Nabonye ko uhereye igihe marayika wa kabiri yamamazaga ubutumwa bwo kugwa kw’amatorero, ni ho ayo matorero yakomeje kurushaho kwangirika. Ayo matorero afite izina ry’uko ari abayoboke ba Kristo, nyamara ntibishoboka ko wayatandukanya n’isi. Abashumba bayo (abagabura) bakura ibyo bigisha mu Ijambo ry’Imana, ariko bakabwiriza ibiryoheye amatwi. Ibi rero umutima wa kamere ntubirwanya. Umwuka n’imbaraga by’ukuri ndetse n’agakiza ka Kristo ni byo byonyine umutima wa kamere wanga urunuka. Muri ivugabutumwa ryabaye gikwira, nta kintu na kimwe kirimo cyabyutsa umujinya wa Satani, ngo gitere umunyabyaha guhinda umushyitsi, cyangwa ngo gitere umutimanama kuzirikana ukuri guteye ubwoba k’urubanza rwenda kubaho. Muri rusange abantu b’inkozi z’ibibi bashimishwa no kugaragaza ko ari intungane nyamara badafite kubaha Imana nyakuri, ni yo mpamvu bazafasha kandi bagashyigikira idini nk’iryo. IZ 210.1
Marayika yaravuze ati: “Uretse intwaro zose zo gukiranuka, nta kindi cyashoboza umuntu kunesha ubutware bw’umwijima kandi ngo kimubashishe gukomeza kubutsinda. Satani yigaruriye rwose amatorero uko yakabaye. Amagambo n’ibikorwa by’abantu ni byo bitindwaho mu cyimbo cy’ukuri kumvikana kandi kwahuranyije ko mu Ijambo ry’Imana. Umwuka n’ubucuti by’isi ni umwanzi w’Imana. Ukuri nk’uko kuri muri Yesu, mu koroha kwako n’imbaraga zako, iyo kuvuzwe ngo kurwanye umwuka w’isi, muri ako kanya kubyutsa umwuka w’akarengane. Abantu benshi cyane mu bavuga ko ari Abakristo ntibaramenya Imana. Umutima wa kamere ntiwigeze uhinduka, kandi intekerezo za kamere zikomeza kuba umwanzi w’Imana. Nubwo bitirirwa irindi zina, ni abakozi ba Satani b’indahemuka.” IZ 210.2
Nabonye ko uhereye igihe Yesu yavaga ahera ho mu buturo bwo mu ijuru akinjira ahera cyane, amatorero yagiye yuzuramo ibizira by’amoko yose kandi byangwa. Nabonye igicumuro gikomeye n’ikibi mu matorero; nyamara abayarimo bakavuga ko ari Abakristo. Imyizerere yabo, amasengesho yabo, ndetse no kwinginga kwabo ni ikizira mu maso y’Imana. Marayika yaravuze ati: “Imana ntizigera yegera aho bateranira. Kwikanyiza, ubujura n’uburiganya bikorwa nabo nta mutima ubahana. Kandi hejuru y’ibyo bibi byose, barenzaho umwambaro w’iby’idini.” Neretswe ubwibone bw’amatorero. Imana ntiri mu ntekerezo zabo, intekerezo zabo za kamere ni bo zihugiraho; barimbisha imitindi y’imibiri yabo ipfa maze barangiza bakireba, bakumva banyuzwe kandi banezerewe. Iyo Yesu n’abamarayika babarebye bararakara. Marayika yaravuze ati: “Ibyaha byabo n’ubwibone bwabo byageze mu ijuru. Umugabane wabo urateguwe. Ubutabera n’urubanza byasinziriye igihe kirekire, ariko bidatinze bigiye guhaguruka. Uwiteka aravuga ati: ‘Guhora ni ukwanjye, nzabitura ibihwanye n’ibyo bakoze.’” Gukangaranya guteye ubwoba kwa marayika wa gatatu kugomba gusohora, kandi inkozi z’ibibi zose zikanywa ku gacuma k’umujinya w’Imana. Ingabo z’abamarayika babi batabarika zakwirakwijwe ku isi yose kandi zizimagiza amatorero. Abo bakozi ba Satani bareba amadini n’amatorero bakishima cyane kuko umwenda w’idini utwikiriye ubugome n’ibicumuro bikomeye. IZ 210.3
Ijuru ryose ryitegerezanya abantu ipfunwe. Umuntu: ‘ikiremwa cy’Imana,’ yateshejwe agaciro na bagenzi be bamugeza ku rwego rwo hasi cyane maze bamushyira ku rwego rw’inyamaswa. Abavuga ko ari abayoboke b’Umukiza wuje urukundo, wa wundi wabonaga akaga umuntu arimo maze akamugirira impuhwe, birundurira n’umutima wose muri iki cyaha gikomeye cyane kandi kibabaje, maze bagacuruza inkoreragahato (abacakara) n’ubugingo bw’abantu. Abantu bakurwa ahantu hamwe baniha bakajyanwa ahandi, bakagurwa kandi bakagurishwa. Ibyo byose abamarayika b’Imana barabyandika, kandi byanditswe mu gitabo. Amarira y’abagore n’abagabo, ababyeyi n’abana, abahungu n’abakobwa b’intungane bose bahinduwe imbohe, yose akusanyirizwa mu ijuru. Imana izaba