Hari ibintu byinshi bikeneye gutunganywa kandi bizatunganywa nituramuka dukurikije ihame tudakebakeba. Nahawe amabwiriza yihariye ku byerekeye abagabura bacu. Si ubushake bw’Imana ko bashakisha kuba abakire. Ntabwo bari bakwiriye kujya mu mishinga y’iby’isi kuko ibi bibambura ubushobozi bwo gutanga imbaraga zabo bakora ibya Mwuka. Nyamara bagomba guhabwa umushahara uhagije kugira ngo ubunganire n’imiryango yabo. Kandi ntibagomba kugira imitwaro myinshi bikorezwa ku buryo badashobora kwita ku itorero uko bikwiriye bari mu miryango yabo. Ni inshingano yabo kwigisha abana babo gukurikiza inzira y’Imana no gukiranura no guca imanza zitabera nk’uko Aburahamu yabikoze.... UB2 148.1
Nimureke abagabura n’abigisha bibuke ko Imana ibitezeho kuzuza inshingano zabo bakoresheje ubushobozi bwabo bwose, kandi bakazana mu murimo wabo imbaraga zabo zose. Ntabwo bagomba gukora inshingano zibangamira umurimo Imana yabashinze. Igihe abagabura n’abigisha, bahora baremerewe n’imitwaro y’inshingano zijyana n’iby’ubukungu, maze bakajya ku ruhimbi cyangwa bakinjira mu ishuri baremerewe kandi bananiwe, ubwonko bwacitse intege ndetse n’imyakura yananiwe, mbese icyabitegwaho ni iki kitari uko bakoresha wa muriro usanzwe aho gukoresha umuriro wera yacanywe n’Imana? Gukoresha imbaraga z’indengakamere kandi yashengutse bibabaza uvuga kandi bigatuma abateze amatwi batabona icyo bari biteze. Ntabwo aba yarabonye igihe cyo kubana n’Imana, nta mwanya aba yaragize wo gusabana ukwizera ngo asukirwe Mwuka Muziranenge. Mbese ntidukwiriye guhindura iyi mikorere? — Manuscript 101, 1902. UB2 148.2