Mu mwaka wa 1850, Jye n’umugabo wanjye twasuye Vermont, Canada, Newe Hampshire ndetse na Maine. Amateraniro yaberaga mu mazu yihariye. Bityo icyakurikiyeho ni uko kubonana n’abatizera bitashobokaga. Ugucika intege kwabayeho mu 1844 kwari kwarateye urujijo intekerezo za benshi,bityo ntibashakaga gutega amatwi ubusobanuro ubwo ari bwo bwose bwerekeye ibyabaye. Nta kwihangana bari bafite kandi ntibizeraga ndetse bamwe basaga n’abigometse barazinutswe rwose ibyo imibereho yabo yo gutegereza yo mu gihe cyashize. Abandi bahisemo kudakurikira iyo nzira ngo bahakane iyo Imana yari yarabayoboyemo. Aba bari bishimiye kumva ibitekerezo bivuye mu Ijambo ry’Imana byashoboraga guhuza imyumvire yacu n’amateka y’ubuhanuzi. Ubwo bategeraga amatwi ubusobanuro bwerekeye ugucika intege kwari kwarabababaje cyane, babonye ko Imana yari ibayoboye rwose maze bishimira ukuri. Ibingibi byabyukije impaka zikomeye cyane ziturutse ku batemeraga ibyatubayeho mu gihe cyashize. UB2 21.2
Nyamara twari tugifite ikindi kintu kibi cyane twagombaga guhangana nacyo cyari mu itsinda ry’abavugaga ko bejejwe badashobora gukora icyaha, ko bashyizweho ikimenyetso kandi ko ari abaziranenge ndetse ko ibitekerezo byabo n’ibyo bemeraga byaturukaga ku Mana. Abantu benshi b’abanyamuhati bayobejwe n’uko kwigira shyashya kw’abo baka. Satani yari iyarakoresheje ubuhanga bwe ngo atere abo bantu bayobye kwemera Isabato bityo kubw’umurimo bari gukora nyamara bavuga ko bemera umugabane umwe w’ukuri, ngo bazabashe kugwiza ibinyoma byinshi mu bantu. Yashoboraga nanone gukoresha abo bantu mu buryo bukomeye kugira ngo atere abatizera kuzinukwa. Abo batizera batungaga agatoki ba bandi badashikamye kandi badafite ibitekerezo bihamye bakabafata nk’abahagarariye Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi. Iri tsinda ry’abantu ryikorezaga abantu imitwaro y’ ibigeragezo n’imisaraba y’imihimbano Kristo atigeze abikoreza. UB2 21.3
Bavugaga ko bakiza abarwayi kandi bagakora ibitangaza. Bari bafite imbaraga ya satani, y’ubupfumu; nyamara baragandishaga, bagatwaza igitugu kandi bakarenganya abantu. Imana yaradukoresheje ngo tube umuyoboro wo gucyaha abo baka ndetse no gufungura amaso y’abantu bayo b’indahemuka kugira ngo babone imiterere nyakuri y’umurimo w’abo baka. Amahoro n’ibyishimo byaje mu mitima y’abitandukanyije n’ubu bushukanyi bwa Satani, maze ubwo babonaga ubwenge bw’Imana butayobya, ubwo yakoresheje ibashyira imbere umucyo w’ukuri ndetse bakabona n’umusaruro wako wari uhabanye n’ubuyobe n’ibinyoma bya Satani, byatumye baha Imana ikuzo. Ukuri guhabanye n’ibyo binyoma kwamuritse kumeze nk’izahabu nziza iri mu myanda yo ku isi. — The Review and Herald, Nov. 20, 1883. UB2 22.1