ibyishimo. Ntabwo dukwiriye gutwarwa n’ibivugwa ku bijyanye n’iminsi n’ibihe Imana itaduhishuriye. Yesu yabwiye abigishwa be “kuba maso” ariko atari igihe runaka kizwi. Abayoboke be bakwiriye kuba mu mwanya w’abantu bumva amabwiriza y’Umuyobozi wabo; bakwiriye kuba maso, gutegereza, gusenga no gukora, mu gihe bategereje igihe cyo kuza k’Umwami; ariko nta n’umwe ushobora guhanura igihe nyacyo bizabera, kuko “ku byerekeranye n’umunsi n’isaha nta n’umwe ubizi.” Ntuzashobora kwemeza ko azaza mu mwaka, ibiri cyangwa imyaka itanu, cyangwa kuvuguruza ibingibi uvuga ko bidashobora kuba mu myaka cumi cyangwa makumyabiri. UB1 152.5

Kugira amatabaza ateguye kandi yaka. UB1 153

Ubwoko bw’Imana bufite inshingano yo kugira amatabaza yabwo ateguye kandi yaka no kuba nk’abantu bategereje umukwe igihe azazira ava mu bukwe. Nta gihe mufite cyo gutakaza mukerensa iby’agakiza gakomeye mwahawe. Igihe cy’imbabazi z’abantu kiri bugufi kurangira. Umunsi ku wundi aho abantu bagomba kuzajya harashyirwaho ikimenyetso, ndetse no muri uru rusengero ntabwo tuzi igihe abantu benshi bazasinzirira bagashyingurwa. Dukwiriye kuzirikana ko ubuzima bwacu buhita bwangu, ko nta mahoro dufite n’akanya na gato keretse ubugingo bwacu buhishanywe na Kristo mu Mana. Inshingano yacu ntabwo ari ugutegereza igihe kimwe cy’umwihariko cy’umurimo w’umwihariko tuzakorerwa; ahubwo dukomeze gukora umurimo wacu wo kuburira isi, kuko dukwiriye kuba abahamya ba Kristo mu mpande zose z’isi UB1 153.1

Ahatuzengurutse hose hari abasore, none turi gukorera iki abatihannye n’abatarahinduka? Babyeyi, mu muhati w’urukundo rwanyu rwa mbere, murashakira abana banyu guhinduka; cyangwa se muhugiye mu bibazo by’iyi mibereho ku buryo mudakoresha umurava mu gukorana n’Imana? Mbese munejejwe n’umurimo n’ubutumwa bwa Mwuka Muziranenge? Ese mubona ko Mwuka Muziranenge ari umuyoboro udushoboza kugera ku batuzengurutse? Igihe iri teraniro rirangiye, ese muzava hano mwibagiwe ibyo mwasabwe gukora? Ese ubutumwa bw’imbuzi buzagendera aho, noneho ukuri mwumvise gukurwe mu mitima yanyu nk’uko amazi ameneka ava mu kibindi kimenetse? UB1 153.2

Intumwa Pawulo iravuga iti: “Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo. Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye, twebwe ho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise, Imana ifatanije nabo guhamya ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano za Mwuka Wera nk’uko yabishatse?” Abah 2:1-4. UB1 154.1

Ijwi ry’Ubutumwa bwa marayika wa gatatu riragenda ryiyongera, kandi ntimugomba kwitwaza umudendezo kugira ngo mwirengagize umurimo wo muri iki gihe, kandi mukomeze igitekerezo ko igihe kimwe kizaza, muzaba ibigega by’umugisha ukomeye, igihe mu ruhande rwanyu ububyutse butangaje buzabaho nta mwete mugaragaje. Mukwiriye kwiyegurira Imana uyu munsi, kugira ngo ibashe kubagira igikoresho gihesheje icyubahiro, cyo gukora umurimo wayo. Uyu munsi mukwiriye kwiyegurira Imana ubwanyu, mukwiriye kwiyambura inarijye, irari, ishyari, gusebanya, amakimbirane, ikintu cyose kidahesha Imana icyubahiro. Uyu munsi mukwiriye kugira igikoresho cyanyu gitunganye kandi cyiteguye kwakira ikime kiva mu ijuru, cyiteguriwe imigisha y’imvura y’itumba; kuko imvura y’itumba izaza, kandi umugisha w’Imana uzuzura umutima wose udafite inenge iyo ari yo yose. Ni umurimo wacu uyu munsi kwegurira imitima yacu Kristo, kugira ngo tube twiteguye igihe cy’ihembura kiza gituruka ku bwiza bw’Uwiteka — dukwiriye kuba twiteguye kubatizwa na Mwuka Muziranenge. 156Review and Herald, 22/3/1892 UB1 154.2