iretse kurekura uburakari bwayo ariko by’igihe gito. Uburakari bwayo bukongerejwe igihugu, ariko cyane cyane bukongerejwe amadini n’amatorero yashyigikiye ubwo bucuruzi bubi bikabije ndetse ubwayo akaba yaranabugizemo uruhare. Uko kurenganya, iryo kandamiza, n’iyo mibabaro birebanwa kutabyitaho nta n’impuhwe na benshi bavuga ko ari abayoboke ba Yesu wiyoroshya kandi w’umugwaneza. Kandi benshi muri bo bashobora ubwabo gutera umuntu iyi miniho yose itavugwa bakumva banyuzwe, nyamara kandi bagahangara kuramya Imana. Uko ni ugukobana bihandagaje. Satani ashimishwa na byo cyane maze akabigereka kuri Yesu n’abamarayika be yishongora ko atsinze ati: “Ngabo abayoboke ba Kristo da!” IZ 211.1
Abo bavuga ko ari Abakristo basomye iby’imibabaro y’abishwe bazira ukwizera Imana kwabo, maze amarira agatemba ku matama yabo. Bibazaga niba abantu barashoboraga kwinangira batyo bakageza aho bakorera ubugome nk’ubwo abantu bagenzi babo. Nyamara abatekereza kandi bakavuga batyo nabo bagira abantu inkoreragahato zabo. Si ibyo gusa; bica amategeko agenga ibyaremwe maze bagakandamiza bagenzi babo mu buryo bwuzuye ubugome bukabije. Bashobora kwica urubozo ikiremwamuntu bakoreheje ubugome bukabije nk’ubwo ubupapa n’abapagani bagiriye abayoboke ba Kristo. Marayika yaravuze ati: “Ku munsi w’irangizarubanza rw’Imana, ibyo ubupapa n’abapagani bakoze bizaba ari ibyo byakwihanganirwa kuruta iby’abo bantu.” Gutaka kw’abakandamizwa kwageze mu ijuru, kandi abamarayika bahagarara bumiwe kubwo kureba imibabaro itavugwa kandi ibabaje umuntu waremwe mu ishusho y’Imana ateza mugenzi we. Marayika yaravuze ati: “Amazina y’abakandamiza abandi yandikishijwe amaraso, ashushanyijwemo imibyimba, kandi arengewe n’amarira menshi atewe n’imibabaro itavugwa. Uburakari bw’Imana ntibuzahagarara itaranywesha iki gihugu ku gikombe cy’umujinya wayo, kugera ubwo kigikonoje, ari cyo gihe Babuloni iziturwa ibikubye kabiri ibyo yakoze. ‘Muwiture ibihwanye n’ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri.’” Ibyahishuwe 18:6. IZ 211.2
Nabonye ko uwari utunze inkoreragahato 71Inkoreragahato na Shebuja. Ukurikije Ibyahishuwe 6:15, igihe cyo kugaruka kwa Kristo hazaba hariho inkoreragahato (imbata). Muri somo tuhabona amagambo ngo: “uw’imbata n’uw’umudendezo.” Ibyo Ellen G. White avuga aha byerekana ko mu iyerekwa yeretswe imbata na shebuja igihe cyo kugaruka kwa Yesu Kristo. Iyo avuga atya aba ahuza rwose na Bibiliya. Yohana na Ellen G. White beretswe uko ibintu bizababimeze igihe igihe cyo kugaruka kwa Yesu. Nubwo ari ukuri ko Inkoreragahato z’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabonye umudendezo igihe hatangazwaga umudendezo ku nkoreragahato, ryaje gushyirwa mu bikorwa mu myaka itandatu nyuma y’igihe iyi ngingo yandikwaga, ntabwo ibyo bituma ubu butumwa buta agaciro kuko no muri iki gihe hariho miliyoni z’abagabo n’abagore bari mu bubata bugaragara cyangwa ubutagaragara bari mu bice bitandukanye by’isi. Ntabwo bishoboka kugira urubanza duca ku buhanuzi bw’igihe kizaza tutaragera igihe cyo gusohora kwabwo. atazagira icyo asubiza kubw’ubugingo bw’inkoreragahato yakomeje guheza mu bujiji; kandi ibyaha by’inkoreragahato bizagerekwa ku mutwe wa shebuja. Imana ntishobora kujyana mu ijuru inkoreragahato yahejejwe mu bujiji no guheneberezwa, kandi itagize icyo izi cyerekeye Imana cyangwa Bibiliya ibitewe gusa no gutinya gukubitwa na shebuja ndetse no kuba mu rwego rwo hasi cyane kurusha inyamaswa. Ahubwo Imana ikorera iyo nkoreragahato ikintu gihebuje ibindi Imana yuje ibambe ishobora gukora. Yemera gufata iyo nkoreragahato nk’itarigeze ibaho, naho shebuja we agomba kubabazwa n’ibyago birindwi biheruka maze akazazuka mu muzuko wa kabiri kandi akazababazwa n’urupfu rwa kabiri ruteye ubwoba cyane. Ubwo ni bwo ubutabera bw’Imana buzaba bwubahirijwe. IZ 212.1