Iki gihe gikeneye ukwiyanga gukomeye nk’uko byari bimeze tugitangira umurimo, igihe twari abantu bake cyane, ubwo twamenyaga icyo kwiyanga no kwitanga bisobanuye, ubwo twageragezaga gusohora udupapuro duto, n’utwandiko duto twashoboraga kwohererezwa abantu bari bakiri mu mwijima. Hariho abantu bake cyane twari kumwe icyo gihe bakiri mu murimo n’ubu. Twamaze imyaka myinshi nta mushahara tubona uretse rimwe na rimwe agashahara ko kutuhesha utwo kurya duke n’imyambaro. Twanezezwaga no kwambara imyenda yambawe n’abandi, kandi rimwe na rimwe twabonaga ibyo kurya byo kutwongerera imbaraga biruhije cyane. Ibindi byose byashyirwaga mu murimo w’Imana. Hashize igihe runaka umugabo wanjye yaje kujya abona amadorari atandatu mu cyumweru akaba ari yo adutunga, kandi nafatanyaga nawe mu murimo. N’abandi nabo bakoraga muri ubwo buryo... UB2 148.4
Hanyuma abantu babonye ko bagomba gukomeza gukora umurimo umaze kuba ubukombe bari bakwiriye kugendana ubwitonzi. Bakwiriye kugaragaza umwuka wo kwitanga. Imana ivuga ko ibigo bizatezwa imbere no kwitanga nk’uko byagenze mu gushinga urufatiro. -General Conference Bulletin, March 20, 1891, p.184. UB2 149.1
Umurimo nukorwa nk’uko wagombye gukorwa, nidukorana ishyaka duhabwa n’Imana kugira ngo twongere abayoboka ukuri, abatuye isi bazabona ko hari imbaraga iherekeje ubutumwa bw’ukuri. Ubumwe bw’abizera buba igihamya kigaragaza imbaraga y’ukuri ishobora gutuma abantu batandukanye bumvikana mu buryo butunganye maze inyungu zabo bakazihuriza imwe. UB2 149.2
Amasengesho n’amaturo y’abizera afatanirije hamwe n’ukuri n’umuhati wo kwitanga bitangaza abari ku isi, abamarayika ndetse n’abantu. Abantu bongera guhinduka. Ikiganza cyararikirag abantu kwakira ingororano z’ibihembo byinshi cyarahindutse ikiganza cy’Imana gifasha abantu bayo. Abizera baba bahujwe n’intego imwe ari yo yo gushinga ibigo bivugirwamo ukuri aho Imana ishobora kwererezwa. Kristo abafataniriza hamwe mu mirunga izira inenge y’ubumwe n’urukundo kandi iyo mirunga ifite imbaraga idashobora gucibwa. UB2 149.3
Ubu bumwe ni bwo Kristo yasengeye mbere y’uko acirwa urubanza yegereje kubambwa. Yaravuze ati, “Ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye Data, nanjye nkaba muri wowe ngo nabo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye” (Yohana 17:21). -Letter 32, 1903. UB2 149.4