Nyuma y’igihe gito hashinzwe Inteko Nkuru Rusange y’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Gicurasi, 1863, ubwo itorero ryari rifite abizera 3500, Ellen G. White yagize iyerekwa rirarikira Abadiventisiti kwita ku kamaro k’ubuzima buzira umuze ndetse no ku isano ya bugufi iri hagati yo kugubwa neza mu by’umubiri n’ibya Mwuka. Umucyo watanzwe wavuze ku bintu byinshi by’ingenzi mu kubaho k’umuntu, hakubiyemo imirire, akamaro k’umwuka mwiza, gukoresha amazi, imyambaro ituma umuntu agira amagara mazima, imyitozo ngororangingo, ikiruhuko n’ibindi. Ingingo ikomeye yari muri uku guhishurirwa kw’ingenzi kwabaye ku ya 6 Kamena 1863, yari umucyo ku byerekeye ingaruka mbi ziterwa n’imiti y’uburozi abaganga bakunze gutanga. UB2 219.2
Mu myaka yakurikiyeho, iyerekwa rikomeye ry’ingenzi ku ivugurura mu buzima ryakurikiwe n’andi mayerekwa menshi agaragaza mu buryo busesenguye amahame yagombye gukurikizwa mu byerekeye kubungabunga amagara mazima, kwita ku barwayi, guhamagarirwa gushinga ibigo by’ubuvuzi ndetse n’uburyo Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bakwiriye kuyobora ibyo bigo hiyongereyeho n’uko ayo mahame yakoreshwa. UB2 219.3
Ellen White yanditse byinshi byerekeye izi ngingo. Ibyo yanditse bwa mbere byasohotse mu mwaka wa 1864 mu gitabo cyitwa “Impano za Mwuka” (Spiritual Gifts, vol 4, pp 120 -151) mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Ubuzima.” Ellen White yongeye kuvuga kuri iyi ngingo y’amapaji mirongo itatu mu zindi nyandiko esheshatu zitandukanye zagombaga kwandikwa zifite umutwe rusange uvuga “Indwara n’Ibizitera.” Mu mwaka wa 1865, izi ngingo zakusanyirijwe mu dutabo duto dutandatu twagiye dukurikirana bikozwe na Ellen White n’umugabo we. Utwo dutabo twari dufite umutwe uvuga ngo, “Ubuzima n’Uburyo bwo kubaho.” Uko ibihe byahaga ibindi mu myaka myinshi yakurikiyeho ibinyamakuru byinshi byo mu itorero byagiye bigaragaramo ingingo zanditswe na Ellen G. White avuga ku buzima. Mu mwaka wa 1890, yatanze ubutumwa bwumvikana bwerekeye ubuzima abwandika mu mugabane wa mbere w’igitabo cyitwaga, ‘Ukwirinda kwa Gikristo n’Isuku ivugwa muri Bibiliya.’ Mu mwaka wa 1905 yanditse Rengera Ubuzima ari cyo gitabo cye gihebuje ibindi kivuga ku buzima. Yari agambiriye ko iki gitabo gikwirakwizwa cyane muri Amerika no mubindi bihugu hakurya y’inyanja. UB2 219.4
Muri buri ngingo rusange Ellen White yagiye yandika ku buzima, yavuze ku miti irimo uburozi ndetse n’imikoreshereze yayo mu kuvura abarwayi. Iyi ngingo (yagaragaraga cyane mu iyerekwa rye ku ivugurura mu buzima) yavugwaga mu mapaji umunani muri mirongo itatu yari agize inyandiko ye ya mbere y’Impano za Mwuka. Ingingo ivuga ku miti yayihaye igice cyose mu byo yanditse ku “Ndwara n’Ibizitera.” UB2 220.1
Ntabwo icyo gihe Ellen White ari we wavugaga wenyine. Hariho abaganga bamwe bo hakurya no hakuno y’inyanja ya Atalantika bavuze ko iyo miti itagenzuwe neza kandi batunga agatoki imikoreshereze y’imiti irimo uburozi ikunze gukoreshwa. Umusaruro wavuyemo ni uko hagiye haba impinduka buhoro buhoro mu byerekeye gukoresha imiti bavura abarwayi. Izi mpinduka zarihuse cyane kandi ziza gukomera mu myaka yakurikiye itangira ry’ikinyejana cya makumyabiri ubwo imyigire mu buvuzi bugezweho yateraga imbere ijyanirana n’ubuhanga buhanitse n’ubucukumbuzi. UB2 220.2
