Imana ntiyaduhishuriye igihe ubu butumwa buzarangirira; cyangwa igihe imbabazi zizarangirira. Ibyahishuwe ni ibyacu n’abana bacu; ariko reka twe kurwanira kumenya icyo yagize ibanga mu nama z’Ishoborabyose. Ni uruhare rwacu kuba maso, gukora no gutegereza dufasha buri gihe imitima y’abantu bari hafi kurimbuka. Dukwiriye gukomeza kugendera munsi y’ibirenge bya Yesu, dusohoza ubushake bwe, dutanga impano ze nk’ibisonga byiza dukwirakwiza ubuntu bw’Imana. Satani yiteguye guha umuntu uwo ariwe wese utagira icyo yigira kuri Yesu buri munsi, ubutumwa bwihariye yihimbiye ubwe bwite, kugira ngo ukuri guhebuje ko muri iki gihe kutagira agaciro. UB1 154.3
Amabaruwa yangezeho bambaza niba mfite umucyo w’umwihariko ku bijyanye n’igihe imbabazi zizarangirira; nkabasubiza yuko mfite gusa ubu butumwa bwo gutanga, ko ari igihe cyo gukora hakiri kumanywa, kuko ijoro riregereje aho umuntu adashobora gukora. None ubu, ni igihe cyo kugira ngo tube maso, dukore kandi dutegereze. Ijambo ry’Uwiteka riragaragaza ko iherezo rya byose riri bugufi, kandi igihamya cyaryo cyemeza ko ari ngombwa ku muntu wese kugira ukuri gushimangiye mu mutima kugira ngo kugenge imibereho kandi kweze kamere. Umwuka w’Uwiteka arakora mu kujyana ukuri kw’Ijambo ryahumetswe no kurishimangira mu mitima kugira ngo abahamya ko ari abayoboke ba Kristo bazagire ibyishimo bitunganye kandi byuzuye bazashobora gushyikiriza abandi. Igihe cy’amahirwe cyo gukora ni iki, ubu nonaha, hakiri ku manywa. Ariko nta tegeko ritegeka umuntu uwo ari we wese gushaka mu byanditswe kugira ngo habeho kwemeza niba bishoboka, igihe imbabazi zizarangirira. Imana ntifite ubutumwa nk’ubu ku muntu uwo ari we wese upfa. Ntishaka ko ururimi rupfa ruvuga ibyo yagize ubwiru mu nama zayo. 157Review and Herald, 22/3/1892 UB1 154.4
Nta gihe nyirizina mfite cyo kuvuga igihe Mwuka Muziranenge azasukwa — igihe marayika ukomeye azamanuka ava mu ijuru agafatanya na marayika wa gatatu mu kurangiza umurimo wo kuri iyi si; ubutumwa bwanjye ni uko amahoro yacu gusa ari ukuba twiteguye gusubizwamo imbaraga n’Imana, dufite amatabaza yacu acanye kandi amurika. Kristo yatubwiye ko tuba maso “kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’Umuntu azaziramo” (Matayo 24:44) , “mube maso kandi musenge” ni inshingano twahawe n’Umucunguzi wacu. Umunsi ku wundi dukwiriye gushaka kumurikirwa na Mwuka w’Imana, kugira ngo akore umurimo we mu mutima no mu mico. Mbega igihe twatakaje twita ku bintu bidafite agaciro! Mwihane kandi muhinduke, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe igihe cyo guhemburwa giturutse ku Uwiteka. 158The Review and Herald, 29/3/1892 UB1 155.1