«Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye; ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu. Uwo mucyo uvira mu mwijima ariko Umwijima ntiwawumenya… Jambo uwo yabaye umuntu, abana natwe, (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se) yuzuye ubuntu n’ukuri. » (Yohana 1:1-5, 14) Iki gice cyerekana neza imiterere n’akamaro by’umurimo wa Kristo. Nk’usobanukiwe neza n’isomo ariho atanga, Yohana arondora ububasha bwose bwa Kristo, akavuga kandi ku gukomera kwe n’icyubahiro cye. Yerekana imirasire mvajuru y’ukuri kw’agaciro, nk’umucyo uva ku zuba. Yerekana Kristo nk’umuhuza rukumbi w’Imana n’abantu. UB1 196.1
Inyigisho ivuga uko Kristo yahindutse umuntu ufite umubiri ni ubwiru, «ari yo bwa bwiru bwahishwe, uhereye kera kose n’ibihe byose”. (Abakolosayi 1:26). Ni ubwiru bukomeye kandi bwimbitse bw’ubumana. «Jambo uwo yabaye umuntu abana na twe.» (Yohana 1:14). Kristo ubwe yambaye kamere y’umuntu, kamere iri munsi ya kamere y’ab’ijuru yari asanzwe afite. Nta kintu na kimwe cyagaragaza ubwenge bw’Imana buhebuje nk’iki. «Yakunze abari mu isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege” (Yohana 3 :16). Yohana agaragaza iki cyigisho gitangaje mu buryo nk’ubu bworoheje kugira ngo bose bashobore gusobanukirwa neza ingingo irimo ivugwaho kandi banashobore kumurikirwa. UB1 196.2
Kristo ntiyashatse ko abantu bizera ko yafashe kamere muntu; ahubwo yarayifashe rwose ahinduka umuntu. Mu by’ukuri yari afite kamere muntu. «Nuko rero, nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo» (Abaheburayo 2:14). Yari umuhungu wa Mariya; yari uwo mu muryango wa Dawidi hakurikijwe ibisekuruza. Avugwa ko ari umuntu, ndetse umuntu witwa Kristo Yesu. Pawulo yaranditse ati: «Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk’uko icyubahiro cy’umuntu wubaka inzu kiruta icy’inzu» (Abaheb.3:3) UB1 196.3
Mu gihe Ijambo ry’Imana rivuga ku bumuntu bwa Kristo igihe yari hano ku isi, rinavuga rwose ku byerekeranye n’ukuba yarahozeho mbere hose. Jambo yabayeho nk’Imana, yemwe ndetse nk’Umwana uhoraho w’Imana, afatanije na Se kandi ari umwe na Se. Guhera ibihe bishyize kera, yari Umuhuza w’isezerano; ni muri we amahanga yose yo ku isi, Abayuda n’Abanyamahanga, yahererwagamo umugisha iyo yabaga amwemeye. “Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana” (Yohana 1:1). Mbere yuko abantu cyangwa abamarayika baremwa, Jambo yari kumwe n’Imana, kandi yari Imana UB1 196.4
Isi ni we wayiremye, “Ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.” (Yohana 1:3). Niba Kristo yararemye ibintu byose, ni ukuvuga ko yabayeho mbere ya byose. Amagambo yavuzwe ku bijyanye n’ibi arabyemeza ku buryo nta n’umwe ukwiriye gukomeza gushidikanya. Ikiruta ibindi byose ni uko Kristo yari Imana, kandi mu buryo bwumvikana kurusha ubundi. Yari kumwe n’Imana kuva kera kose, Imana isumba byose, ifite imigisha y’ibihe byose. UB1 197.1
Umwami Yesu Kristo, Umwana-mana w’Imana, yabayeho kuva kera, ari umuntu wihariye, nyamara ari umwe na Se. Yari afite icyubahiro gihebuje cy’ijuru. Niwe wari umugaba w’ingabo zo mu ijuru, kandi afite uburenganzira bwo guhabwa icyubahiro no gusingizwa n’abamarayika. Ibi ntiyabaga abyambuye Imana. Aravuga ati: “Uwiteka mu itangira ry’imirimo ye yarangabiye, ataragira icyo arema. Uhereye kera kose yarimitswe, uhereye mbere na mbere isi itararemwa. Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe, amasoko adudubiza amazi menshi ataraboneka. Imisozi miremire itarahagarikwa, iyindi itarabaho, naragaragajwe. Yari itararema isi no mu bweru, n’umukungugu w’isi utaratumuka. Igihe yaringanije amajuru nari mpari; igihe yashingaga urugabano rw’ikuzimu” (Imigani 8:22-27). UB1 197.2
