“Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye; ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu. Uwo mucyo uvira mu mwijima ariko umwijima ntiwawumenya.” (Yohana 1:1-5) Isi ntiyigeze ibona ubumana mu muntu wicishije bugufi w’i Nazareti. Umwana w’ikinege w’Imana ihoraho yari mu isi, kandi abantu ntibamumenye by’ukuri. UB1 235.1
“Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu.” (Yohana 1:4). Ntabwo ari imibereho igaragara ivugwa hano, ahubwo ni ukudapfa, ubugingo nk’umwihariko w’Imana. Jambo wari kumwe n’Imana, kandi wari Imana, ni we wari ufite ubu bugingo. Ubuzima bugaragara ni ikintu umuntu wese ahabwa. Ntabwo buhoraho cyangwa ngo bube budapfa; kuko Imana, Umutanga-bugingo, irabwisubiza. Umuntu nta kwigenga afite ku buzima bwe. Ariko ubugingo bwa Kristo ntabwo ari ubutirano. Nta n’umwe ushobora kubumwambura. Yaravuze ati: “Ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye” (Yohana 10:18). Muri we harimo ubugingo, ubugingo bw’umwimerere, butari ubutirano cyangwa ngo bukomoke ku bundi bugingo. Ubu bugingo nta muntu ubuvukana. Ashobora kubugira gusa binyuze muri Kristo. Ntashobora kubukorera; abuhabwa nk’impano iyo yizeye Kristo nk’Umukiza we bwite. Yesu ati: “Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.” (Yohana 17:3) Iyi ni isoko y’ubugingo ifunguriwe abari mu isi. UB1 235.2
Igihe Pawulo yahaga Timoteyo umurimo we, yaravuze ati: “Ariko weho muntu w’Imana, ujye uhunga ibyo: ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n’ubugwaneza. Ujye urwana intambara nziza yo kwizera, usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe, ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi. Ndakwihanangiriza mu maso y’Imana, ibeshaho byose, no mu maso ya Kristo wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato, witondere itegeko ntugire ikizinga, haba n’umugayo, kugeza ku kuboneka k’Umwami wacu Yesu Kristo, kuzerekanwa mu gihe cyako n’Ifite ubutware yonyine, Ihiriwe, ni yo Mwami w’abami, n’Umutware utwara abatware, niyo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyo utegerwa; nta muntu wigeze kuyireba, kandi ntawabasha kuyireba. Icyubahiro n’ubutware bidashira bibe ibyayo, Amen.” (1 Timoteyo 6:11-16) UB1 235.3
Pawulo yongeye kwandika agira ati: “Iri jambo ni iryo kwizerwa, rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha; muri bo ni jye w’imbere. Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw’imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho. Umwami nyir’ibihe byose udapfa, kandi utaboneka ni we Mana imwe yonyine, ihimbazwe, kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.” (1 Timoteyo 1:15-17). UB1 236.1
Kristo “yerekanishije ubugingo no kudapfa Ubutumwa bwiza” (2Tim 1:10). Nta muntu n’umwe ushobora kugira ubugingo bw’iby’umwuka yigengaho atabukomoye kuri we. Umunyabyaha ntafite kudapfa; kuko Imana yavuze iti: “Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa” (Ezek 18:4). Ibi birasobanutse rwose. Bigera kure kurenza urupfu dusangiye twese; ibi bivuga urupfu rwa kabiri. Abantu bahera kuri iki, bakabaza bati: “Mbese wahindura umuntu ikitari inyamaswa? Ibi bitekerezwa nk’iteshagaciro. Ariko se ni iki gituma umuntu agira agaciro mu maso y’Imana? Ese ni ukurundanya amafaranga? Oya; kuko Imana ivuga iti: “Izahabu n’ifeza ni ibyanjye.” Iyo umuntu adakoresheje neza ubutunzi yaragijwe, Imana ishobora kubusandaza byihuse kuruta uko umuntu ashobora kuburundanya. Umuntu ashobora kuba umunyabwenge cyane; ashobora kuba umukire utunze impano za kavukire. Ariko ibi byose abihabwa n’Imana, Umuremyi we. Imana ishobora gukuraho impano yo gutekereza, kandi mu gihe gitoya umuntu akamera nka Nebukadinezari, wataye agaciro kugera ku rwego rw’inyamaswa zo mu ishyamba. Ibi Ibikora kubera ko umuntu akora nk’aho ubwenge bwe n’imbaraga yabihawe bidaturutse kuri yo. UB1 236.2
Umuntu ntarama igihe cyose, kandi nubwo yakwiyumvisha ko ari umunyabwenge cyane ku buryo atakwakira Yesu, ntazabura gukomeza kuba umuntu upfa. Abantu bakoze ibintu bitangaje mu isi y’intiti, ariko se ni nde wabahaye imbaraga zo gukora ibi? — Ni Uwiteka Imana Nyiringabo. Abantu, mu bushobozi bwabo bushimishije, nibagira ibyo bageraho bakoresheje imbaraga zabo, maze bakikuza, bakurikije urugero rwo mu isi y’abantu babayeho mbere y’umwuzure, bazarimbuka. Ibitekerezo by’ubwo bwoko bwaramaga cyane byari bibi gusa, kandi ni ko byahoraga. Bari abanyabwenge mu gukora ibibi, kandi isi yari yarononwe n’abayituye. Iyo bajya kuba barifatanyije n’ufite ubwenge butarondoreka, bari kuba barakoze ibintu bitangaje kubw’ubushobozi n’impano bahawe n’Imana yabo. Ariko ubwo bari bateye Imana umugongo, bahisemo kuyoborwa na Satani, nk’uko benshi babikora muri iki gihe; kandi Uwiteka yabarimburanye n’ubwenge bwabo bwose biratanaga, abakura ku isi. UB1 236.3
