Go to full page →

Abahumuriza Beza UB2 219

Abantu bihanganiye agahinda gakomeye akenshi nibo bahumuriza abandi mu buryo bukomeye, bakajyana umucyo aho bajya hose. Abantu nk’abo batewe kwiyoroshya n’imibabaro yabo. Ntabwo bigeze bareka kwiringira Imana igihe ibyago byari bibugarije ahubwo barushijeho komatana n’urukundo rwayo. Abantu nk’abo ni igihamya gihoraho cyo kwitabwaho n’Imana mu rukundo yo ihindura umwijima umucyo kandi ikaducyaha igambiriye kutugirira neza. Kristo ni umucyo w’isi; muri we nta mwijima ubamo! Nimusezere ku mubabaro no kwivovota. Mwishimire mu Mwami iminsi yose, nongeye kubivuga nti, ‘Mwishime.’ -Health Reformer, vol. 12, No, 10, October, 1877. UB2 219.1