Ubutabera busaba ko icyaha kitababarirwa gusa, ahubwo ko igihano cy’urupfu kigomba kubahirizwa. Imana, mu mpano y’Umwana wayo w’Ikinege, yakemuye ibi bintu byombi byasabwaga. Igihe Kristo yapfaga mu cyimbo cy’umuntu, yishyuye igihano kandi atanga n’imbabazi. Umuntu yitandukanyije n’ubugingo Imana yari yamuhaye bitewe n’icyaha cye. Ubugingo bwe bwahungabanyijwe n’uburiganya bwa Satani, se w’ibyaha? Ku bwe ntashobora kumva icyo icyaha ari cyo, kandi ntashobora guha agaciro kamere y’Imana no kuyigira iye. Icyaha kiramutse kigaragariye umuntu uko kiri koko, nta kintu kikirimo cyatuma umutima w’umuntu ucyifuza. Imbaraga iyobya ya Satani iri kuri we. Uburyarya bwose Satani abasha gukoresha abumushyira imbere kugira ngo bimubuze kumva neza. Ubushobozi bwose n’imbaraga yahawe n’Imana byakoreshejwe nk’intwaro yo kurwanya Rugaba rwa byose. Ku bw’ibyo nubwo Imana imukunda, ntishobora kumuha impano n’imigisha yifuzaga kumucunshumuriraho. UB1 272.1
Ariko rero, Imana ntizatsindwa na Satani. Yohereje Umwana wayo mu isi, kugira ngo mu gufata ishusho na kamere muntu, ubumuntu n’ubumana buteranirizwe muri we, bitume umuntu azamurwa agere ku rugero rw’imico y’Imana. UB1 272.2
Nta yindi nzira umuntu aboneramo agakiza. Yesu aravuga ati: “Kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite” ( Yoh 15:5) Muri Kristo, Kristo wenyine, amasoko y’ubugingo ashobora guha kamere y’umuntu ubuzima, agahindura ibyo akunda, agatuma yifuza ibyo mu ijuru. Binyuze mu guhuza kamere y’Imana n’iy’umuntu, Kristo ashobora kumurikira ugusobanukirwa k’umuntu kandi akuzuza imbaraga itanga ubugingo mu mutima wajahajwe n’ibicumuro n’ibyaha. UB1 272.3
Iyo ibitekerezo byerekejwe ku musaraba w’i Kaluvari, mu ishusho idatunganye, Kristo agaragara ku musaraba w’isoni. Umuntu aribaza ati: Ni mpamvu ki yatumye apfa? Ni ingaruka z’icyaha? Icyaha ni iki? Ni ukugomera itegeko. Noneho amaso agahumuka, akabona kamere y’icyaha. Itegeko ryarishwe, ariko ntirishobora kubabarira uwaryishe. Ni umushorera wacu, utuma haboneka igihano. None umuti wava he? Amategeko atuyobora kuri Kristo, uwabambwe ku musaraba kugira ashobore guha gukuranuka kwe umunyabyaha mubi waguye kandi noneho abantu abazane imbere ya Se, muri kamere ye ikiranuka. Kristo ku musaraba, ntarehereza abantu kwihana ku Mana kubera amategeko ye bishe gusa—kuko uwo Imana ibabarira ibanza kumutera kwihana-- ahubwo Kristo yasohoje ibyo ubutabera bwasabaga; yitanze ubwe nk’igitambo gikuraho ibyaha. Amaraso ye yasheshe n’umubiri we washenjaguwe, byishyuye ibyo amategeko yishwe yasabaga. Bityo rero aziba icyuho icyaha cyari cyarateje. Yababarijwe mu mubiri, kugira ngo kubwo umubiri we wababajwe kandi washenjaguwe, ashobore gutabara umunyabyaha udafite kirengera. Intsinzi yagaragariye mu rupfu rwe i Kaluvari, yamenaguye burundu imbaraga z’ibinyoma Satani yashinjaga isi n’ijuru kandi icecekesha ibirego bye byavugaga ko bitashobokeraga Imana kwiyanga, ku bw’ibyo bikaba atari ingenzi mu muryango w’abantu. UB1 272.4
Satani mu ijuru yari uwa kabiri ku Mwana w’Imana. Yari uwa mbere mu bamarayika. Ubushobozi bwe bwagendaga buta agaciro, ariko Imana ntiyashoboraga kubyerekana uko byakabaye, no kongera kwigarurira abatuye ijuru bose ibikoresheje kurimburana Satani n’ibibi bye. Satani yakomezaga kugwiza amaboko, nyamara ikibi kimurimo cyari kirataramenyekana. Yari imbaraga kirimbuzi ku batuye isi n’ijuru, ariko ku bw’umutekano w’abatuye amasi n’ubuyobozi bwo mu ijuru, byari ngombwa ko yari ikwiriye gukomeza kugeza ihishuwe mu mucyo wose. UB1 273.1
