Go to full page →

Akaga Ku Mibereho Y’ibya Mwuka UB2 258

Mbese muri iyi mikino ijisho riba ritumbiriye ikuzo ry’Imana? Nzi ko ibi atari ko bimeze. Habaho gukura amaso ku nzira z’Imana n’imigambi yayo. Mu gihe cyo kwakira imbabazi, gukoresha abanyabwenge bigenda bisimbura ubushake bw’Imana bwahishuwe, maze bikabusimbuza ibyo umuntu yibwira ndetse n’ibihimbano bye na Satani amuri iruhande ngo amwuzuze umwuka we. Nimugumane Ijambo ry’Imana hafi yanyu. Nimuyoborwa naryo muzaba abanyabwenge, muzashikama, mutanyeganyezwa kandi iteka murushaho kugwira mu murimo w’Imana. Muri iyi minsi ya nyuma tugomba kuba maso dusenga. Umwami Imana yo mu ijuru irwanya icyifuzo kigurumana kigituma umuntu aharanira kuba nyambere mu mikino itwara abantu nk’imbata. UB2 258.2

Nta gihe na kimwe mu mibereho yawe wigeze umenyekana mu buryo bukomeye nk’igihe ukurikiranye amasomo yawe y’iby’ubuvuzi i Ann Arbor. Satani aba ari maso mu nzira zose ashobora kuboneramo urwaho rwo kwinjirana ibishuko bye bikomeye kugira ngo yangize umuntu. Uzahura n’ibitekerezo bitizera Imana biri mu bantu b’abanyabwenge biyita Abakristo. Komera ku bwenge wahishuriwe mu Ijambo ry’Imana, kuko niwumvira ibyo ryigisha, rizakugeza ku intebe y’ubwami y’Imana. UB2 258.3

Ubu mfite ubwoba kurusha ikindi gihe cyose ko Abakristo, nk’abantu bihariye, bashobora gutandukana n’Imana bitewe n’uko bakura amaso ku Cyitegererezo bahawe, Yesu Kristo, maze bagatekereza ko ari byiza kugendera mu marangamutima yabo bwite, bashukisha umutima gutekereza ko ari yo nzira y’Imana.-Ibaruwa 17a, 1893. UB2 258.4