Ubutumwa bw’iki gihe—gutsindishirizwa kubwo kwizera—ni ubutumwa buva ku Mana: burimo imbaraga z’Imana; kuko urubuto rwabwo ari ukwera. Bamwe bakeneye cyane ukuri guhebuje bahawe, turatinya ko nta cyo kwabamariye. Ntibakinguye urugi rw’imitima yabo ngo bakire Yesu nk’umushyitsi wo mu ijuru, bityo bagira igihombo gikomeye. Mu by’ukuri hariho inzira ifunganye tugomba kunyuramo; umusaraba uboneka kuri buri ntambwe y’urugendo. Tugomba kwiga kubeshwaho no kwizera; noneho rero ibihe by’umwijima bizatamururwa n’imirasire y’umugisha iva kuri Zuba ryo Gukiranuka. UB1 287.1
Nta mahoro dufite niba twirengagiza gushakira umucyo n’ubumenyi mu byanditswe buri munsi. Imigisha yo mu isi ntishobora kuboneka umuntu atayiruhiye; none se dushobora dutegereza kubona imigisha y’Umwuka n’iy’ijuru nta mwete tubishyizemo? Ibirombe birimo ukuri bikwiriye gucukurwa. Uku ni ko umunyezaburi avuga: “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge” (Zaburi 119:130). Ijambo ry’Imana ntirigomba gutandukanywa n’imibereho yacu. Rigomba gutekerezwaho, guhabwa ikaze mu mitima, gukundwa no kumvirwa. Dukeneye kandi ubumenyi busumbyeho, dukeneye kumurikirwa ku byerekeranye n’inama y’agakiza. Mu bantu ijana nta n’umwe usobanukiwe ukuri kwa Bibiliya kuri iki cyigisho cy’ingenzi ku mibereho yacu myiza yo muri iki gihe ndetse n’iy’iteka ryose. Igihe umucyo utangiye kurasa ngo wereke abantu inama yo gucungurwa; umwanzi akora ibishoboka byose kugira ngo abavutse umucyo, we kwinjira mu mitima yabo. Iyo twiga Ijambo ry’Imana n’umutima wichishije bugufi ngo wigishwe, imyanda y’ikinyoma izakurwaho maze imaragarita y’ukuri yahishwe amaso yacu igihe kirekire, ihishurwe. UB1 287.2
Hakenewe cyane ko Kristo abwirizwa nk’ibyiringiro rukumbi n’agakiza. Igihe inyigisho yo gutsindishirizwa kubwo kwizera yigishwaga mu iteraniro ry’i Roma, benshi bayakiriye nk’uko umugenzi ufite inyota agotomera amazi. Igitekerezo cy’uko gukiranuka kwa Kristo kutubarwaho, bidatewe n’imirimo myiza twakoze, ahubwo ari uko ari impano y’Imana y’ubuntu, byagaragaye nk’igitekerezo cy’igiciro gikomeye. 195Urwibutso n’Integuza (The Riview and Herald, 03/09/1889). UB1 287.3
Iyo twambaye gukiranuka kwa Kristo, ntabwo dushobora kwishimira icyaha kuko Kristo azaba akorera muri twe. Dushobora gukosa, ariko tuzanga icyaha cyatumye Umwana w’Imana ababazwa. 196Urwibutso n’Integuza (The Riview and Heral, 18/3/1889). UB1 288.1
Hari ukuri gukomeye, kwahishwe igihe kirekire munsi y’ibishingwe by’ikinyoma, gukwiriye guhishurirwa abantu. Inyigisho yo gutsindishirizwa kubwo kwizera yahishwe amaso y’abantu benshi bavugaga ko bizera ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Abantu batekereza ko bera bararengereye kuri iyi ngingo. Mu ishyaka rikomeye barigishije bati: “Wizere Kristo gusamaze ukizwe ariko ntiwite ku mategeko y’Imana. ” Uku si ko Ijambo ry’Imana ryigisha. Kwizera nk’uku nta shingiro gufite. Iyi si yo maragarita y’ukuri Imana yahaye abantu bayo muri iki ghe. Iyi nyigisho iyobya abantu b’abanyakuri. Umucyo uturuka mu Ijambo ry’Imana uhishura ko amategeko agomba kwamamazwa. Kristo akwiriye kwererezwa kuko ari Umukiza ubabarira ibicumuro , ukiranirwa n’ibyaha, ariko nta bwo azigera ababarira na hato umuntu icyaha atihannye. 197Urwibutso n’Integuza (The Riview and Herald, 13/8/1889). UB1 288.2
