Uburyo amateraniro yakorwaga mu Buhindi yabaga yuzuyemo urusaku n’umuvurungano ntabwo byigeze binezeza abantu bashishoza kandi b’abanyabwenge. Muri iyo mivurungano nta kintu cyari kirimo cyashoborag kwemeza abatuye isi ko dufite ukuri. Ntabwo urusaku rusanzwe n’induru ari ibihamya byo kwezwa cyangwa by’uko Mwuka Muziranenge yamanutse. Icyo uwo muvurungano wanyu ukora gusa ni ugutera iseseme intekerezo z’abatizera. Iyo mivurungano muyigabanyije, byabera byiza abayikora ndetse bikanabera byiza abantu bose muri rusange. UB2 28.2
Iyo ubwaka bwatangiye maze bukarekwa budakomwe mu nkokora, bugora guhagarikwa nk’uko bigenda ku muriro wamaze gukwira inyubako. Abantu binjiye kandi bagashyigikira ubu bwaka, ibyababera byiza ni uko bakwigira mu mirimo y’isi kubera basuzuguza Imana kandi bagashyira ubwoko bwayomu kaga bitewe n’imikorere yabo idashikamye. Amatsinda nk’ayo y’ubwaka azahaguruka muri iki gihe, ubwo umurimo w’Umwami wagombye kuba wererezwa, ukazira inenge kandi ntuvangwemo ubupfumu n’ibitekerezo by’ibihimbano. Dukeneye kuba maso tugakomeza komatana na Kristo kugira ngo tutayobywa n’uburiganya bwa Satani. UB2 28.3
Uwiteka yifuza ko mu murimo we habamo gahunda n’ikinyabupfura, ntihabemo ugutwarwa n’umuvurungano. Ntabwo ubungubu dushobora gusobanura neza ibintu bigomba kuzakorwa muri twe mu gihe kizaza, ariko icyo tuzi ni uko iki ari igihe tugomba kuba maso dusenga kubera ko umunsi ukomeye w’Umwami wacu uri bugufi. Satani ari gukusanya ingabo ze. Dukeneye kuba abantu bashishoza kandi batuje ndetse tukagenzurana ubwitonzi ukuri ko mu byahishuwe. Ntabwo ugutwarwa ari ngombwa kugira ngo umuntu akurire mu buntu, agere ku butungane nyakuri kandi yezwe. UB2 28.4
Imana ishaka ko dukorana n’ukuri kwera. Ibi byonyine bizemeza abahakana ukuri. Hagomba gukorwa umurimo utuje, urimo ubushishozi kugira ngo abantu bemezwe uko bameze, berekwe uburyo bwo kubaka imico bugomba gukorwa niba urugero rwiza rushyizweho kubwa Kristo. Abantu bakangutse bagomba kugirwa inama mu bwitonzi niba basobanukiwe neza kandi bagaha agaciro ukuri kw’Ijambo ry’Imana. UB2 29.1
Imana ihamagarira ubwoko bwayo kugendana ubwitonzi no kudakebakeba kwera. Bari bakwiriye kwitonda cyane kugira ngo batagaragaza nabi cyangwa ngo basuzuguze inyigisho zera z’ukuri bitewe no gukora ibintu bidasanzwe, imivurungano ndetse n’urudubi. Iyo bakora ibyo, bitera abatizera gutekereza ko Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ari itsinda ry’abaka bityo hakabaho urwikekwe rubuza bantu kwakira ubutumwa bukwiriye iki gihe. Iyo abizera bavuga ukuri nk’uko kuri muri Yesu, bagaragaza ubwitonzi bwera burimo ubushishozi, ntibagaragaza umuriri w’urudubi. — General Conference Bulletin, April 23, 1901. UB2 29.2