Abantu bashobora kogezwa n’isi bitewe n’ibyo bakoze. Ariko umuntu mu kanya gato ashobora kwitesha agaciro mu maso y’Imana igihe akoresheje nabi impano yahawe, nyamara iyo zikoreshwa neza zari kumuhesha isumbwe. Mu gihe Uwiteka atwihanganira adashaka ko hari n’umwe warimbuka, ntazabura kurimbura icyaha. Reka abantu bose bumve amagambo y’Uwiteka. “None ni iki gituma mutera imigeri ibitambo n’amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye, ukubaha abahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by’ubwoko bwanjye bw’Isirayeli ngo muhonjoke? Nicyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti: ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab’inzu yawe n’ab’inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose ariko none Uwiteka avuze ngo ntibikabeho; kuko abanyubaha ari bo nzubaha; ariko abansuzugura bazasuzugurwa.” (1 Samweli 2:29, 30) UB1 237.1
Imana yubaha abayumvira. Dawidi yaravuze ati: «Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye, nk’uko amaboko yanjye atanduye, ni ko yangiriye. Kuko nitondeye inzira z’Uwiteka, kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye: kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye, kandi amategeko yayo ntayakuye imbere yanjye.” (Zab 18:20-22) UB1 237.2
Umuntu wizera Kristo ni we gusa ushobora guhabwa ubugingo buhoraho. Keretse gusa igihe dukomeje kurya umubiri wa Kristo no kunywa amaraso ye, ni bwo dushobora kwiringira tudashidikanya ko turi abasangiye kamere n’Imana. Nta n’umwe ukwiriye kwigira ntibindeba kuri iyi ngingo maze ngo agire ati: niba nta buryarya dufite, ibyo twizera ntacyo bitwaye. Ntimushobora kurekura mu mutekano urubuto rw’ukuri kw’ingenzi kugira ngo mwishimishe ubwanyu cyangwa mushimishe undi muntu uwo ari we wese. Ntimukagerageze guhunga umusaraba. Igihe tutakiriye umucyo uva kuri Zuba ryo gukiranuka, ntabwo tuzaba twomatanye n’Isoko y’umucyo wose; kandi ubu bugingo n’umucyo nibitaguma muri twe, ntituzashobora gukizwa. UB1 237.3
Imana yateganyije ibishoboka byose kugira ngo intego yayo yo kurema umuntu utazakomwa mu nkokora na Satani igerweho. Nyuma yuko Adamu na Eva bazaniye urupfu mu isi kubera kutumvira kwabo; igitambo cy’igiciro kinini cyatangiwe inyokomuntu. Bahawe agaciro gasumbye ako bari bafite mbere hose. Mu gutanga Kristo, Umwana wayo w’ikinege, nk’incungu y’abari mu isi, Imana yari itanze ijuru ryose. UB1 237.4
Kwemera Kristo bihesha umuntu agaciro. Igitambo cye kizanira ubugingo n’umucyo abakira Kristo bose nk’Umukiza wabo bwite. Urukundo rw’Imana rwagaragariye muri Kristo, rukwirakwizwa mu mutima wa buri rugingo rw’umubiri we, rujyanye n’imbaraga y’amategeko y’Imana Data wa twese. Muri ubwo buryo nibwo Imana ishobora gutura mu muntu, kandi umuntu na we agashobora guturana n’Imana. Pawulo yaravuze ati: “Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho; nyamara sijye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.”(Abagalatiya 2:20) UB1 237.5
Iyo umuntu abaye umwe na Kristo ku bwo kwizera, ashobora kubona ubugingo buhoraho. Imana ikunda abacungurirwa muri Kristo, ndetse nk’uko ikunda Umwana wayo. Mbega igitekerezo! Mbese Imana ishobora gukunda umunyabyaha nk’uko ikunda Umwana wayo bwite? Yego; Yesu yarabyivugiye kandi abishyira mu bikorwa. Azubaha imigambi yacu yose nitugundira amasezerano ye ku bwo kwizera kandi tugashyira ibyiringiro byacu muri we. Nimumurebe mubone kubaho. Abumvira Imana bose bashyirwa mu isengesho Kristo yasabye se agira ati: “Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo nanjye mbe muri bo.” (Yohana 17:26) Mbega ukuri gutangaje, gukomeye cyane ku buryo umuntu adashobora kugusobanukirwa! UB1 238.1
Kristo aravuga ati: “Ni jye mutsima w‘ubugingo; uza aho ndi ntazasonza na hato; n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato”( Yohana 6:35). “Kuko icyo Data ashaka ari iki, ari ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho: nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.” (Yohana 6:40) “Ni ukuri, ni ukuri ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho” (Yohana 6:47) “Yesu arababwira ati: Ni ukuri, ni ukuri ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’Umuntu ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’amateka; kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyo kunywa by’ukuri. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye, nanjye nkaguma muri we. Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye. Uyu niwo mutsima wavuye mu ijuru, si nk’uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa; ahubwo urya uwo mutsima azabaho iteka ryose.” (Yohana 6:53-58) “Umwuka niwo utanga ubugingo, umubiri ntacyo umaze: amagambo mbabwiye ni wo Mwuka kandi ni wo bugingo.” (Yohana 6:63) UB1 238.2