Go to full page →

Igice Cya 34 — Umurimo W’ingirakamaro Uruta Imikino911Uyu ni umugabane umwe w’ibaruwa yandikiwe umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye. Yandikiwe ahitwa Napier muri New Zealand kuwa 2 Ukwakira, 1893. UB2 256

Nimwigishe abagabo n’abagore kurera abana babo babarinda imikorere y’uburiganya kandi igezweho, babigishe kuba ingirakamaro. Abakobwa bakwiriye kwigishwa naba nyina gukora umurimo w’ingirakamaro, atari imirimo yo mu rugo gusa ahubwo n’ikorerwa inyuma y’urugo. Ku kigero cy’ubukuru runaka, ababyeyi b’abagore bakwiriye kandi kwigisha abahungu gukora ibintu by’ingirakamaro haba imuhira cyangwa ahandi. UB2 256.1

Hariho ibintu byinshi by’ingenzi kandi by’ingirakamaro bigomba gukorwa muri iyi si yacu byatuma bitaba ngombwa ko abantu bishimisha mu bitagira umumaro. Ubwonko, amagufwa n’imihore bizagira gukomera n’imbaraga igihe nbikoreshwa hari ikigamijwe, umuntu atekereza cyane mu buryo bwiza no gutegura imigambi izatoza urubyiruko gukuza ubushobozi bw’ubwenge n’imbaraga z’ingingo z’umubiri, ari byo bizakoresha impano bahawe n’Imana bakwiriye kuyiheshesha ikuzo. UB2 256.2

Ibi byasobanuriwe mu buryo bwimvikana mbere yo kubaho kw’ibigo byacu by’ubuvuzi n’amashuri yacu nk’impamvu ikomeye ikwiriye gutuma bishingwa. Nyamara nk’uko byari bimeze mu minsi ya Nowa na Loti, ni nako bimeze muri iki gihe cyacu. Abantu bavumbuye ibintu byinshi kandi batandukiriye cyane imigambi y’Imana n’inzira zayo. UB2 256.3