Inyigisho ya Kristo mu Butumwa Bwiza ihuye neza n’inyigisho za Kristo zanyujijwe mu bahanuzi bo mu Isezerano rya Kera. Abahanuzi bavugiraga mu ntumwa za Kristo mu Isezerano rya Kera nk’uko intumwa zavugaga ubutumwa bwe mu Isezerano Rishya, nyamara nta kuvuguruzanya kuri mu nyigisho zabo. Kugeza n’ubu Satani yakomeje gukoresha ibinyoma byo gukiranirwa kugira ngo ijambo ry’Imana rye kugira imbaraga ku baryumva. Ikintu cyoroshye kandi kigaragara ashaka kugihindura ubwiru. Afite uburambe bw’igihe kirekire muri uyu murimo. Azi kamere y’Imana kandi mu bushukanyi bwe yigaruriye isi. Byanyuze mu kwambura ijambo ry’Imana imbaraga kugira ngo icyaha kize mu isi. Adamu yemeye ibinyoma bya Satani, kandi binyuze mu kugaragaza nabi kamere y’Imana, imibereho ya Adamu yarahindutse kandi ita isura. Yagomeye itegeko ry’Imana, akora ikintu Uwiteka yari yaramubujije gukora. Binyuze mu kutumvura Imana, Adamu yaraguye; ariko iyo aza gutsinda ikigeragezo, akubaha Imana, inzugi z’imibabaro ntiziba zarakinguriwe iyi si yacu. UB1 276.1
Mu kwizera ibyo Satani avuga agaragaza nabi Imana, kamere y’umuntu n’umurage we byarahindutse, ariko abantu nibizera ijambo ry’Imana, bazahindurwa mu ntekerezo no mu mico, babe bakwiriye guhabwa ubugingo buhoraho. Kwizera ko “Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16,) bizahindura umutima, kandi bizatuma ishusho y’Imana igaruka mu muntu. UB1 276.2
Nk’uko benshi bameze ubu, ni ko Pawulo yari ameze (mbere yo guhinduka kwe), Yari yiringiye gukiranuka kwe ku bwa kavukire, ariko ibyiringiro bye byari bishingiye ku kinyoma. Byari ukwizera kutari uko muri Kristo, kuko yiringiraga iminsi mikuru n’imihango by’idini. Ishyaka rye ku by’amategeko ntiryari rishingiye kuri Kristo kandi nta gaciro ryari rifite. Ibyo yirataga byari uko yari inyangamugayo mu bijyanye n’iby’amategeko asaba; ariko akanga Kristo utuma amategeko agira agaciro. Yiringiraga ko ari mu kuri. Aravuga ati: “Ubwanjye nibwiraga ko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w’i Nazareti. No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y’imbohe mpawe ubutware n’abatambyi bakuru; kandi uko babicaga nemeraga ko babica. ” (Ibyak 26:9-10). Mu gihe runaka Pawulo yakoze umurimo uteye ubwoba atekereza ko akora umurimo w’Imana, kuko avuga ati: “Kuko nabikoze mu bujiji ntarizera” (1 Timoteyo 1:13) Ariko kuba nta buryarya yari afite, ntibisobanura ko yari mu kuri, cyangwa ngo amakosa yakoze biyahindure ukuri. UB1 276.3
Kwizera ni inzira ukuri cyangwa ikinyoma bicamo kugira ngo biture mu ntekerezo. Ni uburyo ukuri cyangwa ifuti bishobora kwakirwa ku bw’igikorwa kimwe cy’ibitekerezo, nyamara kwerekana itandukaniro rigaragaza neza niba twizera Ijambo ry’Imana cyangwa inyigisho z’abantu. Igihe Kristo yihishuriraga Pawulo, maze akemera ko yamutotezaga binyuze mu kurenganya abera be, yemeye ukuri nk’uko kuri muri Yesu. Imbaraga ihindura imico n’intekerezo yaragaragaye, aherako ahinduka mushya muri Kristo Yesu. Yakiriye ukuri mu buryo bwuzuye ku buryo isi cyangwa gihenomu bitashoboraga kunyeganyeza kwizera kwe. UB1 277.1
Hari benshi bavuga n’ijwi rirenga bati: «Izere, wizere gusa.” Ubabaze icyo ukwiriye kwizera. Mbese ukwiriye kwizera ibinyoma bihimbwe na Satani birwanya amategeko yera y’Imana, akiranuka kandi meza? Imana ntishobora gukoresha ubuntu bwayo bukomeye kandi bw’igiciro kugira ngo ihindure ubusa amategeko yayo, ahubwo butuma arushaho gukomera. Mbese icyemezo cya Pawulo ni ikihe? Aravuga ati: “Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho. Icyakora, simba naramenye icyaha, iyo ntakimenyeshwa n’amategeko… nanjye kera nari muzima, ndafite amategeko; maze itegeko rije, icyaha kirahembuka kandi [Ese amategeko yahise avaho?—Oya] jyewe [Pawulo]ndapfa … Noneho rero amategeko ni [ari mu nzira kugira ngo ambuze umudendezo n’amahoro? Oya] ayera, kandi itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza.” (Abaroma 7:7-12) UB1 277.2
Pawulo yari azi ko nta mbaraga zo kubabarira uwayagomeye iri mu mategeko . “Kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko.” (Abaroma 3:20) “Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha, kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka; kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.” (Abaroma 8:3, 4). UB1 277.3