Mu kuri k’uko Kristo yari umwe na Se mbere y’uko imfatiro z’isi zishingwa, harimo umucyo n’ikuzo. Uyu ni umucyo umurikira ahacuze umwijima hagatamururwa n’ubwiza bw’Imana butagajuka. Uku kuri, kutasobanurwa n’ubwenge bw’umuntu, gusobanura andi mayobera, (ukuri kudasobanukira abantu mu yandi magambo), mu gihe kurasiwe n’umucyo utegerwa kandi utarondoreka. UB1 197.3
“Imisozi itaravuka, utararamukwa isi n’ubutaka, uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose ni wowe Mana.” (Zaburi 90: 2). “Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi. Kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo bamurikirwa n’umucyo.” (Matayo 4:16). Hano, kuba Kristo yarahozeho mbere hose n’umugambi we wo kwigaragaza mu isi yacu bimeze nk’imyambi y’umucyo ituruka ku ntebe y’iteka ryose. “Noneho, gera ingabo zawe, wa mukobwa w’ingabo we! Yaratugose: bazakubitisha umucamanza w’Isirayeli inkoni ku itama. Ariko wowe, Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba Umwami wa Isirayeli, akansanga; imirambagirire ye ni iy’iteka, uhereye kera kose”( Mika 5:1,2) UB1 197.4
Pawulo aravuga ati: “Ariko twebwe ho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe: uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku Banyamahanga ni ubupfu: ariko ku bahamagawe b’Abayuda n’Abagiriki ni Kristo; ni we mbaraga z’Imana kandi n’ubwenge bwayo.” 1 Abakorinto 1:23, 24 UB1 197.5
Imana kwigaragaza ifite umubiri koko ni ubwiru bukomeye; kandi tudafashijwe na Mwuka Muziranenge ntidushobora kugira ibyiringiro byo gusobanukirwa iki cyigisho. Isomo ricisha bugufi kuruta ayandi yose umuntu akwiriye kwiga ni uko ubwenge bwa muntu ari ubusa, kandi ko byaba ari ubusazi kugerageza gushaka Imana ukoresheje imbaraga zawe gusa. Umuntu ashobora gukoresha imbaraga z’ubwenge bwe byimazeyo, ashobora kugera ku rwego rw’ubwenge abantu bita urw’ikirenga, ariko imbere y’Imana akaba akiri umuswa. Abacurabwenge ba kera birataga ubwenge bwabo, ariko se ubwo bwenge bwapimaga ibiro bingana iki ku munzani w’Imana? Salomo yari yarize cyane; ariko ubwenge bwe bwari ubupfapfa; kuko atigeze amenya uko yakwifata ku byerekeranye n’imico mbonera, no kudategekwa n’icyaha, mu mbaraga ya kamere yahinduwe ngo ise na kamere y’Imana. Salomo yerekanye ibyo yagazeho mu bushakashatsi bwe, umwete mwinshi urimo umuruho no gushakashaka yihanganye. Yatangaje ko ubwenge bwe na bwo ari ubusa. Ubwenge bw’ab’isi ntibwatumye bamenya Imana. Mu gucishiriza kwabo uko kamere y’Imana yaba imeze, ubumenyi bwabo budatunganye ku bijyanye n’imico y’imana, ntibwigeze bwagura ndetse ngo bwongere imyumvire y’intekerezo zabo. Ubwenge bwabo ntibwakungahajwe hakurikijwe ubushake bw’Imana; ahubwo bishoye mu gusenga ibigirwamana bizira. “Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu, maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa n’iby’ibiguruka, n’iby’ibigenza amaguru ane n’iby’ibikururuka.” (Rom 1:22, 23). Aka ni ko gaciro k’iby’abantu basaba n’ubwenge bashaka iyo birengagije Kristo. UB1 198.1
