Hari ibintu nandikiwe bijyanye n’uko Umwuka w’Imana akora mu nama duheruka yabereye muri Koleji mu [1893], byerekana mu buryo bugaragara ko kubera iyi migisha itakoreshejwe neza, byateye urujijo, kandi icyari umucyo uturutse mu ijuru cyaje gufatwa nk’aho ari ibyo abantu bigira. Nababajwe no kubona iki kintu cyarafashwe muri ubu buryo. Tugomba kwitonda cyane ngo tudateza agahinda Mwuka Muziranenge w’Imana, mu kwitiranya umurimo w’Umwuka We Wera n’ubwaka. Tuzasobanukirwa dute n’imirimo y’Umwuka w’Imana niba bitarahishuwe mu buryo bugaragara kandi busobanutse, atari i Battle Creek gusa ahubwo ahantu henshi? UB1 105.4
Ntabwo ntangazwa n’umuntu wahera mu gihirahiro gitewe n’ingaruka z’ibyabaye. Ariko mu mibereho yanjye yo mu myaka 49 ishize nakunze guhura n’ibimeze bityo kandi nasobanukiwe ko Imana yabikoze mu buryo bwumvikana; kandi reka he kubaho umuntu ugerageza kuvuga ko atari Umwuka w’Imana. Nicyo gusa twemerewe kwizera no gusengera, kuko Imana yifuza cyane guha Mwuka Muziranenge abamusabye kuruta uko ababyeyi bagenera abana babo impano nziza. Ariko Mwuka Muziranenge ntabwo abereyeho gukoreshwa n’umuntu ahubwo arakora kandi agakoresha umuntu. Kuba Imana yarahaye imigisha myinshi abanyeshuri n’itorero, simbishidikanyaho; ariko igihe cy’umucyo ukomeye no gusukwa kwa Mwuka Muziranenge muri rusange bikurikirwa n’igihe cy’umwijima ukomeye. Kuki? Kuko umwanzi akorana imbaraga ze zose abeshya kugira ngo Mwuka Muziranenge w’Imana atagira icyo akora ku muntu. UB1 106.1
Abanyeshuri bari ku ishuri, igihe bajyaga gukina imikino n’umupira w’amaguru, mu gihe bari batwawe n’ibibanezeza, Satani yabonye ko ari igihe cyiza cyo kwinjira kugira ngo ahindure ubusa umurimo wa Mwuka Muziranenge w’Imana mu guhindura no gukoresha umuntu. Iyo abarimu baza kuba barakoze uruhare rwabo, iyo baza kuba baratekereje ku byo bashinzwe, iyo bahagarara neza imbere y’Imana, iyo bakoresha ubushobozi Imana yabahaye buhwanye no kweza k’Umwuka binyuze mu rukundo rw’ukuri, bari kuba barahawe imbaraga za Mwuka Muziranenge no kumurikirwa n’ijuru mu gukomeza bazamuka urwego rubaganisha mu ijuru. Bigaragara ko batahaye agaciro cyangwa bagendere mu mucyo cyangwa ngo bakurikire Umucyo w’isi. UB1 106.2
Biroroshye kwigizayo umurimo wa Mwuka Muziranenge mu magambo n’ibikorwa. Kugendera mu mucyo ni ugukomeza gusanga umucyo. Iyo umuntu ahawe umugisha, akawirengagiza ntawiteho, kandi ntabe maso asenga, niba atikoreye umusaraba ntiyihanganire kwikorera umutwaro ku bwa Kristo, niba imbaraga ze n’ubushobozi bwe bikuruwe no gukunda ibinezeza n’icyubahiro, maze ntagire Imana iy’ibanze, iya mbere n’iya nyuma muri byose, Satani nawe araza akagira uruhare mu kwibasira ubugingo bw’uwo muntu. Ashobora kubibasira cyane kuruta uko babyibwira kandi agatega imitego ikaze yo kurimbura uwo muntu…. UB1 106.3
Umusaruro wavuye mu murimo w’Umwuka w’Imana muri Battle Creek ntabwo watewe n’ubwaka, ahubwo ni uko abo bahawe umugisha baterekanye ishimwe ry’uwo wabahamagariye kuva mu mwijima bagana mu mucyo wayo utangaje. Kandi igihe isi imurikiwe n’icyubahiro cy’Imana, bamwe ntibazamenya ibyo ari byo, n’igihe byabereye, kuko bakoresheje kandi basobanura nabi Umwuka wabasutsweho. Imana ni Imana ifuha kubwo icyubahiro Cyayo bwite. Ntizubaha uyisuzugura. Bamwe mu bagendera mu mucyo bagombye kuba barigishije abasore bakiri abana mu kugendera mu mucyo bakiriye. Nifuzaga kugira igihe gihagije cyo kwandika ariko ntacyo mfite. 107Letter 58, 1893 UB1 106.4