Mfite inshingano yo guhora nibutsa abantu bacu (abagabura b’ubutumwa bwiza, ndetse n’abandi bose bavuga ko bageza umucyo w’ukuri ku batuye isi), akaga ko kugoreka ukwera kw’umurimo w’Imana batuma intekerezo zabo zemera ubusobanuro budafashije bw’uburyo Imana yifuza ko umurimo wayo wakorwa. Nahawe amabwiriza yihariye yerekeye kuzana gahunda z’abantu n’imigambi yabo mu murimo wo kumenyesha abatuye isi ukuri gukwiriye iki gihe. UB2 22.2
Incuro nyinshi mu myaka yashize, nahatiwe kurwanya ingamba zidafite ishingiro kandi zibujijwe zagiye zishyirwa ahagaragara n’abntu batandukanye. Ubutumwa nakomeje kujya ntanga bwari ubu ngo, ‘Mubwirize Ijambo ry’Imana mwiyoroheje kandi mwicishije bugufi, mwigishe abantu ukuri kumvikana kandi kutagize ikindi kikuvanzwemo. Ntimugire umuryango na muto mufungurira amatsinda y’abaka, kuko icyo akora ari ukujijisha intekerezo, guca intege no gucogoza kwizera mu bwoko bw’Imana...’ Igihe cyose nagiye mpamagarirwa guhangana n’ubwaka bw’uburyo butandukanye, nagiye mpabwa amabwiriza yumvikana, meza kandi agaragara kugira ngo ndangurure ijwi ryanjye namagane imbaraga zabwo. Kuri bamwe, ikibi cyigaragaje mu ishusho y’ibipimo bikozwe n’abantu kugira ngo bigaragaze ko bazi ubushake bw’Imana. Neretswe UB2 22.3
ko ibi byari ubuyobe bwaje guhinduka ugutwarwa by’akanya gato kandi ko bihabanye n’ubushake bw’Imana. Turamutse dukurikiye ubwo buryo, twazasanga ko dushyigikira imigambi y’umwanzi. Mu bihe byashize, bamwe mu bizera bari bafite ukwizera guhamye mu gushyiraho ibimenyetso bashingiragaho kugira ngo bamenye inshingano yabo. Bamwe biringiraga ibyo bimenyetso ku buryo abagabo bageze n’aho bagurana abagore babo, bityo binjiza ubusambanyi mu itorero. UB2 22.4
Neretswe ko mu minsi iheruka uyu murimo, hazongera kubaho ubushukanyi busa n’ubwo twahamagariwe kurwanya mu minsi ya mbere yo kwamamaza ubutumwa, kandi ko tuzaba tugomba kongera kuburwanya. Muri iki gihe dusabwa gushyira imbaraga zacu zose munsi y’ubutware bw’Imana, tugakoresha ubushobozi bwacu dukurikije umucyo Imana yaduhaye. Musome igice cya kane n’icya gatanu bya Matayo. Nimwige Matayo 4:8- 10; 5:13. Mutekereze ku murimo wera wakozwe na Kristo. Ubwo nibwo amahame y’Ijambo ry’Imana azinjizwa mu mirimo yacu. -Letter 36, 1911. UB2 23.1