Kristo aravuga ati: “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta we ujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6). Kristo afite ububasha bwo guha ubugingo ibiremwa byose. Aravuga ati: “Nkuko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye[…] Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri ntacyo umaze: amagambo mbabwiye ni yo Mwuka kandi ni yo bugingo.” (Yohana 6:57, 63). Ahangaha Kristo ntiyerekeza ku nyigisho ze, ahubwo arivuga nk’umuntu, aravuga ubumana bwa kamere ye. Na none arongera akavuga ati: “Ni ukuri ni ukuri ndababwira y’uko igihe kije, ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, n’abaryumvise bazaba bazima, kuko, nk’uko Data afite ubugingo muri we ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we kandi yamuhaye ubutware bwo guca amateka kuko ari Umwana w’Umuntu.” Yohana5:25-27 UB1 198.2
Imana na Kristo bari bazi kuva mu itangiriro, iby’ubuhakanyi bwa Satani no kugwa kwa Adamu bitewe n’imbaraga y’umuhakanyi. Inama y’agakiza yashyiriweho kucungura ubwoko bwaguye kugira ngo buhabwe andi mahirwe. Kristo yahawe kuba umuhuza igihe Imana yaremaga, yashyiriweho kuva kera kuducungura no kutwishingira. Mbere y’uko isi iremwa byari byarateguwe ko ubumana bwa Kristo bushyirwa mu bumuntu. Kristo yaravuze ati: “Ahubwo wanyiteguriye umubiri” (Abah 10:5). Ariko ntiyaje mu ishusho y’umuntu kugeza igihe gikwiriye gisohoye. Noneho abona kuvukira muri iyi si yacu, uruhinja ruvukira i Betelehemu. UB1 199.1
Nta muntu n’umwe mu bavukiye mu isi, yemwe ndetse no mu bana b’Imana bafite impano ziruta izindi, wigeze yerekwa ibyishimo nk’ibyeretswe Uruhinja rwavukiye i Betelehemu. Abamarayika b’Imana baririmbye indirimbo bamuhimbariza ku misozi no mu bibaya by’i Betelehemu. Bararirimbye bati: “Mu ijuru icyubahoro kibe icy’Imana no mu isi amahoro abe mu bo yishimira”. (Luka 2:14). Mbega ukuntu byari kuba byiza iy’umuryango w’abantu uza kuba waramenye iriya ndirimbo yaririmbwe uwo munsi! Inkuru yatangajwe, ijwi ryumvikanye, indirimbo yatangijwe, biziyongera kandi bikomeze kugeza ku iherezo ry’igihe kandi bizongera kumvikana ku mpera z’isi. Icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira. Igihe izuba ryo gukiranuka rizarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, indirimbo yatangiye kuririmbirwa mu misozi y’i Betelehemu, izongera irangururirwe mu ijwi ry’abantu batabarika, rimeze nk’ijwi ry’amazi menshi asuma rivuga rivuga riti: “Haleluya kuko Umwami Imana yacu Ishobora byose iri ku ngama” Ibyah 19:6 UB1 199.2
Binyuze mu kumvira amategeko yose y’Imana, Kristo yaboneye abantu gucungurwa. Ibi ntabwo byakozwe ari uko agiye hanze ye ku wundi ahubwo we yireherejeho inyoko muntu. Umurimo wo gucungura ni uko ubumuntu bwagiye muri Kristo kandi inyoko muntu yacumuye igahabwa kuba umwe n’ubumana. Kristo yambaye kamere muntu kugira ngo abantu bashobore kuba umwe na we nk’uko nawe ari umwe na Se; kandi kugira ngo Imana ikunde umuntu nk’uko ikunda umwana wayo w’ikinege no kugira ngo abantu babe abasangiye kamere n’Imana kandi babe bashyitse muri we. UB1 199.3
Mwuka Muziranenge, uturuka ku Mwana w’Imana w’ikinege, ahuza umuntu, umubiri, ubugingo n’umwuka na kamere itunganye y’ubumana-muntu ya Kristo. Ubwo bumwe bugereranywa n’ubumwe bw’umuzabibu n’amashami. Umuntu upfa ahuzwa n’ubumuntu bwa Kristo. Ku bwo kwizera kamere muntu ihuzwa n’iya Kristo. Duhindurirwa n’Imana kuba umwe muri Kristo. UB1 199.4