Ntabwo ndwanya imyitozo yoroheje yo gukina umupira; nyamara uyu mukino n’ubwo woroheje ushobora gukorwa birengeje urugero. Iteka nterwa ubwoba n’ingaruka zikurikira uko kwinezeza. Bijyana ku gusesagura umutungo wari ukwiriye gukoreshwa mu kugeza umucyo w’ukuri ku bantu barimbuka bari kure ya Kristo. Kwinezeza no gusesagura umutungo kugira ngo umuntu yishimishe, ari byo biyobora buhoro buhoro ku kwihimbaza, kandi no kwigisha abantu iyo mikino kugira ngo abantu binezeze, ibyo bibyara gukunda no gutwarwa n’ibyo bintu bidakwiriye mu kuboneza imico ya Gikristo. UB2 256.4
Ntabwo uburyo urwo rubyiruko rwigishijwe ku ishuri burangwamo imico y’ijuru. Ntabwo buha ubwenge imbaraga. Ntabwo butunganya kandi ngo buboneze imico. Hari imirunga ifatanya imico n’imikorere y’ab’isi, kandi abakora iyo mikino baratwarwa ku buryo mu ijuru bafatwa ko bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana. Aho kugira ngo ubwenge bugire imbaraga zo gukora umurimo mwiza kurushaho nk’abanyeshuri, kandi ngo babe Abakristo bujuje ibyangombwa byo gukora inshingano za Gikristo, gukina iyo mikino byuzuza ubwonko bwabo ibitekerezo birangaza intekerezo zabo zigateshurwa ibyo bigishwa. UB2 256.5