[Inyandiko Madame White yayisomeye imbere y’abagabura mu Nteko Nkuru Rusange yo kuwa 17 Mata 1901] UB2 25.2
Nahawe amabwiriza yerekye ibyadutse ku bavandimwe bacu bo mu Buhindi ndetse n’inyigisho bagejeje ku itorero. Binyuze muri ibi byabaye ndetse no muri izi nyigisho, umwanzi yayobeje abantu benshi. Inyigisho yatanzwe yerekeye icyiswe “umubiri wera” ni ubuyobe. Abantu bose bashobora kugira imitima yera, ariko kuvuga ko muri ubu buzima umuntu yagira umubiri wera ntabwo ari ukuri. Intumwa Pawulo aravuga ati, “Nzi yuko muri njye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo.” (Abaroma 7:18). Ndabwira abantu bose kubwo kwizera bagerageje uko bashoboye kose kugira ngo bagire ibyo byitwa kwera nti, “Ntimushobora kukugira. Nta wo muri mwe ufite umubiri wera ubu. Nta muntu ku isi ufite umubiri wera Ibyo ni ibidashoboka. ” UB2 25.3
Iyaba abavugana umudendezo ibyo gutungana k’umubiri babashaga kubona ibintu mu mucyo nyakuri, bakazibukira ibitekerezo byabo bidafite ishingiro bahinda umushyitsi. Mu kwerena ukwihenda kw’ibyo bavuga ku byerekeye umubiri wera, Uwiteka ashaka kubuza abagabo n’abagore kugira icyo bubakira ku magambo ye kiyobora ku kwandura k’umubiri, ubugingo n’umwuka. Nimureke iyi nyigisho ikomeze kwigishwa bityo izayobora ku kuvuga ko abayishyigikiye badashobora gukora icyaha; bavuge ko ubwo imibiri yabo yera n’ibikorwa byabo byose byera. Mbega urugi rw’ibigeragezo rushobra gufungurwa muri ubu buryo! UB2 26.1
Ibyanditswe bitwigisha gushakira ku Mana ukwezwa k’umubiri, ubugingo n’umwuka. Muri uyu murimo tugomba kuba abakozi bakorana n’Imana. Hari byinshi bishobora gukorwa kugira ngo ishusho y’Imana yongere kugaruka mu muntu, kugira ngo ubushobozi bw’umubiri, ubwenge ndetse n’imico mbonera byongere kuvugururwa. Mu mubiri hashobora kubaho impinduka zikomeye bitewe no kubaha amategeko y’Imana ndetse no kudashyira mu mubiri ikintu cyanduza. Nyamara nubwo tudashobora kwemeza ibyo kwera k’umubiri, dushobora kugira ubutungane bwa Gikristo bw’ubugingo. Kubw’igitambo twatangiwe, ibyaha bishobora kubabarirwa mu buryo bwuzuye. Ntabwo twishingikirije ku byo umuntu ashobora gukora; ahubwo ni kubyo Imana yakoreye umuntu binyuze muri Kristo. Iyo twiyeguriye Imana burundu kandi tukizera tumaramaje, amaraso ya Kristo atwezaho ibyaha byose. Umutimanama ushobora kubohorwa ku gucirwaho iteka. Kubwo kwizera amaraso ye, abantu bose bashobora gutunganirizwa muri Kristo Yesu. Dushimire Imana ko ibyo tugambiriye atari ibidashoboka. Dushobora gusaba kwezwa. Dushobora kwishimira amahirwe Imana iduha. Ntabwo tugomba guhangayikishwa n’ibyo Kristo n’Imana badutekerezaho, ahubwo ibyo Imana itekereza kuri Kristo, Inshungu yacu. Mwemererwa muri Yesu Ukundwa. Imana yereka uwihana kandi akizera ko Kristo yemera kwitanga k’ubugingo kugira ngo butunganywe buse nawe. UB2 26.2
Mu mibereho ye yo ku isi, Kristo yashoboraga kuba yaragize ibyo ashyira ahagaragara byashoborag kuba byarakubise hasi kandi bigatuma ubuvumbuzi bw’abantu butitabwaho. Yashoboraga guhora afungurira imiryango ibintu byinshi by’amayobera, kandi umusaruro wari kuvamo wari kuba uguhishurwa k’ukuri kw’iteka ryose. Yashoboraga kuba yaravuze amagambo yagombaga kuba urufunguzo rwo gufungura amayobera yari kuba yaratwaye intekerezo z’abantu bo mu bisekuru byinshi kugeza ku iherezo ry’ibihe. Nyamara ntabwo ashobora guha abantu ibibanejeje kandi amaherezo bishobora kubazanira akaga. Ntabwo yaje guterera abantu igiti cy’ubwenge ahubwo ni igiti cy’ubugingo... UB2 26.3