Mu gushyira mu bikorwa urwango yangaga Kristo kugera ubwo amanitswe ku musaraba w’i Kaluvari, umubiri we wuzuye inguma n’imibyimba, n’umutima washenjaguritse, Satani yari yitandukanije burundu n’urukundo rw’abatuye isi n’ijuru. Ubwo rero byari bigaragaye ko Imana yari yiyanze binyuze mu mwana wayo, ikitangira ibyaha by’abari mu isi, kuko yakundaga inyoko muntu. Umuremyi yigaragarije mu Mwana w’Imana Isumbabyose. Iki kibazo ngo, «Mbese bishobora kubaho ko Imana yiyanga? cyasubijwe by’iteka. Kristo yari Imana, kandi yemera kwambara umubiri, yihinduye umuntu kandi araganduka kugera ku gupfa kugira ngo yitangeho igitambo gihoraho. UB1 273.2
Igitambo icyo ari cyo cyose umuntu yashoboraga gutanga Kristo yaragishohoje, atsinda ibishuko byose Satani yamutezaga ubutaruhuka. Uko ikigeragezo cyarushagaho kuba gikomeye, ni ko igitambo cyarushagaho gutungana. Iby’umuntu byashoboraga kwihanganira mu ntambara arwana na Satani, Kristo yarabyihanganiye muri kamere ye yari ihurijwemo ubumana n’ubumuntu. Yarumviye kandi arakiranuka kugeza ku iherezo, yapfiriye umuntu, aba incungu ye n’Umurengezi we, yihanganira ibyo abantu bihanganira byose bivuye ku mushukanyi, kugira ngo umuntu ashobore gutsinda abiheshejwe no gusangira kamere n’Imana. UB1 273.3
Ukuri nyakuri kwahwanijwe n’ikinyoma, umurava n’ubunyangamugayo byahwanijwe no kwiyorohereza n’ubushukanyi, muri buri muntu wese ubaho nk’uko Kristo yabayeho, akifuza guhara byose ndetse n’ubugingo bwe kubera ukuri. Kurwanya ibyifuzo bya Satani si umurimo woroshye. Bisaba komatana na kamere y’Imana kuva ku itangiriro ukageza ku iherezo, ubundi ntibyashoboka. Kristo, mu kunesha kwabonekeye mu rupfu rwe ku musaraba w’i Kaluvari, yaharuriye umuntu inzira mu buryo bugaragara, bityo amushoboza kubahiriza amategeko y’Imana, binyuze mu Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Nta yindi nzira. UB1 273.4
Gukiranuka kwa Kristo guhabwa umunyabyaha nk’impano igihe ayemeye. Nta kintu afite ubwe bwite keretse ibyanduye, byononekaye kandi byahumanijwe n’icyaha, bihabanye rwose n’Imana itunganye kandi Yera. Kamere yo gukiranuka ya Yesu Kristo gusa ni yo ihesha umuntu kwegera Imana. UB1 274.1
Kristo nk’Umutambyi Mukuru yinjiye mu ihema ryaherewe kudapfa i Kaluvari, kugira ngo umuntu, nubwo yabaho ku bw’Imana, agapfa buri munsi ku cyaha, nakora icyaha, abe afite umurengezi kuri Data. UB1 274.2
Yazutse mu bapfuye ashagawe n’igicu cy’abamarayika mu mbaraga n’icyubahiro bitangaje—ubumana n’ubumuntu bihurijwe hamwe. Yafashe mu biganza bye isi Satani yavugaga ko ari umutware wayo mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ku bw’umurimo we utangaje wo gutanga ubugingo bwe, yatumye inyokomuntu yongera kuzura n’Imana…. UB1 274.3
