“Ni jye kuzuka n’ubugingo.” (Yohana 11:25). Uwari waravuze ati: “Ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane.” (Yohana10:17), yavuye mu mva asubirana ubugingo bwari muri we. Ubumuntu bwarapfuye; ubumana ntibwapfuye. Mu bumana bwe, Kristo yari afite imbaraga zo gucagagura iminyururu y’urupfu. Avuga ko afite ubugingo muri we kandi akabugabira uwo ashatse. UB1 239.1
Ibyaremwe byose bibeshwaho n’ubushake n’imbaraga y’Imana. Ni ibikoresho bishyirwamo ubugingo bw’Umwana w’Imana. Nubwo baba bashoboye bate kandi bafite impano, nubwo bagira ubushobozi bwagutse bute, bahabwa ubugingo buvuye mu isoko y’ubugingo bwose. Ni we soko y’ubugingo. Ufite kudapfa wenyine, akaba mu mucyo n’ubugingo, ni we ukwiriye kuvuga ati: “Nshobora kubutanga[ubugingo] kandi nshobora kubusubirana”(Yohana 10:18) UB1 239.2
Amagambo ya Kristo avuga ngo: “Ni jye kuzuka n’ubugingo” (Yohana 11:25), yumviswe neza n’Umusirikari w’Umuroma. Ingabo zose za Satani zarayumvise. Natwe igihe twumva turayasobanukirwa. Kristo yazanywe no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi. Nk’umwungeri Mwiza, yatanze ubugingo bwe ku bw’intama ze. Byari ugukiranuka kw’Imana kubahiriza amategeko yayo ibinyujije mu gutanga igihano. Ubu ni bwo buryo bwonyine amategeko yari kuba yubahirijwe, akaba yera, atunganye kandi ari meza. Ni bwo bwari uburyo bwonyine icyaha cyashoboraga kugaragazwa ko ari kibi cyane, kandi icyubahiro n’igitinyiro by’ubutware bw’Imana bigakomezwa. UB1 239.3
Amategeko y’ubutegetsi bw’Imana yari kwererezwa n’urupfu rw’Umwana w’ikinege w’Imana. Kristo yahanwe igihano cy’ibyaha by’abari mu isi. Ugushyika kwacu kubonerwa gusa mu kwigira umuntu no mu rupfu by’Umwana w’Imana. Yashoboraga kubabazwa, kubera ko yari akomejwe n’ubumana. Yashoboraga kwihangana, kubera ko atari afite ikizinga cy’icyaha cyangwa ubuhemu. Kristo yaneshereje umuntu muri uko kwihanganira ubutabera bw’igihano. Yahaye abantu ubugingo buhoraho, nyamara kandi anerereza amategeko ndetse arayubahisha. UB1 239.4
Kristo yari afite uburenganzira bwo gutanga ubugingo budapfa. Ubugingo yari yaratanze igihe yari yarashyizwe mu bumuntu, yarabwisubije aherako abuha abantu. Aravuga ati: “Ariko jyewe ho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo ndetse ngo zibone bwinshi.” (Yohana 10:10) “Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka.” (Yohana 6:54. “Ariko unywa amazi nzamuha, ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukira isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” (Yohana 4:14) UB1 239.5
Abahindutse umwe na Kristo kubwo kumwizera baronka imibereho y’ubugingo izana ubugingo buhoraho. “Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye.” (Yohana 6:57). “Aguma muri jye, nanjye nkaguma muri we.” (Yohana 6:56) “Nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka.”(Yohana 6:54) “Kuko ndiho, namwe muzabaho.”( Yohana 14:19). UB1 240.1
Kristo yahindutse umwe n’abantu, kugira ngo abantu bashobore kuba umwe na we mu mwuka no mu bugingo. Bitewe n’ubu bumwe mu kumvira Ijambo ry’Imana, ubugingo bwe buhinduka ubwabo. Abwira uwihannye ati: “Nijye kuzuka n’ubugingo” (Yohana 11:25). Yesu abona urupfu nk’ibitotsi—guceceka, umwijima, ibitotsi. Aruvuga nk’aho ari urw’agahe gato. Aravuga ati: “Kandi umuntu wese ukiriho unyizera, ntapfa iteka ryose” (Yohana 11:26) “Umuntu, niyumvira ijambo ryanjye ntazasogongera ku rupfu.” (Yohana 8:52), ” ntabwo azapfa.” (Yohana 8:51). Ku muntu wizera, urupfu ni ikintu gitoya. Kuri we gupfa ni ibitotsi. “Imana izazanana na Yesu abasinziriye muri we”(1 Abates 4:14) UB1 240.2
Ubwo abagore bamamazaga inkuru nk’abahamya b‘uko Umukiza yazutse, kandi mu gihe Yesu yariho ategura kwiyereka imbaga y’abayoboke be, hariho ikintu cyarimo kiba. Abasirikari b’Abaroma bari barinze igituro ntibari bashoboye kureba marayika ukomeye waririmbye indirimbo yo kunesha igihe Kristo yazukaga, kandi ntibumvaga abamarayika barimo baririmba indirimbo y’urukundo rwaducunguye. Ubwo bari bemerewe kureba igitangaza kimwe, bararabiranye bamera nk’abantu bapfuye. Igihe igare ry’ijuru ryari rihishwe amaso yabo, barahagurutse, bakizwa n’amaguru, biruka bagana ku irembo ry’ubwo busitani. Bagenda badandabirana bameze nk’impumyi cyangwa abasinzi, mu maso habo hahonze nk’ah’umuntu wapfuye, batekererezaga abo bahuye nabo ibintu bitangaje bari babonye. Hari abihutanye inkuru bazigeza ku batambyi n’abayobozi mbere yuko abasirikari bahagera; maze babatekerereza uko babishoboye kose ibintu bigaragara byari bimaze kuba. UB1 240.3
Abarinzi babanje kwerekera kwa Pilato; ariko abatambyi n’abayobozi barabatumira ngo babanze babitabe. Aba basirikari bari binangiye imitima, mu maso habo hari hahindutse bidasanzwe mu gihe bariho bahamya ko Kristo yazutse kandi akaba yazukanye n’abantu benshi cyane. Batekerereje abatambyi bakuru ibyo bari biboneye ku mva. Nta gihe bari bafite cyo gutekereza cyangwa kugira ikindi bavuga icyo ari cyo cyose keretse ukuri. Ariko abayobozi ntibashimishijwe n’iyo nkuru. Bari bazi ko amatangazo menshi yari yakwiriye ahantu henshi ku bijyanye no gufatwa kwa Kristo no gucirwa urubanza kwe kuko byari byabaye mu gihe cy’iminsi mikuru ya Pasika. Bari bazi ko ibintu bitangaje byari byabayeho—umwijima udasanzwe, igishyitsi gikomeye—bitashoboraga kubura ingaruka yabyo, baherako bashaka uburyo bwo guhimba ibinyoma kugira ngo bashobore kubeshya abantu. Abasirikare baraguriwe kugira ngo bavuge inkuru z’ibinyoma. UB1 240.4