Nabonye abamarayika bakubita hirya no hino mu ijuru, bakamanuka baza ku isi maze bakongera bakazamuka basubira mu ijuru, bitegura ikintu gikomeye cyari kigiye kuba. Nuko mbona undi mumarayika ukomeye cyane wari woherejwe ngo amanuke ajye ku isi kugira ngo yunge ijwi rye mu rya marayika wa gatatu, kandi ahe ububasha n’imbaraga ubutumwa bwe. Uwo mumarayika yahawe ububasha bukomeye n’ikuzo ryinshi, kandi igihe yamanukaga, isi yamurikiwe n’ikuzo rye. Igihe uyu mumarayika yavugaga n’ijwi rirenga ati: “Iraguye! Iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa,” umucyo wari umugose wasakaye ahantu hose. Ubutumwa bwo kugwa kwa Babuloni, nk’uko bwavuzwe na marayika wa kabiri, bwasubiwemo kandi hiyongeraho kuvugwa kw’ibibi byagiye byinjira mu matorero guhera mu mwaka wa 1884. Umurimo w’uyu mumarayika uza mu gihe gikwiriye uje kunganira umurimo ukomeye kandi uheruka w’ubutumwa bwa marayika wa gatatu ubwo kwamamazwa kwabo guhinduka ijwi rirenga. Muri ubwo buryo, ubwoko bw’Imana bwiteguye guhagarara bushikamye mu gihe cy’igeragezwa bwari bugiye guhura nacyo bidatinze. Nabonye umucyo ukomeye uza ku bwoko bw’Imana maze bushyira hamwe kugira ngo bwamamaze ubutumwa bwa marayika wa gatatu nta bwoba bufite. IZ 212.2
Abamarayika boherejwe n’ijuru ngo bajye gufasha wa mumarayika ukomeye, maze numva amajwi yasaga n’ayumvikanira ahantu hose avuga ati: “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanyijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.” (Ibyahishuwe 18:5). Ubu butumwa bwabaye inyongera ishyizwe ku butumwa bwa marayika wa gatatu, bubwiyungaho ari urusaku rwa mu gicuku rwari rufatanye n’ubutumwa bwa marayika wa kabiri mu mwaka wa 1844. Ikuzo ry’Imana ryari riri ku bihanganye, ari bo bera bari bategereje, maze batanga umuburo uheruka ukomeye bashize amanga, bamamaza ubutumwa bwo kugwa kwa Babuloni kandi bahamagarira ubwoko bw’Imana gusohoka muri Babuloni kugira ngo bubashe kurokoka akaga gateye ubwoba izagira. IZ 213.1
Umucyo warasiye abo bari bategereje winjiye ahantu hose, maze abantu bari bari mu matorero badafite umucyo na mba, ndetse bakaba batarigeze bumva cyangwa ngo bange ubutumwa bw’abamarayika batatu, bumviye iryo rarika maze bava muri ayo matorero yaguye. Abantu benshi bari barageze igihe cyo kuba babazwa icyo bakoze uhereye igihe ubwo butumwa bwari bwaravugiwe, umucyo warabamurikiraga, ndetse bari bafite amahirwe yo kwihitiramo ubugingo cyangwa urupfu. Bamwe bahisemo ubugingo maze bemera guhagararana n’abari bategereje Umwami wabo kandi bakurikiza amategeko ye yose. IZ 213.2
Ubutumwa bwa gatatu bwagombaga gukora umurimo wabwo; kandi abantu bose bagombaga kubugeragereshwa, kandi ab’agaciro kenshi bagombaga guhamagarirwa gusohoka mu matorero. Uko imbaraga ikomeye yakoreshaga indahemuka, ni ko nako ukwigaragaza kw’imbaraga y’Imana kwateraga ubwoba kandi kugakumira abo mu miryango yabo n’incuti zabo batizeraga kugira ngo badahangara cyangwa ngo bagire ubushobozi bwo kubangamira abumvaga Mwuka w’Imana akorera muri bo. Irarika riheruka ryagejejwe no ku nkoreragahato z’insuzugurwa, kandi ab’intungane muri zo bateye hejuru baririmba indirimbo z’ibyishimo bitavugwa bitewe n’uko bari barangamiye kubaturwa. Ba shebuja ntibashoboraga kubacecekesha kuko ubwoba no gutangara byatumye bamanjirwa. Ibitangaza bikomeye byarakozwe, abarwayi barakizwa, kandi ibimenyetso n’ibitangaza bigakurikira abizera. Imana yari mu murimo, kandi abera bose bakurikizaga ibyo umutimanama wabo ubemeza badatinya ingaruka z’ibyababaho, ndetse bakifatanya n’abakurikizaga amategeko y’Imana yose. Bamamaje hose ubutumwa bwa marayika wa gatatu bafite imbaraga. Nabonye ko ubu butumwa buzasozanywa ububasha n’imbaraga biruta kure urusaku rwa mu gicuku. IZ 213.3
Abagaragu b’Imana, bari bambitswe imbaraga iturutse mu ijuru, bafite mu maso harabagirana ukwera, bagiye kwamamaza ubutumwa buturutse mu ijuru. Abantu benshi bari batataniye mu madini n’amatorero atandukanye bitabye iryo rarika, kandi abera bakuwe mu matorero yari agiye kurimbuka nk’uko Loti yasohowe i Sodomu mbere y’uko irimbuka. IZ 214.1
Ubwoko bw’Imana bwari bukomejwe n’ikuzo ritangaje ryaburangwagaho ari ryinshi cyane, bwateguriwe kwihanganira isaha yo kugeragezwa. Impande zose nahumvise amajwi atabarika y’abavugaga bati: “Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.” IZ 214.2