“Yesu ajya i Galilaya, avuga Ubutumwa Bwiza bw’Imana, ati: ‘Igihe kirasohoye, Ubwami bw’Imana buri hafi: nuko mwihane, mwemere Ubutumwa Bwiza.” (Mariko 1:14,15) Kwihana kugendana no kwizera, kandi mu Butumwa Bwiza abantu bashishikarizwa kwihana ngo babone agakiza. Pawulo yigishije kwihana. Yaragize ati: “Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe. Nahamirije Abayuda n’Abagiriki kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.” (Ibyak 20:20,21). Nta gakiza kabaho hatabayeho kwihana. Umunyabyaha utihannye ntashobora kwizeza umutima we ngo ahabwe gukiranuka. Pawulo avuga ko kwihana ari agahinda ko mu buryo bw’Imana umuntu agira kubera icyaha, na ko “gatera kwihana kuticuzwa, kandi kakazana agakiza.” (2 Abakorinto7:10) Uku kwihana nta kintu kwifitemo kikugira umurimo mwiza, ahubwo gutegurira umutima kwakira Kristo nk’Umukiza rukumbi, ibyiringiro rukumbi by’umunyabyaha wazimiye. UB1 292.1
Iyo umunyabyaha arebye ku itegeko, igicumuro cye kiramuhishurirwa, kikinjira mu mutimanama we, kandi akumva aciriweho iteka. Guhumurizwa kwe n’ibyiringiro bibonerwa mu gutumbira umusaraba w’ i Kaluvari. Iyo agerageje kwishingikiriza ku masezerano no kwishingikiriza ku cyo Imana yavuze, guhumurizwa n’amahoro bitaha mu mutima we. Atera hejuru agira ati: “Uwiteka, wasezeranye ko uzakiza abagusanga bose mu izina ry’Umwana wawe. Ndarimbutse, nta bufasha mfite kandi nta n’ibyiringiro. Uwiteka, nkiza naho ubundi ndarimbutse.” Kwizera kwe kwishingikiriza kuri Kristo, maze agahera ko atsindishirizwa imbere y’Imana. UB1 292.2
Ariko nubwo Imana ari inyakuri, kandi igatsindishiriza umunyabyaha binyuze mu mirimo ya Kristo, nta muntu ushobora gutwikiriza umutima we ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo agikora ibyaha azi cyangwa akirengagiza inshingano abizi. Imana ishaka yuko umuntu ayegurira umutima wose, mbere yo gutsindishirizwa; kugira ngo umunyabyaha agumane gutsindishirizwa hagomba gukomeza kubaho kumvira, binyuze mu kwizera kuzima, guhoraho, gukorera mu rukundo kandi kukeza ubugingo. UB1 292.3
Yakobo yandika kuri Aburahamu avuga ati: “Mbese Sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? Ubonye yuko kwizera kwafatanyije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye, ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo: Aburahamu yizeye Imana, bimuhwanirizwa no gukiranuka, yitwa inshuti y’Imana. Ubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.” (Yakobo 2:21-24) Kugira ngo umuntu atsindishirizwe no kwizera, kwizera kugomba kugera ku rwego kubasha kugenga urukundo n’ibyo umutima wifuza; kandi kumvira niko gutuma kwizera ubwako gutungana. UB1 292.4
Ahatari ubuntu bwa Kristo, umunyabyaha nta byiringiro aba afite; ntacyo ashobora gukorerwa; ariko ku bw’ubuntu bw’Imana, ahabwa imbaraga y’indengakamere igakorera mu bitekerezo, mu mutima no mu mico ye. Iyo umuntu yakiriye ubuntu bwa Kristo bituma abona icyaha muri kamere yacyo mbi, hanyuma kikirukanwa mu mutima we. Ni kubw’ubuntu dushobora kugirana umubano na Kristo, no gukorana na we mu murimo wo gukiza abandi. Kwizera ni cyo kintu Imana yabonye ko ari ngombwa kugira ngo isezeranire abanyabyaha imbabazi; atari uko hari ikintu kwifitemo gituma ugufite aba akwiriye agakiza, ahubwo ni ukubera ko kubasha gusingira ibyo Kristo yakoze, ari byo muti wateganirijwe icyaha. Kwizera gushobora kugaragaraza kumvira gutunganye kwa Kristo mu cyimbo cy’ibicumuro n’amahumane by’umunyabyaha. Iyo umunyabyaha yizeye ko Kristo ari Umukiza we bwite, ubwo ni bwo Imana, ikurikikije amasezerano yayo adakuka, imubabarira icyaha cye kandi ikamutsindishiriza nta cyo atanze. Umuntu wihana abona ko gutsindishirizwa kwe kuzanwa n’uko Kristo, nk’Umucunguzi we kandi umwishingizi we, yamupfiriye kandi akaba ari na we mpongano ye no gukiranuka kwe. UB1 293.1