Uwiteka yabonye ukugwa kwacu; yabonye ko dukeneye ubuntu, kandi kuko yakunze ubugingo bwacu, yatugiriye ubuntu aduha n’amahoro. Ubuntu ni ukugirira neza umuntu utabikwiriye, umuntu wazimiye. Ihame ry’uko turi abanyabyaha, aho kugira ngo rituvutse imbabazi n’urukundo by’Imana, urukundo rwayo rukomeza kwigaragaza kuri twe kugira ngo dushobore gukizwa. Kristo aravuga ati: “Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranije, kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho.” (Yohana 15:16) UB1 277.4
Adamu amaze gucumura, hateganijwe uburyo bwo kugira ngo azongere kungwa n’Imana. Mu gihe gikwiriye, Yesu Umwami w’ubugingo, yazanywe mu isi yacu no kurwanya imbaraga z’umwijima. Muri iyi si, Satani yabonye uburyo bwo kwerekana ingaruka zo kubaho atagengwa n’itegeko iryo ari rysose, kandi Kristo, kubwo kubahiriza amategeko ya Se adakebakeba, yagaragaje ibyiza byo kugendera mu mahame yo gukiranuka. Hakurikijwe amahame y’ikibi, Satani yatoteje Umwana w’Imana akoresheje ibishuko bikomeye, kandi ku iherezo amujyanisha mu rukiko kugira ngo acirwe urubanza rwo gupfa nta mpamvu. Ingabo z’umubi zashishikarije imitima y’abantu gusohoza amahame y’ikibi. Kristo na Baraba berekanwe imbere y’imbaga y’abantu. Baraba yari umwambuzi kabuhariwe ndetse akaba n’umwicanyi; Kristo yari Umwana w’Imana. Pilato abitegereje bombi atekereza nta gushidikanya ko abantu barahitamo Yesu. Ibimenyetso by’ubupfura, ubwenge n’ubutungane byagaragariraga mu maso he, bihabanye cyane n’uburyo Baraba yagaragaraga. Yarabajije ati: “Muri abo bombi uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?” (Matayo 27:21) Igitero cyari kirakaye cyateye hejuru n’ijwi rirenga kivuga kiti: “Baraba.” “Pilato arabasubiza ati: nuko Yesu witwa Kristo ndamugira nte? Bose bati: ‘Nabambwe’: na we arabasubiza ati: Ku ki? Yakoze cyaha ki? Ariko barushaho gusakuza cyane bati: ‘Nabambwe!” (Matayo 27:22,23) UB1 278.1
Muri uku guhitamo amahame ya Satani yaragaragajwe; kandi n’ingabo z’ijuru, n’amasi yose Imana yari yararemye, yemeje ko Satani yari umurezi wa benedata, umubeshyi ndetse akaba n’umwicanyi. Mu ijuru no mu masi ataracumuye ikibazo cy’imbaraga iyobya ya Satani n’amahame ye y’ubugome, byabonewe igisubizo, kandi gukiranuka no kwera bya Kristo warimo ageragezwa mu mwanya w’umuntu wacumuye, byari byemejwe iteka ryose. Kugwiza amajyambere kwa kamere ya Satani n’imigambi ye, byatumye atandukanywa burundu n’urukundo rw’abo mu masi ataraguye, kandi intambara yari hagati ye na Kristo y’ugomba kuba umutware, byarakemuwe by’iteka ryose mu ijuru. Gukiranuka kwagaragariye muri kamere ya Kristo kwagombaga kuba ishingiro iteka ryose, ibyiringiro bikiza by’abari mu isi. Buri muntu wese uhitamo Kristo ashobora kuvugana kwizera ati: “Uwiteka gukiranuka kwanjye.” UB1 278.2
Kristo “yarasuzugurwaga akangwa n’abantu; yari umunyamibabaro wamenyereye intimba; yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso, natwe ntitumwubahe. Ni ukuri, intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye; ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana, agacumitwa na Yo, agahetamishwa n’imibabaro.” (Yesaya 53:3,5) UB1 278.3
Ubuntu bwa Kristo n’amategeko y’Imana ntabwo bitandukanywa. Muri Yesu imbabazi n’ukuri birahura, gukiranuka n’amahoro birahoberana. Mu mibereho ye na kamere ye, ntagaragaza gusa kamere y’Imana, ahubwo agaragaza na kamere y‘umuntu ushobora gukora. Yari ahagarariye Imana kandi akaba intangarugero ku bantu. Yerekaga abatuye isi icyo ubumuntu bushobora guhinduka cyo igihe bwomatanye n’ubumana ku bwo kwizera. Umwana w’ikinege w’Imana yafashe kamere y’umuntu ashyira umusaraba we hagati y’isi n’ijuru. Kubw’umusaraba umuntu yegerejwe Imana, n’Imana yegerezwa umuntu. Ubutabera bwamanutse mu ijuru buva mu mwanya uteye ubwoba, n’ingabo zo mu ijuru, n’ingabo zo kwera, begera hafi y’umusaraba, bubika imitwe yabo baramya Imana; kuko ku musaraba ubutabera bwanyuzwe. Binyuze mu musaraba umunyabyaha yakuwe mu mbaraga z’icyaha zari zimuboshye, avanwa mu maboko y’ingabo z’umubi, kandi igihe cyose habayeho kwegera umusaraba, umutima ucishwa bugufi kandi ugatera hejuru wihana ugira uti: “Ni ibyaha byanjye byatumye Umwana w’Imana abambwa.” Asiga ibyaha bye ku musaraba kandi binyuze mu buntu bwa Kristo, kamere ye irahinduka. Umucunguzi akura umunyabyaha mu mukungugu, akamushyira mu buyobozi bwa Mwuka Muziranenge. Uko umunyabyaha ahanga amaso Umucunguzi, agira ibyiringiro, gukomezwa n’ibyishimo. Kwizera kugundira Kristo mu rukundo. Kwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya ubugingo. UB1 279.1