Dufite amateraniro arushijeho kuba meza cyane. Umwuka wari waranze iteraniro ry’i Mineapolis ntawe uboneka hano. Byose biragenda bisimburana neza. Hari intumwa nyinshi mu iteraniro. Iteraniro ryacu rya saa kumi n’imwe za mu gitondo rifite abantu benshi kandi amateraniro ni meza. Ubuhamya bwose numvise bwari ubuhamya bwubaka. Bavuga ko umwaka ushize wabaye umwaka uhebuje iyindi mu buzima bwabo; umucyo waka uturuka mu Ijambo ry’Imana warumvikanye kandi wari usobanutse—gutsindishirizwa ku bwo kwizera, Kristo gukiranuka kwacu. Ibyo twabonye kandi twumvise byaradushimishije cyane. UB1 288.3
Amateraniro yose nayabayemo uretse abiri ya mu gitondo. Saa mbiri Mwenedata Jones yabwirije ku gutsindishirizwa ku bwo kwizera, abantu barabyishimiye cyane. Hariho gukurira mu kwizera no mu kumenya Umwami wacu n’Umukiza Yesu Kristo. Hariho abantu batari bake batagize amahirwe yo kumva iki cyigisho mbere, ariko noneho barimo basobanukirwa, kandi banagaburirwa ibimanyu by’imigati bivuye ku meza y’Umwami. Ubuhamya bugenewe ijuru n’isi bwavuye ku bavugaga bwari uko ubu butumwa bw’umucyo n’ukuri bwashyikirijwe abantu bacu ari ukuri kw’iki gihe, kandi n’aho ariho hose bajya mu nsengero, umucyo, kuruhurwa n’umugisha w’Imana ugendana nabo. UB1 289.1
Dufite umunsi mukuru wo kurya ibibyibushye, kandi iyo tureba abantu bakira umucyo, turishima, tugatumbira Yesu ari we Banze ryo Kwizera kwacu kandi akaba ari na we ugusohoza. Kristo ni we cyitegererezo cyacu; kamere ye igomba kuba iyacu. Ibyiza byose by’akarusho biri muri we. Tureka kureba ku muntu n’ikindi kintu cyose cyatubera urugero, tugahanga Yesu amaso mu bwiza bwe bwose. Ubwenge bwabo bwuzuzwa ibitekerezo bikomeye kandi bifite imbaraga z’akaburankomyi bahawe no gukomera kwe; ikintu kindi icyo ari cyo cyose nta busobanuro kiba kigifite, kandi imyitwarire yose itagaragaza ishusho ye nayo irazimira. Ndareba uburebure bw’igihagararo n’ubw’ikijyepfo dushobora kugeraho turamutse twemeye buri murasire w’umucyo utugeza ku Mucyo ukomeye. Imperuka y’isi iri hafi, kandi Imana idusaba kuba maso muri iki gihe. UB1 289.2
Nshimishwa no kubona benedata b’abagabura bashakashaka mu byanditswe. Habayeho umuhati muke cyane mu gucukumbura ibyanditswe mu buryo bwimbitse, ngo ubwenge bwuzuzwemo imaragarita z’ukuri. Twese tugira igihombo gikomeye gitewe no kudatera umwete intekerezo zacu ngo zishakashake zisenga ukumurikirwa n’Imana, kugira ngo dushobore gusobanukirwa n’ijambo ryayo ryera. Nizeye ko hazabaho kwigira imbere kutajenjetse mu bantu bacu, bakagira umuhati uruseho mu kugendana n’ubutumwa bwa Marayika wa gatatu. 199Manuscript 10, 1889 UB1 289.3
Reka buri wese uvuga ko yizera ko kugaruka k’Umwami kuri bugufi, ashake mu Byanditswe kurusha uko asanzwe abikora, kuko Satani yiyemeje gukoresha uburyo bwose bushoboka ngo aheze imitima ya benshi mu mwijima, no kubahuma amaso ngo batareba ingorane ziriho muri iyi minsi turimo. Reka buri mwizera wese afate Bibiliya ye kandi asenge ashishikaye, kugira ngo amurikiwe na Mwuka Muziranenge ngo amumenyeshe iby’ukuri, kandi arusheho gusobanukirwa Imana iyo ari yo na Yesu Kristo uwo yatumye. Shakashaka ukuri nk’ushaka ubutunzi bwahishwe, kandi utenguhe umwanzi. Igihe cyo kugeragezwa kiratwugarije, kuko ijwi rirenga rya marayika wa gatatu ryatangiriye mu ihishurwa ryo gukiranuka kwa Kristo, Umucunguzi ubabarira ibyaha. Iyi ni intangiriro y’umucyo wa marayika wari ufite ubwiza buzakwira isi yose. Ni umurimo wa buri wese wakiriye umuburo, kwerereza Kristo, akamugaragariza abatuye isi nk’uko yahishuriwe mu bishushanyo byasuraga umurimo we, nk’uko yerekanwaga n’ibyahishuriwe abahanuzi, kandi nk’uko byahishuriwe mu nyigisho yahaye abigishwa be no mu bitangaza yakoreye abana b’abantu. Rondora mu Byanditswe; kuko ari byo bimuhamya. UB1 289.4
