Go to full page →

IGICE CYA 17: KWITA KU MIBEREHO MISHYA UB1 105

INTAMBARA YAKURIKIYE UBUBYUTSE UB1 105

Mu 1893 hari ububyutse bugaragara mu bigo byacu i Battle Creek ku cyicaro gikuru, n’ikimenyetso gikomeye cy’umurimo w’Umwuka w’Imana. Imigisha myinshi yatakariye mu bihe byahise bikurikiraho. Muri ibi bihe hamwe n’inama zatanzwe zijyanye nabyo hashoboye kuboneka inyigisho zifite umumaro no muri iki gihe. Abakusanyije izi nyandiko. UB1 105.1

Nyuma yo gusukwa k’Umwuka w’Imana i Battle Creek byagaragariye muri Koleji ko igihe cy’umucyo mwinshi w’iby’Umwuka kibangikana n’igihe cy’umwijima mu by’Umwuka. Satani n’ingabo ze nyinshi zimukorera bari ku isi, barakoresha imbaraga zabo ku mutima wose kugira ngo avutswe imigisha y’ubuntu yaturutse mu ijuru kongera kubaho no kubyutsa imbaraga zisinziriye ngo zikoreshwe mu gutanga icyo Imana yatanze. Iyaba abantu bose, bahawe umucyo barihatiye kugeza ku bandi icyo Imana yabahaye kubera uwo mugambi, bari kongererwa umucyo, n’imbaraga. Imana ntitanga umucyo wayo ku muntu umwe gusa ahubwo ni ukugira ngo ashobore kuwukwirakwiza kandi Imana ihabwe icyubahiro. Umurimo wawo uragaragara. UB1 105.2

Buri gihe, ibihe by’ububyutse mu by’Umwuka no gusukwa kwa Mwuka Muziranenge byagiye bikurikirwa n’umwijima mu by’Umwuka no kwangirika gukabije. Twitaye ku byo Imana yakoze mu mahirwe n’isumbwe n’imigisha i Battle Creek babonye. Ntabwo itorero ryagize amajyambere ashimishije mu gukora umurimo waryo, kandi itorero ntirizahamana umugisha w’Imana mu iterambere ry’iby’Umwuka kugeza ubwo bazakoresha umucyo basanganwe nk’uko Imana yabitegetse mu ijambo ryayo. Umucyo wari gukomeza kumurika kandi ufite imirasire yihariye uzatwikirwa n’umwijima. Imbaraga inesha y’ukuri kw’Imana yishingikiriza ku bufatanye bw’umuntu n’Imana mu butungane, mu kugira ishyaka, mu kugerageza kutirebaho, mu gushyira abandi umucyo w’ukuri. 106Manuscript 45, 1895 UB1 105.3