Ntihagire n’umwe wishuka yibwira ko imirimo iyo ari yo yose umuntu yakora, ishobora kumufasha kuriha umwenda w’icyaha yakoze. Iki ni ikinyoma giteje akaga gakomeye. Nuramuka usobanukiwe n’ibi, uzareke gukomeza kwishingikiriza ku ntekerezo zawe zigushimisha, uhange amaso yawe ku mpongano. Iki kibazo gisobanuka buhoro ku buryo abantu ibihumbi n’ibihumbi bibwira ko ari abana b’Imana nyamara ari abana b’umubi, kuko bishingikiriza ku murimo yabo bwite. Igihe cyose Imana yasabaga imirimo myiza, kandi n’amategeko na yo ni uko, ariko kubera ko umuntu yishoye mu cyaha aho imirimo ye itari igifite agaciro, yahawe agaciro, gukiranuka kwa Kristo konyine niko kwatugoboka. Kristo ashobora gukiza rwose, kuko ahoraho iteka ngo adusabire. Icyo umuntu ashobora gukora ku bijyanye n’agakiza ke bwite, ni ukwemera irarika rivuga ngo: “ushaka aze, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.” (Ibyah 22:17). Nta cyaha umuntu ashobora gukora kitigeze kirihirwa bihagije i Kaluvari? Nuko rero umusaraba, mu irarika ryihutirwa, ukomeza kwereka umunyabyaha ko yahanagurwaho icyaha mu buryo busesuye. UB1 274.4
Iyo wegereye umusaraba w’i Kaluvari uhabona urukundo rutagereranywa. Mu gihe usobanukiwe n’igitambo ku bwo kwizera, wibona ubwawe uri umunyabyaha, uciriweho iteka kubera kwica amategeko. Uku ni ukwihana. Iyo uzanye umutima ucishije bugufi, uhabwa imbabazi, kuko Kristo Yesu akomeza kwerekanwa ahagaze ku gicaniro, atamba igitambo cy’ibyaha by’abari mu isi. Ni umutambyi wo mu ihema nyakuri, ritashinzwe n’umuntu ahubwo ryashinzwe n’Uwiteka. Ihema ry’Abayuda ryashushanyaga iryajyaga kuza hanyuma, nta gaciro na gato rigifite. Igitambo cya buri munsi na buri mwaka ntikigikwiriye gutambwa, nyamara igitambo cy’impongano cyatanzwe n’umuhuza ni ingenzi kubera ko icyaha kigikomeza gukorwa. Yesu akorera imbere y’Imana, atamba amaraso ye yasheshwe, kuko ari yo mwana w’Intama watambwe. Yesu atanga ituro ku cyaha cyose gikozwe n’ikindi kintu cyose cyo gukiranuka kitashohojwe n’umunyabyaha. UB1 274.5
Kristo, Umuhuza wacu, na Mwuka Muziranenge baracyakomeje kuvugira umuntu, ariko Mwuka ntatwingingira nka Kristo, werekana amaraso ye, yasheshe kuva isi yaremwa; Mwuka akabakaba imitima yacu, adushishikariza gusenga no kwihana, guhimbaza no gushima Imana. Ishimwe riboneka ku munwa yacu rituruka ku mikorere ya Mwuka ukorera mu muntu ugatuma atekereza ibyera kandi agakangura indirimbo zo mu mutima. UB1 275.1
Imirimo y’idini, amasengesho, ishimwe, kwatura ibyaha k’uwihannye biturutse ku bizera nyakuri, bizamuka nk’umubavu uhumura neza bikajya mu buturo bwo mu ijuru, ariko binyuze mu miyoboro y’abantu yangiritse, nta gaciro byagira imbere y’Imana keretse gusa bitunganijwe n’amaraso. Ntibizamuka bitunganye rwose, kandi hatabaye Umuhuza wicaye iburyo bw’Imana ngo abijyane kandi abyejesheje gukiranuka kwe, ntabwo byakwemerwa n’Imana. Buri mubavu wose uva mu mahema yo ku isi ugomba kubobezwa n’ibitonyanga by’amaraso ya Kristo yeza ibyaha. Agaragaza imbere ya Se urwabya rurimo imirimo ye, nta kizinga cyo kwangirika ko mu isi kurangwamo. Muri uru rwabya ateranirizamo amasengesho, amashimwe, no kwatura ibyaha kw’abantu be, akabyongeraho gukiranuka kwe kutagira ikizinga. Noneho rero, igihe bishyizwemo impumuro y’imirimo yo guhongerera ya Kristo, umubavu uza imbere y’Imana wemewe. Ubwo ni bwo ubuntu buza ari igisubizo. UB1 275.2
Icyampa bose bakabona ko ikintu cyose kijyanye no kumvira, kwihana, guhimbaza no gushima, bishyirwa ku muriro waka wo gukiranuka kwa Kristo. Impumuro y’uko gukiranuka izamuka nk’igicu gikikije intebe y’Imbabazi. UB1 275.3