Nyuma y’uko umuntu aguye, Satani yatangaje ko abantu bagaragaje ko badashoboye kubahiriza amategeko y’Imana, aherako agerageza kuyobora abatuye isi n’ijuru mu kwizera ibyo. Amagambo ya Satani yagaragaraga nk’aho ari ukuri, maze Kristo azanwa no kubeshyuza uwo mushukanyi. Umunyacyubahiro wo mu ijuru atangira urugendo rwo gukiza umuntu, kandi akoresheje amahirwe ashobora guhabwa umuntu uwo ari we wese, atsinda ibishuko bya Satani nk’uko umuntu agomba kubitsinda. Ubu ni bwo buryo bwonyine umuntu waguye yashoboraga guhinduka usangiye kamere n’Imana. Mu gufata kamere y’umuntu, Kristo yari ahawe uburyo bwo gusobanukirwa ibigeragezo umuntu ahura na byo, agahinda, n’ibishuko byose bimwugarije. Abamarayika batigeze bamenya icyaha ntibari gushobora kubabarana n’umuntu mu bigeragezo bimugoye. Kristo yahisemo gufata kamere y’umuntu kandi ageragezwa mu buryo bwose nka twe kugira ngo ashobore gutabara abageragezwa bose. UB1 200.1
Mu guhinduka umuntu kwe, Kristo yafashe ibigize buri muntu wese. Yari umutware w’abantu. Umuntu ufite ubumana n’ubumuntu kandi akoresheje ukuboko kwe kurekure kwa kimuntu yashoboraga kubumbatira inyoko muntu, mu gihe akoresheje ukuboko kwe k’ubumana yashoboraga gusingira intebe y’ubwami y’iteka. UB1 200.2
Mbega ikintu ijuru ryari rihanze amaso! Kristo, utarigeze agira ikimenyetso cy’icyaha cyangwa ngo yanduzwe na cyo, yafashe kamere yacu yangiritse. Uku kwari ukwicisha bugufi birenze uko umuntu upfa ashobora kubyumva. Imana yagaragaye ifite umubiri. Yicishije bugufi. Mbega ingingo abantu bari bakwiye gutekerezaho cyane, bakayitegereza kandi ikabashishikaza! Mbega Umwami w’ijuru ukomeye kandi usumba byose wicishije bugufi cyane nyamara ntatakaze icyubahiro cye n’ikuzo! Yicishije bugufi aba umukene kandi aba uworoheje hanyuma y’abandi bose. Yahindutse umukene ku bwacu, kugira ngo mu bukene bwe dushobore kuba abakire. Yaravuze ati: “Ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’Umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” Matayo 8:20 UB1 200.3
Kristo yihanganiye ibitutsi no gusekwa, gusuzugurwa no kunengwa. Yumvise ubutumwa bwe bwuzuyemo urukundo, ubugwaneza n‘impuhwe, nyamara bukavugwa mu buryo butari bwo kandi bugakoreshwa nabi. Yiyumviye ubwe bamwita umutware w’abadayimoni kubera ko yahamije ko ari Umwana w’Imana. Kuvuka kwe ntikwabaye mu buryo busanzwe, nyamara ubwoko bwe bwite bwari bwarihinduye impumyi mu by’umwuka, bwabonaga uko kuvuka nk’ikizinga cyangwa se inenge. Nta kaga na kamwe katamugezeho, nta muvumo n’umwe atihanganiye, kugira ngo aronkere Imana abahungu n’abakobwa benshi. UB1 200.4
Kuba Yesu yari kuri iyi si nk’umuntu w’umunyamibabaro kandi wamenyereye intimba, kwari ukugira ngo akize umuntu waguye kurimbuka kw’iteka. Yaretse ubuturo bwe bwo mu ijuru, ngo ashobore kumanura ubwibone bwacu mu mukungugu kandi ngo akoze isoni ubwirasi bwacu, kandi ngo aduhishurire icyaha cyo kumva ko twihagije. Mwitegereze afata ibyifuzo by’abantu b’abanyabyaha, ibigeragezo, intimba n’imibabaro byabo maze akabigira ibye bwite. Ese ntidukwiriye kumva neza ukuntu Imana yihanganiye iyi mibabaro n’intimba nk’ingaruka z’icyaha? UB1 201.1
