Aho kugira ngo tubeho twiteze igihe kidasanzwe cyo gukanguka, tugomba gukorana ubushishozi tukanoza uburyo buriho ubu, tugakora ikigomba gukorwa kugira ngo abantu bakizwe. Aho kugira go tumare imbaraga z’intekerezo zacu tugerageza gufindura ibyerekeye ibihe Uwiteka yarekeye mu bushobozi bwe ntabihishurire abantu, tugomba kwiyegurira kuyoborwa na Mwuka Muziranenge, tugakora inshingano dufite ubu, tugatanga umutsima w’ubugingo utavanzemo ibitekerezo by’abantu maze tukawuha abantu barimbuka batazi ukuri... UB2 18.3
Turi mu kaga gahoraho ko gukomeza ubutumwa bwiza. Hari benshi bafite icyifuzo gikomeye cyo gukangaranya isi bakoresheje ikintu kidasanzwe, gishobora gukangura abantu kikabageza ku gutwarwa mu by’umwuka, kandi kigahindura gahunda y’imikorere y’iki gihe. Mu by’ukuri, hariho ubukene bukomeye bwo guhindura gahunda y’imikorere y’iki gihe kubera ko ukwera k’ukuri kw’iki gihe kutagaragara nk’uko byari bikwiriye. Nyamara uguhinduka dukeneye ni uguhinduka k’umutima kandi uko guhinduka kwagerwaho gusa ari uko buri muntu ku giti cye ashatse Imana ngo imuhire. Uko guhinduka kwagerwaho kandi kubwo gusaba imbaraga y’Imana, kubwo gusengana umwete dusaba ko ubuntu bwayo bwatuzaho ndetse ko n’imico yacu yahindurwa. Uku niko guhinduka dukeneye muri iki gihe, kandi kugira ngo ibi bigerweho dukwiriye gukoresha imbaraga tutarambirwa kandi tudakebakeba. -The Review and Herald, March 22, 1892. (Urwibutso n’Integuza, 22 Werurwe 1892) UB2 18.4