Go to full page →

Kwirinda Gutwarwa N’ibinezeza UB2 148

Abakozi akwiriye guhaguruka ubwabo bakareba kure. Kuri benshi ukwiyanga no kwitanga byarapfuye kandi ibi bigomba kuzurwa ngo byongere bibeho. Abantu bagomba gusobanukirwa ko imishahara y’ikirenga basaba inyunyuza umutungo w’Uwiteka. Barateraniriza hamwe ubutunzi bw’Imana babushyira mu nyungu zabo bwite,kandi iyo bakora batyo baba babwira abatuye ku isi ngo, “Databuja aratinze” (Matayo 24:48). Mbese ibi ntibyari bikwiriye guhinduka? Ni nde uzagera ku rugero rukomeye rw’Umukoresha Mukuru? -Letter 120, 1899. UB2 148.3