Ubwo Yesu yavugiraga ku musaraba n’ijwi rirenga ati: “Birarangiye” (Yohana 19:30), habayeho igishyitsi gikomeye cyatumye hakinguka ibituro bya benshi bari barabaye indahemuka ku Mana, bakamagana umurimo mubi wose kandi bakerereza Uwiteka Nyiringabo. Igihe Umutanga-bugingo yavugaga ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo” (Yohana 11:25), yahamagariye abo bera kuva mu bituro. Igihe bari bakiri bazima, bahamije ukuri badatinya; ubwo rero bagombaga kuba abahamya bo guhamya uwabazuye. Yesu yavuze ko abo batakiri imbohe za Satani. “Narabacunguye; nabakuye mu bituro nk’umuganura w’imbaraga zanjye, kugira ngo babane nanjye aho ndi, batongera gupfa cyangwa ngo bagire ishavu ukundi.” UB1 241.1
Mu gihe yakoraga umurimo ku isi, Yesu yazuye abapfuye. Yazuye umwana w’umupfakazi w’i Nayini, umukobwa ya Yayiro, ndetse na Lazaro, ariko abangaba ntibari bambaye kudapfa. Nyuma yo kuzuka, urupfu rwari rukibafiteho ububasha. Ariko abazukanye na Kristo bazukanye ubugingo buhoraho. Bari umunyago munini uzamukanye na we nk’ingororano y’uko yatsinze urupfu n’ikuzimu. UB1 241.2
Nyuma yo kuzuka, nta bandi Kristo yabonekeye uretse abayoboke be, ariko ubuhamya bwerekeranye no kuzuka kwe bwari bushyitse. Abazukanye na Kristo “babonekeye benshi” (Matayo 27:52), bamamaza bati: Kristo yazutse, kandi twazukanye na we. Batanze ubuhamya mu murwa bwerekeranye no gusohora kw’ibyanditswe, “Abawe bapfuye bazaba bazima; intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku bwatsi kandi ubutaka buzajugunya abapfuye.” (Yesaya 26:19) Abo bera bavuguruje ikinyoma abarinzi b’Abaroma bari baguriwe gukwirakwiza hose ko abigishwa baje n’ijoro bakamwiba. Ubu buhamya ntibwashoboraga gucecekeshwa. UB1 241.3
Kristo yari umuganura ku basinziriye. Byari ikuzo ku Mana ko Umwami w’Ubugingo akwiriye kuba umuganura, ukuri kw’ihundo ryazunguzwaga. “Kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene Se benshi.” (Abaroma 8:29) Iki gikorwa ubwacyo cy‘umuzuko wa Kristo mu bapfuye, cyajyaga cyizihizwa n’Abayuda mu buryo bw’igishushanyo. Igihe amahundo ya mbere y’impeke yeraga mu mirima, yashyirwaga hamwe mu bwitonzi; kandi iyo abantu bazamukaga i Yerusalemu, aya mahundo bayaturaga Uwiteka nk’ituro ry’ishimwe. Abantu bazunguzaga aya mahundo imbere y’Imana, bemeza ko Uwiteka ari we utuma umusaruro ubaho. Nyuma y’uyu muhango bashoboraga gusaruza umuhoro ingano zabo, umusaruro ugashyirwa hamwe. UB1 241.4
Noneho abari bazuwe bagombaga kwerekwa isi n’ijuru nk’igihamya cy’uko abizera Kristo nk’Umukiza wabo bwite bazazuka. Imbaraga yatumye Kristo azuka mu bapfuye izazura itorero ryayo, iriheshanye ikuzo hamwe na Kristo, nk’umugeni we, hejuru y’ubutware bwose, hejuru y’ubushobozi bwose, n‘izina ryose, atari mu isi gusa, ahubwo no mu bikari byo mu ijuru, no mu batuye mu yandi masi yo hejuru. Intsinzi y’abizera basinziriye izahabwa icyubahiro mu gitondo cy’umuzuko. Intsinzi ya Satani izagira iherezo igihe Kristo azatsindira mu bwiza n’icyubahiro. Umutanga-bugingo azambika kudapfa nk’ikamba abazaba bavuye mu bituro. UB1 242.1
Umurimo w’Umukiza ku isi wari urangiye. Igihe cyari cyageze ngo asubire iwe mu ijuru. “Abajyana hanze [abigishwa], abageza i Betaniya, arambura amaboko hejuru abaha umugisha. Akibaha umugisha, atandukanywa nabo ajyanwa mu ijuru.”( Luka 24:50,51) UB1 242.2
Ubwo Yesu yazamukaga agenda aha umugisha abigishwa be, ingabo z’abamarayika zaramugose nk’igicu. Kristo ajyana iminyago myinshi, yagiraga ngo abamurikire Se nk’umuganura w’abasinziriye, nk’igihamya cy’uko atsinze urupfu n’ikuzimu. Itsinda ry’abamarayika batabarika ryari rimutegerereje ku marembo y’umurwa w’Imana. Bakiza bamusanganira, abamarayika bamushagaye babwira imbaga iri ku irembo mu ijwi ryo kunesha bati: UB1 242.3
“Mwa marembo mwe nimwunamuke,
Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke;
Kugira ngo Umwami w’icyubahiro yinjire.”
Abamarayika bategereje barabaza bati:
“Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde?”
“Uwiteka ukomeye kandi ushoboye,
Ni Uwiteka ufite imbaraga n’amaboko,
Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana.”
“Mwa marembo mwe nimwunamuke,
Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke;
Kugira ngo Umwami w’icyubahiro yinjire.” UB1 242.4
Na none abamarayika bategereje barabaza bati: “Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde?” Abamarayika bamushagaye basubiza n’ijwi rimwe bati: “Uwiteka Nyiringabo ni we Mwami w’icyubahiro” (Zaburi 24:7-10). Hanyuma amarembo y’umurwa w’Imana arakingurwa, imbaga y’abamarayika irahasesekara. UB1 242.5
Hari intebe y’ubwami igoswe n’umukororombya w’isezerano. Hari abaserafi n’abakerubi. Abamarayika baramukikiza, ariko Kristo ababwira kuba basigaye inyuma gato. Arinjira ngo abonane na Se. Amwereka intsinzi ye mu ishusho yasuraga umurimo bwite ( ari yo mahundo yo kuzungurizwa imbere y’Uwiteka) abazukanye na we, abahagarariye imbohe zisinziriye, zizasohoka mu bituro igihe impanda izaba ivuze. Yegera Se, kandi niba habaho ibyishimo mu ijuru ku munyabyaha umwe wihannye, niba Se yishimira umuntu umwe wihannye akaririmba, mureke ibitekerezo byerekezwe aho hantu. Kristo aravuga ati: Data, birarangiye. Nasohoje ubushake bwawe, Mana yanjye. Nasohoje umurimo wo gucungura umuntu. Niba ubutabera bwawe bunyuzwe, “Abo wampaye, ndashaka ko aho ndi nabo bahabana na njye.” (Yohana 17:24). Kandi ijwi ry’Imana ryumvikana igira iti: Ubutabera bwanjye buranyuzwe, Satani aratsinzwe. “Imbabazi n’umurava birahuye, gukiranuka n’amahoro birahoberanye.” (Zaburi 85:10) Amaboko ya Se ahobera Umwana kandi yumvikanisha ijwi rye agira ati: “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.” (Abaheb 1:6) UB1 243.1