Nimureke he kugira n’umwe uterwa ubwoba no kujya ku ruhembe niba ari umwigishwa w’ukuri w’Ijambo ry’Imana kandi wicisha bugufi mu mutima kuri buri ntambwe. Kristo agomba kuba muri we kubwo kwizera. Kristo we Cyitegererezo cyabo, yari atuje. Yagenderaga mu kwicisha bugufi. Yari afite umutuzo nyakuri. Yari afite kwihangana. Iyaba buri wese mu bemera ugutsindishirizwa kubwo kwizera yagiraga iyo mico, nta bahezanguni babaho... UB2 17.3
Urugero rwa Kristo dufite ni urwo kumvira amategeko n’ubutumwa bwiza byomatanye. Ntibishobora gutandukanywa. Nimureke ituze no kwitegeka byimenyerezwe kandi bikomezanywe kwihangana kubera ko ari byo byari bigize imico ya Kristo. Twumva imvugo z’ubwibone z’abanyamadini b’abanyabinyoma bavugana ukwishingora, bavuga baranguruye bati, “Ndi umuziranenge, nta cyaha ngira” mu gihe nta rufatiro na ruto bafite rw’uko kwizera kwabo. Kristo, we Nkomoko y’ukuri kose, ntitwigera tumwumvaho urusaku rwo kuvugana ubukana ibyo kwizera cyangwa ngo tumubonane impinduka ku mubiri mu buryo budasanzwe n’imikorere by’indengakamere. UB2 18.1
Mwibuke ko muri we ari ho hari ukuzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. Niba Kristo aba mu mitima yacu kubwo kwizera, bitewe no kwitegereza uko yabagaho, tuzashaka gusa nawe, tuboneye, dutuje kandi tutanduye. Tuzagaragariza Kristo mu mico yacu. Ntabwo tuzakira umucyo ngo utubemo gusa ahubwo tuzanawusakaza. Tuzagira imyumvire irushijeho gusobanuka y’icyo Yesu Kristo ari cyo kuri twe. Ugutungana, ubwiza n’ubugwaneza byarangaga imibereho ya Yesu Kristo bizagaragarira mu mibereho yacu. -Manuscript 24, 1890. UB2 18.2