Guhabwa amaraso.- Hari ikintu kimwe cyakijije ubuzima. Icyo ni ugufata amaraso y’umuntu umwe agahabwa undi; ariko ibi bishobora kugukomerera ndetse ahari ntibinashoboke ko wabikora. Icyo nakoraga gusa ni ugutanga inama yo gukoresha ubwo buryo. -Medical Ministry, pp. 286, 287 (Ubutumwa bwandikiwe Dr. D. H. Kress). UB2 242.2
Kuvurisha imirasire y’urumuri bita X i Loma Linda. — Mu gihe cy’ibyumweru byinshi, navurishijwe iyo mirasire bita X kubera igiheri cy’umukara nari ndwaye mu maso. Muri rusange navurishijwe ubwo buryo inshuro makumyabiri n’eshatu kandi ibi byageze ku ntego bikuraho cya giheri. Nejejwe cyane n’ibi. -Ibaruwa 30, 1911 (Iyi baruwa E. G. White yayandikiye umuhungu we J. E. White). UB2 242.4