Kristo yaje mu isi, aba umuntu kandi aranamuhagararira, kugira ngo agaragaze ko muri iyi ntambara turwana na Satani, umuntu, nk’uko Imana yamuremye, ashyikiranye na Data wa twese n’Umwana, yashoboraga kumvira iby’Imana imusaba. Akoresheje umugaragu we yaravuze ati: “amategeko yayo ntarushya” (1 Yohana 5:3). Icyaha ni cyo cyatandukanyije umuntu n’Imana ye, kandi n’icyo gituma uku gutandukana gukomeza kubaho. UB1 201.2
Urwango ruvugwa mu buhanuzi bwo muri Edeni ntabwo rwari kugarukira hagati ya Satani n’Umwami w’ubugingo gusa. Rwari kugera ku batuye isi n’ijuru bose. Satani n’abamarayika bari kugerwaho n’urwango rw’abantu. Imana yaravuze iti: “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: Ruzagukomeretsa umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.” (Itangiriro 3:15) UB1 201.3
Urwango rwashyizwe hagati y’urubyaro rw’inzoka n’urw’umugore ntabwo rusanzwe. Kuri Kristo urwango rwari urusanzwe mu buryo bumwe; mu bundi buryo, rwari urudasanzwe kuko ubumuntu n’ubumana byahurijwe hamwe. Nta na rimwe urwango rwiyongereye ku rwego rukomeye nk’igihe Kristo yahindukaga umuturage w’iyi si. Ntihigeze haboneka mbere y’icyo gihe umuntu ku isi wanze icyaha mu buryo bwuzuye nka Kristo. Yari yarabonye imbaraga yacyo iyobya kandi idakumirwa cyagize ku bamarayika bera, bityo imbaraga ze zose azegurira kukirwanya. UB1 201.4
Gutungana no kwera bya Kristo, gukiranuka kuzira inenge k’utarigeze akora icyaha, cyari igishinja gihoraho kuri buri cyaha muri iyi si yuzuye kurarikira n’ibyaha. Mu mibereho ye umucyo w’ukuri wamurikaga mu mwijima Satani yari yaragotesheje isi. Kristo yahishuye ibinyoma bya Satani na kamere ye yo kuyobya abantu kandi asenya imbuto ze zonona mu mitima ya benshi. Iki ni cyo cyavumbuye urwango rwa Satani rurushaho kuba rwinshi cyane. Afatanyije n’abambari be aribo biremwa byaguye, yamashe gukaza umurego mu ntambara ikomeye; kubera yuko hari uwari ku isi wari uhagarariye Se ku buryo butunganye, uwo kamere n’imigenzereze ye byavuguruzaga ibinyoma Satani yabeshyeraga Imana. Satani yashinjaga Imana kugira imico we ubwe yari afite. None muri Kristo yabonaga kamere nyakuri y’Imana yigaragaza---- umunyebambe, umubyeyi w’umunyembabazi, udashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ko bose bamusanga bihannye bagahabwa ubugingo bw’iteka. UB1 201.5
Kugwiza iby’isi n’ibinezeza byayo, byagiye biba ibishuko biha Satani amahirwe yo gutsinda. Ashaka ko imitima n’ibitekerezo by’abantu bihugira mu binezeza by’isi ku buryo iby’ijuru bidahabwa umwanya. Iyo imitima yabo ikunda iby’isi, Satani arayitegeka. Iby’isi bitwikira iby’ijuru kandi bigahuma amaso yabo ntibabone Uwiteka. Inyigisho z’ibihimbano by’abantu n’ibigirwamana birakundwa bikarutishwa iby’ukuri. Abantu bafatirwa mu mutego w’ibishashagirana byo muri iyi si. Batwara n’iby’isi ku buryo benshi bazakora icyaha icyo ari cyo cyose kugira ngo bagere ku mahirwe isi itanga. UB1 202.1
