Mu mitima myinshi bigaragara ko uguhumekerwa ubugigo mu by’umwuka ari ingume. Ibi bintera agahinda cyane. Ndatinya ko urugamba rwo guhangana n’isi, umubiri, n’umubi rwaba rwararetswe. Dukomeze twishimire ubukristo budashyitse, kwikunda, umutima wo kurarikira iby’isi, gufatanya ukutubaha Imana no kunezezwa n’ibinyoma byayo? Oya! Kubw’ubuntu bw’Imana, reka dushikame ku mahame y’ukuri, dukomeye tutajegajega kuzageza ku iherezo tugifite ibyiringiro byacu twatangiranye. Ntidukwiriye kuba “ibyangwe, duhirimbane mu mitima dukorera Umwami wacu” (Abaroma 12:11). Umwigisha wacu ni umwe, ndetse ni Kristo, ni we dukwiriye kureba. Ni we utugabira ubwenge dufite. Kubw’ubuntu bwe dukwiriye kurinda gukiranuka kwacu, duhagaze imbere y’Imana twiyoroheje, n’imitima imenetse kandi tuyigaragaza ku isi. UB1 103.4
Ibibwirizwa byagiye bikenerwa cyane mu matorero yacu. Abizera bagiye bishingikiriza ku bivugirwa ku ruhimbi aho kwisunga Mwuka Muziranenge. Kudashaka no kudakoresha impano z’Umwuka bahawe byatumye baba abanyantege nke. Igihe abagabura bagiye gukorera ahantu hashya, abizera bakwiriye gufasha muri izo inshingano, kandi mu kuzikora ubushobozi bwabo bwakiyongera. UB1 103.5
Imana irega abagabura n’abantu bayo icyaha gikomeye cyo gucika intege mu by’Umwuka ivuga iti: “Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye ku kuruka. Kuko uvuga uti: ‘Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe ntacyo nkennye; Utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa. Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.”(Ibyah 3:15-18). Imana ihamagarira abantu kugira ububyutse mu by’Umwuka no mu by’ubugorozi. Niba ibyo bitabaye, abantu b’akazuyazi bazakomeza gukura batukisha Uwiteka, kugeza igihe azanga kubemera nk’abana Be. UB1 104.1
Ububyutse n’ubugorozi bigomba kubaho, bitewe n’umurimo wa Mwuka Muziranenge. Ububyutse n’ubugorozi ni ibintu bibiri bihabanye. Ububyutse busobanura guhinduka mushya mu mibereho y’iby’Umwuka, guhembuka kw’imbaraga z’ibitekerezo n’iz’umutima no kuzuka uva mu rupfu rw’ iby ‘umwuka. Ubugorozi bwo busobanura kuvugurura gahunda, guhinduka mu bitekerezo n’inyigisho, akamenyero n’ibikorwa. Ubugorozi ntibuzera imbuto nziza yo gukiranuka niba butomatanye n’ububyutse mu by’Umwuka. Ububyutse n’ubugorozi bikwiriye gukora umurimo wabigenewe, kandi mu gukora uyu murimo bigomba kugendana. 104The review and herald 25/02/1902 UB1 104.2
Neretswe yuko Uwiteka azasohoza imigambi Ye akoresheje inzira n’uburyo bitandukanye. Ntabwo ari abantu bafite impano z’ikirenga bonyine, si n’abaminuje mu buryo bugaragarira isi Uwiteka akoresha mu gukora umurimo we w’igiciro kandi wera wo gukiza imitima. Azakoresha uburyo bworoheje; azakoresha abantu benshi bari bafite ubushobozi buke ngo bafashe mu gutuma umurimo Wayo ukomeza kujya imbere. Mu gukoresha uburyo bworoheje, azazana abantu bafite ubutunzi n’amasambu bizere ukuri, kandi abangaba bazakoreshwa n’Uwiteka mu gutuma umirimo We ujya imbere. 105Letter 62, 1909 UB1 104.3