Uko ibihe byagiye bisimburana, nahatwaga na Mwuka w’Imana ngo ngire ubuhamya ntanga kuri aba bavandimwe bacu ku byerekeranye no kuba hakenewe impano nziza cyane yo gukora mu bigo byacu binyuranye no mu byiciro byinshi by’umurimo wacu. Abakora umurimo w’Imana bagomba kuba abantu bigishijwe, abantu Imana ishobora kwigisha kandi ishobora guha ubwenge no gusobanukirwa nk’uko yabikoreye Daniyeli. Bagomba kuba abantu bazi gushishoza, abantu bagaragaza Imana kandi bakomeza gutera imbere mu butungane, mu myitwarire iboneye no mu muhati ukomeye bakorana. Niba ari abantu bakura, niba bafite intekerezo zigenzura n’ubwenge bwejejwe, niba bategera amatwi ijwi ry’Imana kandi bagaharanira kwakira buri murasire wose w’umucyo uturuka mu ijuru, bazakurikira inzira igororotse nk’uko izuba rigenda kandi bazakura mu bwenge no mu kuzirikanwa n’Imana.... UB2 150.1
Abantu bari mu myanya y’ubuyobozi mu bigo byacu bakwiriye kuba bafite ubwenge buhagije bwo kubaha abantu b’abahanga kandi bakabahemba mu buryo bujyanye n’inshingano bafite. Ni iby’ukuri ko abantu bakora umurimo w’Imana batari bakwiriye kuwukora kubw’imishahara bahabwa gusa, ahubwo bakwiriye gukorera guhesha Imana icyubahiro, guteza imbere umurimo wayo no kugera ku butunzi butangirika. Ariko na none ntidukwiriye kwitega ko abantu bafite ubushobozi bwo gukora umurimo usaba ubuhanga n’umuhati mwinshi ndetse bakawukora mu buryo bunoze kandi butunganye, badakwiriye guhabwa ibihembo biruta iby’umukozi ukoresha amaboko. Hakwiriye kuzirikanwa impano. Abantu badashobora guha agaciro umurimo nyakuri n’ubushobozi mu by’ubwenge ntibakwiriye kuba mu myanya yo gucunga umutungo mu bigo byacu kubera ko bazadindiza umurimo, bagashyira inkomyi mu iterambere ryawo kandi bagatuma ujya ku rwego rwo hasi. UB2 150.2
Niba ibigo byacu bikungahaye nk’uko Uwiteka abyifuza, hakwiriye kubaho imikorere inoze kurutaho ndetse no gusengana umwete, bigendana umwete n’ ubuhanga. Gukoresha uru rwego rw’abakozi b’abahanga mu murimo bishobora gutwara umutungo mwinshi. Nyamara n’ubwo ari ngombwa kudasesagura umutungo bikwiriye gukorwa mu kantu gato kose gashoboka, bizagaragara ko abantu bamwe badafite ibitekerezo byagutse bafite umuhati wo gusohora umutungo muke maze bagakoresha abantu bazahembwa umushahara muto kandi umurimo wabo ukazaba uhuye n’uko umushahara wabo uhendutse, amaherezo umusaruro uzavamo ni uko bazahomba. Iterambere ry’umurimo rizadindira ute agaciro.- Letter 63, 1886. UB2 150.3