Niba uzabasha guhagarara mu gihe cy’akaga gakomeye, ugomba kumenya Kristo, kandi impano yo gukiranuka kwe abara ku munyabyaha wihannye ukayigira iyawe. 200Urwibutso n’Integuza (The Riview and Herald), 22/11/1892 UB1 290.1
Ku bwa Kristo, umuntu ahabwa guhindurwa mushya ndetse no kwiyunga. Umusaraba w’i Kaluvari wakuyeho umworera watewe n’icyaha. Umwenda wose kandi ushyitse wishyuwe na Yesu, kandi ibyo yakoze ni byo bituma umunyabyaha ababarirwa, kandi ubutabera bw’amategeko bugakomezwa. Abizera ko Kristo ari igitambo gikuraho ibyaha, bashobora kumusanga kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo; kuko binyuze mu murimo we, umushyikirano hagati y’Imana n’umuntu wongeye kuboneka. Imana ishobora kunyemera nk’umwana wayo, nanjye nshobora kuvuga kandi nkishimira ko Imana ari Umubyeyi wanjye unkunda. Tugomba gushyira ibyiringiro byacu byo kujya mu ijuru muri Kristo wenyine, we watwitangiye akaba n’Umwishingizi wacu. UB1 290.2
Twagomeye amategeko y’Imana, kandi nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko. Umuhati wose n’imbaraga zose umuntu yakoresha, nta gaciro byagira ko kwishyura ibyo amategeko yera kandi akiranuka asaba, ari na yo yagomeye; nyamara binyuze mu kwizera Kristo, ashobora kwishingikiriza ku gukiranuka kw’Umwana w’Intama guhagije mu buryo bwose. Kristo, muri kamere ye ya kimuntu yasohoje ibyo amategeko yasabaga. Yikoreye umuvumo w’amategeko kubera umunyabyaha, yamutangiye impongano, kugira ngo umwizeye wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kwizera kuzima kwakira gukiranuka kwa Kristo, umunyabyaha agahindurwa umuneshi muri Kristo, kuko aba yahindutse usangiye kamere n’Imana, bityo ubumana n’ubumuntu bigahurizwa hamwe. UB1 290.3
Umuntu ugerageza kugera mu ijuru bitewe n’imirimo ye bwite yo gukurikiza amategeko, aba agerageza ikidashoboka. Umuntu ntashobora gukizwa adafite kumvira; nyamara imirimo ye ntikwiriye kuba ari iye bwite; Kristo akwiriye kumutera gukunda no gukora ibyo yishimira. Iyaba umuntu yashoboraga kwikiza ubwe kubera ibyo akora, yaba afite muri we icyo kwishimira. Umuhati umuntu akoresha mu mbaraga ze bwite ngo abone agakiza ushushanywa n’ituro Kayini yatuwe. Ibyo umuntu ashobora gukora byose adakoreshejwe na Kristo biba byandujwe no kwikunda n’icyaha; nyamara ikintu gikoranywe kwizera cyemerwa n’Imana. Iyo dushishikajwe no gushaka ijuru binyuze mu byo Kristo yakoze, ubugingo bwacu burakura. Iyo dutumbiriye Yesu we banze ryo kwizera akaba ari na we ugusohoza, imbaraga zisimburana n’izindi, kunesha kugasimburana n’ukundi, kuko muri Kristo ubuntu bw’Imana butuzanira agakiza kuzuye. UB1 290.4
Utizera ntibishoboka ko anezeza Imana. Kwizera kuzima gushoboza nyirako kwishingikiriza ku mirimo ya Kristo, kukanamushoboza guhumurizwa no kunyurwa n’inama y’agakiza. 201The Review and Herald (Urwibutso n’Integuza), 1/7/1890 UB1 291.1