Mu nyandiko yanditse mbere, by’umwihariko Ellen White yavuze ingingo zikomeye ku byerekeye abaganga bo muri icyo gihe no ku mikoreshereze y’imiti. Kugira ngo tugenzure ibyo neza, tugomba kugira ibyo tumenya ku byerekeye imikorere y’ubuvuzi y’icyo gihe izo ngingo zavugwaga. Ubwo bumenyi twabukura mu gusoma ibyanditswe ku buvuzi muri ibyo bihe, ndetse no mu gitabo kiriho ubu cyanditswe na D. E. Robinson cyitwa Igitekerezo cy’Ubutumwa bwacu ku Buzima (Story of Our Health Message, pp 13- 27). UB2 220.3
Mu bitabo yanditse avuga by’umwihariko ku bibazo by’itorero, umurimo waryo n’abizera baryo, Ellen White akoresha umwanya munini avuga ku buzima no kwita ku barwayi kurusha uko atinda ku yindi ngingo. Izi nama yanditse zakwirakwijwe mu bantu benshi zanditswe ku mapaji asaga ibihumbi bibiri y’ibitabo bikurikira: Rengera Ubuzima, Umurimo w’Ubuvuzi (Medical Ministry), Inama ku Mirire no ku Byokurya (Counsels on Health and Foods), Inama ku Buzima (Counsels on Health), Kwirinda (Temperance) ndetse no mu ngingo zimwe z’ Ibihamya by’Itorero (Testimonies for the Church). Umusomyi arangiwe ibyo bitabo kugira ngo agire ishusho ishyitse kandi itunganye y’ubutumwa ku ivugurura mu by’ubuzima. UB2 220.4
Muri iki gitabo hashyizwemo ibice bine bigizwe n’amagambo yakuwe mu nyandiko zitandukanye (zimwe zashyizwe ahagaragara naho izindi ntizirasohoka) zandikirwaga cyane cyane abakozi mu by’ubuvuzi bo mu bigo byacu. Izo nyandiko zigaragaza uburyo Ellen G. White ubwe akoresha amahame yahishuriwe mu iyerekwa yagize. Mu magambo atandukanye yanditse ku ngingo yo kwita ku barwayi, yadushyize imbere intego twari dukwiriye guharanira kugeraho. Na none kandi nk’uko bigaragazwa n’amagambo akoresha, Ellen White azirikana ko hagiye habaho ibihe bidasanzwe aho byumvikanaga kandi bikaba byari ngombwa gukoresha imiti ndetse n’iyari izwi ho kuba ifite uburozi. UB2 221.1
Ni iby’agaciro kubona Ellen White atwizeza ko Kristo n’abamarayika baba bari mu cyumba cy’ibagiro bafasha kandi bayobora umuganga w’Umukristo wejejwe igihe akora umurimo we wo kubaga. Mbere yo kubaga umuntu bamusinzirije wese, umubiri wose uba wuzuye umuti ufite imbaraga, ndetse mu magambo make ni umuti wangiza kugeza ku rwego rw’uko umuntu aba atumva byose. Muri ubwo buryo kandi, nyuma yo kubaga umuntu umuganga ashobora kubona ko ari ngombwa gutera umurwayi imiti kugira ngo amuzanzamure cyangwa ngo amurinde kugwa agacuho, uburibwe bukabije, guhungabana bitewe no kubagwa ndetse rimwe na rimwe no kuba yapfa. UB2 221.2
Igihe baharanira kumenya no gukurikiza ubushake bw’Imana, ntabwo ari abantu benshi muri iki gihe basaba ubufasha bumeze nk’ubwo tubona mu magambo umunyeshuri wigaga iby’ubuvuzi yandikiye Ellen G. White amubaza ku byerekeye gukoresha imiti. Mu rwandiko rw’uwo munyeshuri yaravuze ati: UB2 221.3
“Duhereye ku byo twize mu Bihamya ndetse no mu gatabo gato kitwa How to Live (Uburyo bwo Kubaho)”, dusanga ko Uhoraho arwanya cyane ko dukoresha imiti mu murimo wacu w’ubuvuzi Abenshi mu banyeshuri bafite ugushidikanya ku busobanuro bw’ijambo “imiti” nk’uko ryavuzwe muri ka gatabo kitwa Uburyo bwo Kubaho. Mbese ririya jambo ryerekeje ku miti ikomeye nka merikire (mercury), sitirikinine (strychnine), arisenike (arsenic) n’ubundi burozi nk’ubwo twebwe abiga iby’ubuvuzi twita “imiti”, cyangwa se iryo jambo ryaba rinavuga ku miti yoroheje nka potasiyumu, iyodine n’indi? Tuzi ko kugera ku ntego kwacu kuzajyanirana n’uko dukurikiza inzira zatanzwe n’Imana.” UB2 221.4
Ingingo ya mbere y’umugabane wa 28 w’iki gitabo ari nawo ugiye guhita ukurikiraho, igizwe n’igisubizo Ellen White yahaye uriya munyeshuri wigaga iby’ubuvuzi. UB2 221.5
Abashinzwe Kurinda Inyandiko Za E. G. White.