Aha ni ho Satani yategeye Yesu yibwira ko abasha kumutsinda. Yatekereje ko mu bumuntu bwe byari kumworohera kumutsinda. “Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo, aramubwira ati: biriya byose ndabiguha, nupfukama ukandamya.”( Mat 4:8-9). Nyamara Kristo ntiyigeze anyeganyezwa. Yumvise imbaraga z’iki gishuko; ariko byamubayeho ku bwacu, nyuma aratsinda. Yakoresheje gusa intwaro zikwiriye gukoreshwa n’abantu — ijambo ry’uwo Mujyanama ukomeye ari ryo: “Handitswe ngo” Matayo 4:4. UB1 202.2
Mbese ni iki cyari gishishikaje abamarayika bo mu ijuru n’ibiremwa byo mu masi ataracumuye igihe bitegerezaga iyi intambara ubwo icyubahiro cy’amategeko cyashimangirwaga? Ntabwo ari ku bw’iyi si gusa intambara yagombaga kurangizwa burundu; ahubwo ni kubw’iyi si yose ndetse n’ijuru. Ingabo z’umwijima na zo zari zikurikiranye iyi ntambara zigira ngo zirebe ko hari amahirwe na make yo gutsinda uwari Imana-muntu uhagarariye inyoko muntu, hanyuma umuhakanyi agatera hejuru agira ati: “intsinzi”, ubwo isi n’abayituye bagahinduka ab’ingoma ye by’iteka. UB1 202.3
Ariko Satani yabashije kugera gusa ku gatsinsino, ntiyashoboraga gukora ku mutwe. Igihe Kristo yapfaga, Satani yiboneye y’uko ubwe atsinzwe. Yiboneye ko kamere ye nyayo yagaragariye ijuru ryose, kandi ko abatuye ijuru n’amasi Imana yaremye uko bakabaye, bari bagiye kuba mu ruhande rw’Imana. Yabonye ko ibyo yari abitezeho mu gihe kizaza byari gukurwaho burundu. Ubumuntu bwa Kristo bwari kugaragaza ibihe byose ikibazo cyarangije intambara. UB1 202.4
Mu kwishyiraho kamere muntu yangiritse, Kristo nta na rimwe yigeze afatanya na yo kukora icyaha. Yahuye n’ubumuga n’intege nke umuntu abana na byo. “Kugira ngo ibyavuzwe n’Umuhanuzi Yesaya bisohore, ngo: Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu akikorera n’indwara zacu” (Matayo 8:17). Yikoreye ubumuga bwacu kandi ageragezwa mu buryo bwose nka twe ariko ntiyigeze akora icyaha. Yari Umwana w’Intama “utagira inenge cyangwa ibara.” (1 Petero 1:19). Iyo Satani ajya gushobora gucumuza Yesu no mu kantu gato, yari kuba ajanjaguye umutwe w’Umukiza. Nk’uko byari biri, yashoboye gusa gukomeretsa agatsinsino ke. Iyo aba yarashyikiriye umutwe wa Kristo, ibyiringiro by’inyoko muntu biba byarazimiye. Umujinya w’Imana uba warageze kuri Kristo nk’uko wageze kuri Adamu. Kristo n’itorero bari gusigara nta byiringiro bafite. UB1 203.1
Ntitwari dukwiye gushidikanya ku bijyanye n’ubuziranenge bwuzuye bwa kamere muntu ya Kristo. Kwizera kwacu kugomba kuba gufite ubwenge tugahanga Kristo amaso dufite ibyiringiro byuzuye kandi dufite kwizera kose igitambo gikuraho ibyaha. Iki kintu ni ingenzi kugira ngo umuntu adatwikirwa n’umwijima. Umuziranenge wapfuye mu cyimbo cyacu ashobora gukiza cyane; kuko yagaragarije abatuye isi n’ijuru bari bashobewe ukwicisha bugufi kwe gutunganye kandi kuzuye muri kamere ye ya kimuntu, kandi no kumvira byimazeyo ibyo Imana isaba byose. Imbaraga y’Imana ihabwa umuntu, kugira ngo ashobore guhabwa kamere y’Imana; kandi akire kononekara kwazanywe mu isi n’irari. Ni yo mpamvu umuntu wihana kandi akizera ashobora kugira gukiranuka kw’Imana muri Kristo. UB1 203.2