“Aburahamu yizeye Imana, bimuhwanirizwa no gukiranuka. Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. Ariko rero udakora, ahubwo akizera utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka.” (Abaroma 4:3-5) Gukiranuka ni ukumvira amategeko. Amategeko asaba gukiranuka, kandi iki ni cyo umunyabyaha agomba itegeko; nyamara ntashobora kugitanga. Uburyo bwonyine ashobora kugera ku gukiranuka ni ukwizera. Binyuze mu kwizera ashobora gushyikiriza Imana ibyo Kristo yamukoreye, Uwiteka na we akabara gukiranuka k’Umwana we kuri uwo munyabyaha. Gukiranuka kwa Kristo kwemerwa mu mwanya wo gutsindwa k’umuntu, Imana ikamwakira, ikamubabarira, igatsindishiriza uwo muntu wihannye kandi wizeye, ikamufata nk’umukiranutsi, kandi ikamukunda nk’uko ikunda Umwana wayo. Uku ni ko kwizera kubarwa nko gukiranuka, kandi umuntu ubabariwe akomeza guhabwa ubuntu bukurikira ubundi, ava mu mucyo muto, akajya mu mucyo urushijeho kuba mwinshi. Ashobora kuvugana ibyishimo ati: “Iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Muziranenge; uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducuncumuriraho cyane, kugira ngo dutsindishirizwe n’ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.” (Tito 3:5-7) UB1 293.2
Kandi handitswe ngo: ” Icyakora abamwemeye bose, bakizera Izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso, cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.” (Yohana 1:12,13). Yesu yaravuze ati: “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.”(Yohana 3:3) ” Umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.” (Yohana 3:5) Ntabwo ari urugero rwo hasi rwadushyizwe imbere, kuko tugomba guhinduka abana b’Imana. Tugomba gukizwa umuntu ku giti cye; kandi igihe cy’ibigeragezo ndetse n’imibabaro, tuzashobora gutandukanya uwakoreye Imana n’utarayikoreye. UB1 294.1
Benshi bayoba inzira y’ukuri, kubera ko batekereza ko bagomba kujya mu ijuru bagize icyo bakora ngo babe bakwiriye kugirirwa neza n’Imana. Bashaka kwihindura beza bakoresheje umuhati wabo bwite. Ntibashobora kubigeraho na rimwe. Kristo yaduharuriye inzira binyuze mu kwitambaho igitambo ku bwacu, kutubera urugero, no guhinduka Umutambyi wacu Mukuru. Aravuga ati: ‘Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo” (Yohana 14:6) Turamutse dukoresheje umuhati wacu tugashobora nibura gutera intambwe imwe tugana ku rwego, amagambo ya Kristo ntiyaba ari ukuri. Ariko nitwemera Kristo, imirimo myiza izagaragara nk’imbuto zihamya ko turi mu nzira y’ubugingo, ko Kristo ari inzira yacu, kandi ko tugendera mu nzira y’ukuri igana mu ijuru. UB1 294.2
Kristo yitegereza umwuka dufite, kandi iyo abonye twikorera umutwaro wacu mu kwizera, gukiranuka kwe kuzuye kuduhongerera ku byo tudashoboye kugeraho. Iyo dukoze uko dushoboye, ahinduka gukiranuka kwacu. Uko gukiranuka kwakira buri murasire wose w’umucyo Imana itwoherereza kugira ngo kuduhindure umucyo w’abari mu isi. 203Letter 33,1889 UB1 294.3