Nahawe amabwiriza yo kubwira abo mu Buhindi bari bashyigikiye inyigisho z’inzaduka nti, “Muri guha umurimo w’Imana w’agaciro kenshi kandi w’ingenzi ishusho itari yo. Nimugume mu mbibi za Bibiliya. Nimwige inyigisho za Kristo, kandi muzisubiremo kenshi. Mwibuke ko ‘ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buboneye kandi ari ubw’amahoro, ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya’” (Yakobo 3:17, 18). UB2 27.1
Igihe abantu bazahabwa imibiri yera, ntabwo bazaguma ku isi, ahubwo bazajyanwa mu ijuru. Nubwo icyaha kibabarirwa muri ubu buzima, ntabwo ingaruka zacyo ziba zikuweho burundu. Ubwo Kristo azaba aje niho “azahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu, akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe”(Abafilipi 3:21)... UB2 27.2
Kenshi na kenshi mu iterambere ry’umurimo wacu, hagiye hahaguruka amatsinda y’ubwaka, kandi ubwo nagezwagaho icyo kibazo, nagombaga gutanga ubutumwa buhuye n’ubwo ndi guha abavandimwe banjye mu kwizera bo mu Buhindi . Nabwiwe n’Imana ko ibi byadutse mu Buhindi bisa rwose n’amatsinda yabayeho mu myaka yashize. Mu materaniro yanyu yo kuramya Imana hagiye habaho ibisa n’ibyo nabonye bifitanye isano n’ayo matsinda yo mu gihe cyashize. UB2 27.3
Mu gihe cyo gucika intege cyakurikiye umwaka wa 1844, havutse ubwaka mu buryo butandukanye. Bamwe bemeraga ko umuzuko w’abakiranutsi bapfuye wamze kubaho. Natumwe gushyira ubutumwa abizeraga ibi nk’uko na n’ubu mbagezaho ubutumwa. Bavugaga ko ari intungane, bakavuga ko umubiri, umwuka n’ubugingo byera. Batangaga ubusobanuro busa n’ubwo mwatanze, maze bajijisha intekerezo zabo bwite ndetse n’iz’abandi bakoresheje ibyo bemera badafitiye ibihamya. Nyamara aba bantu bari abavandimwe bacu dukunda kandi twifuzaga cyane kubafasha. Najyaga mu materaniro yabo. Habaga ugutwarwa gukabije kurimo urusaku n’umuvurungano. Nta muntu washoboraga kumva ibivuzwe. Bamwe basaga n’abari mu iyerekwa maze bakikubita hasi. Abandi babaga basimbuka, babyina kandi basakuza. Bavugaga ko kubera ko biteguye kujya mu ijuru kubera ko imibiri yabo yari yejejwe. Ibi babisubiragamo kenshi. Natanze ubuhamya bwanjye mu izina ry’Uwiteka, maze nchyaha ibyo bakoraga. UB2 27.4
Abantu bamwe bari baragiye muri ibyo byari byadutse bagaruye intekerezo nzima maze babona ubuyobe bwabo. Bamwe bari barabaye abantu b’ibyamamare kandi bitonda ariko batekerezaga ko umubiri wejejwe udashobora gukora icyaha, maze muri ubwo buryo bafatirwa mu mutego wa Satani. Ibitekerezo byabo bikomeye bari barabigejeje kure cyane ku buryo bahindutse igisuzuguriro mu byo agaciro gakomeye k’Imana. Ababaga bihannye bamaramaje babarirwaga mu bagabo n’abagore b’abiringirwa b’ingenzi muri twe. Nyamara habayeho abandi kuva icyo gihe bagendeye ko. Nta na rimwe twashoboraga kubumvisha ko ari ab’agaciro mu murimo w’Umukiza bari barashebeje cyane. UB2 27.5
Umusaruro wavuye muri ayo matsinda y’ubwaka navuze ni uko hamwe na hamwe abantu batari bayafitemo uruhare baguye mu majune. Uko gutwarwa n’urusaku rwinshi byabagaho ntabwo bashoboraga kubihuza n’imibereho yabo myiza y’igihe cyashize; botswa igitutu cyo kwakira ubutumwa buyobya. Babwirwaga ko nibadakora batyo, bashobora kuzimira bityo ingaruka yavuyemo ni uko intekerezo zabo zabaye mu gihirahiro kandi bamwe bangirika mu ntekerezo. Ibi bintu bishyira igisuzuguro ku murimo w’ukuri kandi bikabera imbogamizi iyamamazwa ry’ubutumwa buheruka bw’imbabazi bugomba kubwirwa abatuye ku isi. UB2 28.1